ba_gitifu_b_imirenge_basanga_hakenewe_umukozi_wihariye_ku_murenge_ushinzwe_iby_irangiza_ry_imanza_byatuma_ryihutishwa.jpg

Rusizi: Kutanoza imikoranire hagati ya sosiyete sivile n’inzego z’ibanze biradindiza ikemura ry’ibibazo by’abaturage

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Rusizi hakunze kubaho kwitana bamwana hagati y’imiryango igize sosiyete sivile ikora mu rwego rw’ubutabera iri muri komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera ku karere, n’inzego z’utugari n’imirenge ku mikemurire y’ibibazo by’abaturage muri urwo rwego,cyane cyane iby’imanza zitinda kurangizwa, sosiyete sivile ikavuga ko ari ba gitifu b’utugari n’imirenge basiragiza abaturage batinda kubarangiriza imanza, aba bo bakavuga ko abagize sosiyete sivile bakorera mu biro gusa batamanuka ngo barebe ingorane zihari, kutanoza imikoranire hagati y’izi nzego zombi ngo ni ho hava kwitana bamwana,bikadindiza imikemurire y’ibibazo by’abaturage.

Mu nama ngaruka mwaka y’ izi mpande zombi n’umuryango utari uwa Leta Ihorere munyarwanda, bareba uburyo bakorera ubuvugizi abaturage ku bibazo byabo mu bijyanye n’ubutabera n’uburyo iyi mikorere n’imikoranire yarushaho kunoga,hanarebwa umusaruro uva mu buvugizi bukorwa n’imiryango itari iya Leta muri uru rwego n’ingorane zigihari,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ko nubwo bashima uruhare rwa sosiyete sivile mu ikemurwa ry’ibyo bibazo,hari ahakiri icyuho giterwa n’imikoranire itaranoga neza.

Ingabire Joyeux, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu avuga ko kuba abagize sosiyete sivile basa n’abakorera mu biro gusa, abaturage bakorera ubuvugizi bakaba batabazi,guhanahana amakuru hagati y’abo ba Gitifu na sosiyete sivile na byo ntibigende neza hari aho bishyira mu rujijo abaturage,ntibamenye uruhare rwa sosiyete sivile mu ikemurwa ry’ibibazo byabo.

Ati: “Twe turangiza imanza zaciwe n’urwego rw’ubutabera ugasanga bimeze neza. Ariko imikorere ya sosiyete sivile hasi mu baturage iracyarimo ibibazo, ntibanayisobanukiwe neza, kuko abayigize benshi bakorera mu biro,bagahamagarana n’abaturage kuri telefoni gusa, ntibamanuke ngo abaturage bababone, babamenye,bamenye n’icyo babamarira mu bibazo bagira nk’uko twe tubegera umunsi ku wundi, n’imikoranire hagati yacu n’inzego za sosiyete sivile mu ikemurwa ry’ibyo bibazo ntiragera ahashimishije,haracyari intambwe yo gutera.’’

KU kibazo cy’itinda ry’irangizwa ry’imanza abaturage benshi baba binubira, ati: “Sosiyete sivile ahubwo nidukorere ubuvugizi nka ba Gitifu b’imirenge,ku murenge haboneke umukozi wize amategeko ushinzwe kurangiza imanza kuko tubona akenewe cyane.

Twe tugira akazi kenshi cyane karimo inama zihoraho zitegurwa n’abantu banyuranye zikadutwara umwanya munini twagombye kurangirizaho izo manza, ugasanga bisiragije umuturage natwe atari twe, yajya mu muryango runaka ugize sosiyete sivile kuvuga ko atarangirijwe urubanza ku gihe bikitwa ko tutamukemuriye ikibazo ku bushake,kandi ari umwanya wabuze kuko si ibintu bihukirwa, na Gitifu w’akagari akagira ibibazo nk’ibyo by’umwanya muto, ariko uwo mukozi abonetse byajya byihutishwa.’’

Ku ruhande rwa sosiyete sivile nk’uko bivugwa na Nsanzumuhire Prudence uhagarariye Transparency Rwanda muri aka karere,akanahaba umuyobozi wungirije wa komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera, ngo kutegera abaturage uko byakagombye ngo babakorere ubuvugizi baganiriye imbonankubone ku bibazo byabo, biterwa n’ingego y’imari yabyo badafite kandi hasabwa byinshi ngo babegere, bigatuma babegera rimwe mu gihembwe ,mu nteko z’abaturage na bwo bidahagije.

Ikindi ngo ni uko bamwe mu bayobozi mu nzeego z’ibanze batarafata sosiyete sivile nk’umufatanyabikorwa mu gukemura ibibazo by’abaturage, bakayifata n’umukeba, na byo bikaba inzitinzi, gusa ngo ibiganiro nk’ibi bibahuza bibaye byinshi hari icyo byakemura.

Ati: “Uretse ko na COVID-19 yahungabanije byinshi muri iyi mikorere n’imikoranire kuko inteko z’abaturage zitateranaga ngo tugire aho tubasanga,tubibwire twumve ibibazo byabo dufashe inzego z’ibanze kubiha umurongo, ariko n’ingengo y’imari y’icyo gikorwa tudafite iratuzitira kuko nko kugera ku muturage wa kure hari ibyo bisaba byagombye kuba byarateganijwe, bigasaba koko ko hari abaturage baduhamagara kuri telefoni badusaba ubuvugizi,ariko buhoro buhoro bizajya bijya mu buryo.’’

Anavuga ko kuba kenshi abayobozi b’inzego z’ibanze bikanga sosiyete sivile, ari uko ari bo baba bagize uruhare mu karengane cyangwa isiragira ry’umuturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi,bakanga ko byagaragara igihe sosiyete sivile yakwinjira mu kibazo,ariko ko uko n’ubuyobozi bukuru bugenda bushyira imbaraga mu gushyira umuturage ku isonga ku burenganzira bwe, hari impinduka zigenda zigaragara.

Mukandungutse Charlotte ushinzwe ibijyanye n’amategeko no gukora ubuvugizi mu muryango ihorere munyarwanda avuga ko ibiganiro nk’ibi bifasha mu kumenya aho bageze mu kuba ijwi ry’umuturage n’ahakiri ibibazo ngo biganirweho bifatirwe umwanzuro, hanagamijwe kureba uko imikoranire hagati y’inzego za sosiyete sivile zikora mu rwego rw’ubutabera n’iz’ibanze yanozwa, umuturage ugize ikibazo kigakemurwa adasiragijwe, n’izo nzego zombi ntizikomeze kwitana bamwana.

Ku kibazo cy’umwanya muto ba Gitifu b’imirenge n’utugari bagira kibabuza kurangiza imanza zaciwe n’inkiko, bagasaba umukozi ubishinzwe kuri buri murenge, Mukandungutse ati: “Ni ikibazo twagiye twumva kandi gikomeye koko, mbere bavugaga ikibazo cyo kuba abenshi muri bo baba batarize amategeko,kurangiza imanza bikabagora, bagiye bayahugurirwa icyo kiragabanuka, ariko icyo ni ikibazo kireba politki ya Leta yo gushyira abakozi mu myanya, gusa natwe tuzagikorera ubuvugizi niba koko bakigaragaza nk’ikibabangamiye.’’

Avuga ko ibibazo byose bitakemurirwarimwe,ikiba gikenewe ko ari ugukora byinshi nubwo ubushobozi bwaba buke, urwikekwe rwagiye rugaragara hagati ya sosiyete sivile n’inzego z’ibanze mu mikemurire y’ibi bibazo rukavaho, bagatahiriza umugozi umwe nk’abavugira bakanakorera umuturage umwe, uko gukorana agasanga ari ko kuzatuma isiragira ry’umuturage rihora rigaragara ricika.

Akarere ka Rusizi kagaragaramo imiryango irenga 10 ya sosiyete sivile ikora mu rwego rw’ubutabera nk’uko bivugwa n’umuyobozi wungirije wa komite mpuzabikorwa yarwo muri aka karere Nsanzumuhire Prudence, hakanagaragara ibibazo byinshi bituruka ku irangizwa ry’imanza rizarira, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza muri aka karere Muganga Alain Emmanuel akavuga ko guhuza imbaraga kw’izi nzego zombi no kwihutisha imikorere ari cyo gisubizo cyabyo kirambye.
ba_gitifu_b_imirenge_basanga_hakenewe_umukozi_wihariye_ku_murenge_ushinzwe_iby_irangiza_ry_imanza_byatuma_ryihutishwa.jpg
umuyobozi_w_ishami_ry_imiyoborere_myiza_mu_karere_ka_rusizi_muganga_alain_emmanuel_i_bumoso_asaba_inzego_zombi_guhuza_imbaraga_mu_mikemurire_y_ibibazo_by_abaturage.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *