Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Muganza n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi ku wa 16 Kanama,mu muganda wo gusakara inzu y’umuturage waherukaga gusenyerwa n’ibiza, gukurungira, gushyigikira no gukora inzira z’amazi by’iy’undi na we byari byarasenyeye akubakirwa indi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi Habinshuti Philippe yasabye abitabiriye ibyo bikorwa n’abanyarwanda bose muri rusange gukumira ibiza hakiri kare badategereje ko bibageraho,cyane cyane muri ibi bihe imvura y’umuhindo yegereje.
Uyu muganda ukozwe mu gihe uyu murenge wa Muganza wakunze kwibasirwa n’ibiza by’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi bikangiza byinshi, birimo inzu nyinshi za bamwe muri bo zatwawe n’umuyaga, ibisenge bikaguruka bagasigara iheruheru, izagiye zijyamo amazi imbere zikaruhira gusekunya ba nyira zo bagasigara bipfumbase bategereje inkunga ya Leta ngo bongere babone aho barambika umusaya, n’abangirijwe imyaka bagaheruka uko bagahinze, uyu muyobozi akabona igihe kigeze ngo Ibiza nk’ibi bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage bikumirwe, ku bufatanye bw’abaturage n’izindi nzego zose bireba.
Mu byakozwe muri uyu muganda harimo gukurungira na sima no gushyikira n’amabuye inzu y’umuturage witwa Iranzimana Philbert wo mu mudugudu wa Murira,akagari ka Cyarukara muri uyu murenge, akaba yarayubatse ku bufasha yahawe n’iyi Minisiteri nyuma y’uko iyo yabagamo yari yamuguyeho kubera ibiza.
Aganira na BWIZA ati: “Nari nashakishije udufaranga ngura inzu ishaje cyane,imvura nyinshi iguye iyigeramo,igice kimwe kirahirima, nsigara mu kindi,nshyiramo imifuka ngo imbeho itazaduhitana kuko twasana n’abarara hanze, agace twari dusigayemo kava,imvura yagwa n’ubundi jye n’umugore n’abana bacu 2 tukabura amahoro, ku bw’amahirwe Leta iratwubakira,none baduhaye n’umuganda wo kuyishyigikira n’imifuka 6 ya sima yo kuyikurungira neza inyuma, nkaba nishimye cyane,sinzongera kugira impungenge z’ibiza.’’
Yavuze ko ako gace batuyemo gakunda kwibasirwa n’ibiza cyane birimo umuyaga mwinshi ubatwarira inzu, kuko n’ubushobozi bwo kuzizirika budafitwe na benshi, hakaba n’ibiterwa n’imvura nyinshi igwa mu misozi miremire yo mu mirenge ya Nzahaha, Rwimbogo na Gitambi, isuri yose ikiroha mu migezi ya Gatabuvuga, Rungunga na Cyarukara, amazi amwe agasendera mu nzu zabo andi mu mirima yabo, cyane cyane iy’umuceri, bagataha uko bagahinze, agasanga hari ibikwiye gukorwa ngo ibi biza byirindwe.
Ati: “Icya mbere nibadutabare rwose, barwanye isuri bahereye hejuru mu misozi miremire ya Nzahaha, Rwimbogo na Gitambi,iturukwamo n’ibyo biza bidasiga iheruheru, kuko hano haterekereye bikahadusanga. Ikibabaje cyane ni uko hari igihe amazi menshi adusenyera hano nta n’imvura yahaguye,yaguye muri iyo mirenge yindi ikuzuza iyo migezi,amazi akadusandaramo akadusenyera akangiza byinshi, tugahora turwana n’ibiza bituruka ahandi. Hakozwe neza ntitwakongera guhangayika.’’
Anasaba ko abadafite ubushobozi bwo kubona ibyo kuzirikisha ibisenge byabo bafashwa kubibona, ababishoboye batabiha agaciro bakabikangurirwa, bakanafashwa kubona ibigega by’amazi hakoreshejwe nkunganire ya Leta, cyangwa bakigishwa ubundi buryo burambye bwo gufata amazi ku buryo yanabagirira akandi kamaro, kuko hari abayashora mu nzu za bagenzi babo, akazisenya, ugasanga bishobora no gukurura amakimbirane mu baturanyi, bakanahabwa ibiti bihagije batera bifata uwo muyaga ntukomeze kubasenyera.
Niyonzima Rachel wasakariwe inzu nshya agiye kwinjiramo akanazirikirwa igisenge cyayo,avuga ko yari atuye mu mudugudu wa Rubyiro n’abana be 4, Ibiza by’imvura nyinshi bikayisenya,akaba yari amazehafi umwaka wose asembera. Ati: “Ni ibyishimo byinshi kubona abayobozi bakuru bavuye i Kigali no ku karere baza kunyubakira no kunzirikira inzu. Nyuma yo gusenyerwa n’ibiza iyo nabagamo mu mudugudu wa Rubyiro mu kwa cumi umwaka ushize,ngasigara nsembera,nabonye ikibanza hano mu mudugudu wa Nyakagoma ,bampa amabati 28 none barayisakaye baranayizirika. Ngiye kuyifata neza ,nshake uburyo nayishyigikira nanayikurungire ntizangirike.’’
Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA, Habinshuti Philippe avuga ko gahunda nk’iyi iri mu gihugu hose,bayimazemo ukwezi kose muri iki gihe cy’impeshyi, mbere y’uko imvura igwa,abaturage bakibutswa kwirinda Ibiza mu buryo bwose, cyane cyane bazirika ibisenge by’inzu zabo, kuko kuzirika igisenge ngo bishobora gutwara atarenga 10.000, ariko iyo cyagurutse bishobora gutwara hafi amafaranga 400.000 ngo inzu isubizweho ikindi, hatavuzwe n’ubuzima bw’abayirimo bushobora kuhangirikira,bagasabwa kubyitwararika, abadafite ubushobozi bagafashwa ariko ikibazo cy’inzu zangizwa n’ibiza kikagabanuka.

Agaruka ku biza bikunze kwibasira uyu murenge yagize ati: “ Aha turi mu murenge wa Muganza,muri aka karere, uko imvura iguye imiyaga iraza igatwara inzu nyinshi cyane. Ntitwari kuvuga rero ko muri iki gihe cy’izuba tutafata uyu mwanya ngo tuze duhure n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’abaturage, tugire ibyo tugabanya n’ibyo dukemura.’’
Yakomeje ati: “Nk’ubu hano icyo twabonye cy’umwihariko,ni ukwegera abafundi, nagahugurwa, bakigishwa kuzirika neza inzu,hakanaba ubukangurambaga buhoraho ku baturage kugira ngo bakemure bimwe muri ibyo bibazo byose bigaragara.’’
Ku byerekeranye n’abaturage bifuza guhabwa ibigega by’amazi ngo bayafate ariko banayakoreshe ntakomeze gupfa ubusa,abangiriza gusa, Habinshuti yavuze ko bitahita bikunda ko kuri buri nzu hashyirwa ikigegga cy’amazi,ariko bakwiye kwigana abo mu burasirazuba bw’igihugu, bakagira uburyo bakucura ibyobo, bagashyiramo za shitingi, imvura yagwa amazi agafatwa,akanakoreshwa, uwo agezeho ntayayoborere kw amugenzi we, ngo na we amwangirize.
Ubwo imvura nyihsi ivanze n’umuyaga mwinshi yagwaga muri uyu murenge ku wa 1 Mata uyu mwaka, ibisenge by’inzu 47 byatwawe n’umuyaga, imiryango 13 ihabwa amabati na MINEMA irubakirwa, isigaye 34,ikaba icyubakirwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere, uyu muyobozi akavuga ko ikibazo cy’ibiza gihangayikishije igihugu ku rwego rwo hejuru kubera ko binatwara ubuzimwa bw’abantu benshi, akabona icyakorwa ngo bihagarare gihari,kinashoboka, ibisabwa byose bishyizwe mu bikorwa hakemuka byinshi.
Ku bibazo by’isuri ikomeje gutwara ubutaka no gutera ibiza muri aka karere, cyane cyane iyangiza ikibaya cya Bugaraa ivuye mu mirenge y’imisozi iremire byegeranye, umuyobozi wako, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko batangiye kugihagurukira mu mpande zose, ku bufatanye n’abafatanyabkorwa babo, ku buryo mu myaka mike iri imbere kitazaba kikiri ikibazo gihangayikishije.





