Mu gihe hatarashira ibyumweru 3 mu mudugudu wa Cyirabyo, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu w’akarere ka Rusizi hatoraguwe imbunda irimo n’amasasu yayo mu murima w’umuturage usanzwe uhingwa bigakekwa ko ari nk’uwaba yari ayibitse mu nzu, umutima wamukomanga akayitaba hariya ngo atazayifatanwa cyangwa ashaka guteza ibibazo uwo muturanyi bakeka ko ari we wayihitabiye, ubwo abakuru b’imidugudu b’imirenge igize umujyi wa Rusizi bashyikirizwaga telefoni n’uyu muyobozi bagenewe na Perezida Kagame, yabagaragarije impungenge ko hashobora kuba hakiri intwaro mu baturage, abasaba kongera imbaraga mu kwicungira umutekano.
Hari hashize igihe bamwe mu bakuru b’imidugudu hirya no hino mu mirenge igize aka karere bagaragaza impungenge ko kuba badafite telefoni zigezweho bibabuza gutanga raporo neza,cyane cyane izijyanye n’umutekano n’imikorere inoze y’amarondo kuko ngo ari cyo kibahangayikisha kuruta ibindi, ubwo abo mu mirenge igize umujyi wa Rusizi bazihabwaga bashimiye cyane umukuru w’igihugu, Paul Kagame wazibageneye, bizeza ubuyobozi bubakuriye ko bagiye kongera imbaraga mu gutanga amakuru ku gishobora guhungabanya umutekano cyose bamenye, cyane ko n’uburyo bwo kubikora bamaze iminsi basaba babuhawe.

Mu butumwa umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabagejejeho anagaragaza icyo ubuyobozi bubakuriye bubifuzaho, yabagaragarije impungenge zihari z’intwaro zishobora kuba zikibitse mu baturage akurikije ibyagiye bihungabanya umutekano birimo imbunda, za gerenade n’ibindi, no kuba aka gace gahana imbibe n’ibihugu kubona intwaro byoroshye zikaba zakoreshwa mu guhungabanya umutekano w’abatuye aka karere igihe izo nzego zarangara, abasaba kongera ingufu mu kwicungira umutekano.
Ati: “Turavuga byinshi, tubaha izi telefoni, ariko twakongera tukibukiranya ibihe twaciyemo mu minsi yashize by’imbunda nyinshi,twagiye tubibona kuva mu murenge wa Mururu n’uwo bihana imbibe wa Nyakarenzo, Kamembe mu mujyi rwagati no hirya gato mu gatsiro mu murenge wa Gihundwe, turazi neza ko kuva muri 2019 tuba twumva amakuru y’imbunda n’amagerenade, bikumvikana rero ko umutekano mugomba kuwukomeraho cyane.”
Umuyobozi wungirije wa polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CSP Rudasingwa Jean Bosco na we yagarutse ku mpamvu abakuru b’imidugudu batekerezwaho n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu bagahabwa uburyo bw’itumanaho bubafasha mu kazi kabo, ko ari uko igihugu kizirikana inshingano nyinshi bafite n’uburemere bwazo, ko nubwo bivugwa ko nta mushahara babona, ariko icyizere bagirirwa n’agaciro bahabwa n’ubuyobozi bukuru biruta kure umushahara.

Ati: “Iyo tuje gushaka amakuru y’umutekano wahungabanye duca ku mukuru w’umudugudu, inzego z’ubutabera zije gukora iperereza zishaka ibimenyetso kugira ngo urubanza runaka rucibwe, amakuru ava iwanyu,ibyinshi mu bikorwa n’inzego zose z’igihugu ngo kibashe gutekana no gutera imbere byuzuye ni mwe mubigiramo uruhare rukomeye cyane, no muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mugize uruhare rurenzeho cyagenda burundu kuko hari aho usanga ba mudugu bahishira abatubahiriza amabwiriza ngo batiteranya kandi si byo, tuzi ko mukora byinshi cyane byiza,ariko turabasaba ibirenze ngo tugere aharenze aha mu iterambere n’umutekano.’’
Aganira na Bwiza.com nyuma yo guha aba bakuru b’imidugudu izo telefoni, Meya Kayumba Ephrem yagarutse kuri ziriya mpungengenge, ati: “Imbunda navuze hano, ngira ngo ni amakuru twakunze gusangira cyane no mu itangazamakuru,muribuka ahagana muri za 2019 hari abitwikiraga ijoro bakaza bakarasa, mwarabibonye muri Nyakarenzo batwika imodoka, muri Mururu batwika amangazini,batera gerenade I Kamembe mu mujyi rwagati,bicisha imbunda umugore mu Gatsiro mu murenge wa Gihundwe,n’izindi mbunda zagiye zitoragurwa hirya no hino.
Twasabaga abakuru b’imidugudu guhora bakurikirana amakuru, bagafasha mu guhashya abo batwangiriza umutekano,abo babona bafite imyitwarire idasanzwe cyangwa ingendo zikemangwa bagatanga amakuru hakiri kare kuko n’uburyo bwo kuyatanga bose babuhawe.
Mu myaka 27 ishize hano hanyuze interahamwe nyinshi n’imbunda zagiye zikwirakwiza mu baturage,impungenge zo kuba hari aho zishobora kuba zikiri ntizabura,kuba hari iyabonetse muri Mururu mu byumweru hafi 3 bishize ntiwavuga kozashize ushobora gusanga hari n’izindi kuko aha dutuye kuzibona biroroshye, ntitugomba rero kwirara cyangwa kurangara.’’

Mukagakwaya Salama uyobora umudugudu wa Rushakamba mu murenge wa Kamembe, ukunze kugaragaramo ibibazo by’umutekano muke uterwa n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge n’abajura bahabarizwa, yagize ati: “Nubwo iwacu nta mbunda cyangwa gerenade byahagaragaye ariko nyobora umudugudu umeze nabi cyane ku bibazo by’umutekano kuko ari ibisambo, abanywarumogi, indwanyi, n’indaya,benshi baturuka ahandi ni ho baruhukira bagateza umutekano muke, ari yo mpamvu dusaba inzego zidukuriye kuduhora hafi mu kubihashya, iyi mpano ikazamfasha muri uwo murimo nubwo utoroshye na gato.’’
Uzabakiriho Richard uyobora umudugudu wa Kibirizi mu kagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu wegeranye n’uwa Cyirabyo uherutse gutoragurwamo imbunda, avuga ko, kubera no guturana cyane n’igihugu cya Congo na magendu zihanyura n’izo ntwaro zikaba zakwinjiramo, barushijeho gukaza umutekano muri ibi bihe,akaboneraho gusaba abaturage be kutadohoka no kwihutira gutanga amakuriu igihe cyose babona ikidasanzwe gishobora kubahungabaniriza umutekano.
Akarere ka Rusizi gafite imidugudu 593, abakuru bayo bose bakazagerwaho n’izi telefoni, abaganiriye na Bwiza.com bakifuza guhabwa n’amagare yabafasha koroshya ingendo bajya gukemura ibibazo by’abaturage,umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem ababwira ko uko banoza akazi, buhoro buhoro n’ayo magare azabageraho.


