Kuri iyi nshuro ya 28 u Rwanda rwibohoye, abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko bashimira byimazeyo perezida Kagame wababohoye, akanabakiza interahamwe zari zarahungiye hakurya yabo gato muri RDC, batandukanijwe gusa n’umugezi wa Rusizi, zikajya zigaruka zikica abo zasize zitishe muri jenoside yakorewe abatutsi, zikanangiza ibikorwa remezo birimo amapiloni y’amashanyarazi, aho amariye kuzibakiza bakaba batekanye bashishikajwe n’ibibateza imbere.
Iyo bavuga aho perezida Kagame yabakuye n’aho abagejeje mu mutekano n’iterambere, ngo bumva batarekera aho kumuvuga kuko ngo nubwo na mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu bari mu buzima bubi cyane mu yahoze ari komini Cyimbogo,aho, ngo nubwo urugomero rukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda,uBurundi na RDC rwari rwubatse iwabo, kuba mu nzu y’amashanyarazi ngo byari kimwe mu birango by’ubuherwe,ahenshi yabaga ari ku nyubako gusa z’ubuyobozi, abandi bari mu kizima,amashanyarazi bayiga mu ishuri gusa kandi nta mpamvu yumvikana yo kuyabura.
Uretse ibyo n’ubundi bubabare nko kuba kugera ku ivuriro byarasabaga kugenda ibilometero birenga 20 ugana ku bitaro bya Mibilizi, ishuri ryisumbuye rikagana uwufite kandi nta bwenge babuze,ivanguramoko ryarabokamye Abatutsi bahora mu itotezwa ridashira,banywa amazi mabi kandi uburyo bwo kubona ameza bwari bworoshye,n’ibindi, ngo buri wese wari utuye iyi komini yahoraga yifuza impinduka ngo arebe ko yabaho mu buzima bwa kimuntu.
Bavuga ko aho urugamba rwo kubohorera igihugu rutangiriye, hagatangira n’inkundura y’amashyaka menshi,bagwiriwe n’akaga gakomeye cyane kuko Bucyana Martin,umwe mu bitwaga abanyabwenge bari bafite, batezeho kugira icyo abamarira,ahubwo yashinze ishyaka rya CDR ryunganiraga MRND ya Habyarimana Juvénal mu kubamarira ku icumu, biba bibi cyane, ku buryo ngo ryabara uwariraye gusa,kuko ibyo interahamwe n’impuzamugambi za CDR ya Bucyana Martin zabakoreye,nta wundi wagombaga kubahoza ayo marira uretse Kagame wenyine n’ingabo yari ayoboye ku rugamba.
Babigarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga ubwo umunsi wo kwibohora,mu murenge wabo waberaga mu mudugudu wa Kamatene,mu kagari ka Kagarama, aho baboneyeho guha ibiribwa imiryango 14 y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi,yatujwe mu nzu nziza yubakiwe na Leta ivanywe aho imwe yabaga mu zenda kuyigwaho, imiryango 10 muri yo ikaba imaze ukwezi ihatujwe.
Bavuga aho bavuye n’aho bageze ubu,Niyibizi Théoneste wari ufite imyaka 14 gusa ubwo jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, akaba ubu ari umumotari,ari na Chairman wa FPR Inkotanyi muri aka kagari ka Kagarama, yavuze ko nubwo na mbere y’urugamba rwo kubohora igihugu byari bimeze nabi mu mibereho, ngo ibintu byabaye bibi cyane urugamba rutangiye, biba umwaku uwari umuyobozi w’ishyaka CDR Bucyana Martin wavukaga muri aka gace, hafi y’umupaka na RDC yicirwaga mu karere ka Huye y’ubu.
Ati: “Icyo gihe cyabaye kibi cyane hano i Mururu, Abatutsi baratwikirwa,abandi baricwa, umutekano uba muke cyane bamwe banahungira kwa padiri kuri Kiliziya gatolika twitaga I Cyangugu,buri wese yibaza iherezo ryabyo. Tukibyibaza, amahoro ari make, Interahamwe n’impuzamugambi zifite ubugome n’urugomo bidasanzwe, zihohotera uwo zibonye wese,abagore n’abakobwa bafatwa ku ngufu, jenoside iba iraje bihuhuka byose.’’
Yarakomeje ati: “Noneho bakubye ubugome inshuro zirenga 1000,uwo wari uzi ukamuyoberwa, abasore n’inkumi birirwa bambaye amakoma,barahindutse nk’abasazi, intwaro gakondo bazigendana ku mugaragaro, bica,basahura,batwika,wibaza niba ari igihugu turimo bikakuyobera, abayobozi ntacyo bakivuze,abandi ahubwo bafatanya n’izo nkoramaraso kwica Abatutsi, Mururu iba mbi cyane,ku buryo buri wese yifuzaga Inkotanyi ngo igihugu gisubirane.’’
Avuga ko ku bw’amahirwe tariki ya 4 Nyakanga bumvise ngo igihugu kirabohowe, izo nkoramaraso zitangira guhingira hakurya yabo gato i Panzi muri RDC,bibwira ko baruhutse,ariko noneho zongera ubukana zikajya zigaruka kwica abo zitari zishe muri jenoside.
Ati: “Ubwo abandi babyinaga intsinzi, twe n’ubundi twararaga imitima idiha kuko zagarukanaga ubukana, zica zitavangura,zivuga ko n’Abahutu basigaye zigomba kubica kuko batazikurikiye, n’Abatutsi zitishe zikabicamo umwe umwe, zikangiza bikomeye ibikorwa remezo, cyane cyane amapiloni y’amashanyarazi,zigasahura,zigasenya amazu, n’ubundi bugome bwinshi na bwo twibazaga ikizabudukiza, tugira amahirwe Paul Kagame wari wabadukijije na mbere arabimenya,abigizayo,abo zari zarafashe bugwate arabacyura, tubona amahoro na n’ubu.’’
Avuga ko aho baboneye amahoro asesuye bihutiye gushaka iterambere bari banyotewe igihe kirekire kuko amahoro bari bayabonye, ubuyobozi bubitaho, barakora batera imbere bifatika, kuri iyi nshuro ya 28 igihugu cyibohoye bakaba bafite byinshi baratira abandi banyarwanda.
Ati: “Icya mbere twabaratira ni umutekano usesuye kuko mu tugari 7 dufite muri uyu murenge, dutatu twose dukora ku mugezi wa Rusizi hafi y’aho izo nterahawe zari zikambitse, ku buryo nta wasinziraga. Nubwo n’ubu zirekereje ariko ntituzibona hafi aha cyangwa ngo zitwikire ijoro zigire uwo zica cyangwa igikorwa remezo zangiza.
Nakuze mbona ino abamotari 3 gusa ariko ubu abamotari bataha muri aka kagari bonyine bararenga 30 kandi bafite moto zabo. Yamashanyarazi twigaga mu ishuri kandi urugomero rwayo bamwe barunyuraho bava cyangwa bajya kwiga,ubu hafi ya twese yatugezeho.
Turanywa amazi meza, icyanya cy’inganda kiri mu murenge wacu, ku Rusizi rwa mbere hamaze kugera kaburimbo,ni umujyi nk’ahandi, nta we ukirebera undi mu moko,abana bose bariga, turavurirwa mu kagari mbere twarakubitaga ibiloetero, n’ibindi byinshi. Wumva wowe aho tutashimira cyane perezida Kagame ari he?’’
Nyiraguhirwa Chantal w’imyaka 33, wahunganye n’ababyeyi be n’abavandimwe be bakajya muri Congo afite imyaka 5 gusa, bakahaberaho nabi, ariko bakaza gutaha na we ati: “Yaraducyuye twari twarafashwe bugwate n’abo bagome, atugarura mu gihugu, ngarukana n’umuryango wanjye wose w’abana 9 n’ababyeyi ntawe ubuzemo, turashakisha ubuzima nk’abandi bose ariko icyo umuntu abonye acyita icye,adafite ubwoba ngo hari uzaza kukimwambura.
Narashatse,ndabyara,ndaheka, byose ni imbuto zo kwibohora nshimira cyane Kagame n’ingabo ze zatsinze urugamba zikaduha icyizere cyo kubaho.’’
Kabagwira Bernadette w’imyaka 70,warokotse jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko nubwo yamutwariye umugabo n’abana 3,akarokora umwana umwe gusa, yishimira ko abayeho atekanye.
Ati: “Ndatekanye, dore bampaye n’inzu nziza kuko nari maze iminsi mba mu kazu kabi kenda kungwaho, baduhaye n’ibiribwa uyu munsi, muri make twaribohoye, turi amahoro,turashima Imana cyane n’ingabo zatubohoye zikanadukiza ziriya nterahamwe zagarukaga kumaraho n’akari gasigaye, turanizera neza ko zitazagaruka kudokorera nk’ibyo zasize zidukoreye.’’
Umurenge wa Mururu utuwe n’abaturage barenga 29.000, mu tugari 7, dutatu dutandukanywa na RDC gusa n’umugezi wa Rusizi, Gitifu wawo Ingabire Joyeux akavuga ko icyanga cyo kwibohora cyabagezeho bose, ariko ko batagomba kwirara kuko ababahekuye bahora barekereje, akanasaba abanyura mu nzira zitemewe bajya cyangwa bava muri RDC kubireka kuko n’umwanzi yabigana akahanyura akongera kubahungabaniriza umutekano, abagenewe ibiribwa kuri uyu munsi na bo akabasaba gukomeza kwiyubaka,banafata neza inzu batujwemo.
Ibirori byasojwe n’umupira w’amaguru, akagari ka Gahinga katsinze aka Tara kuri penaliti 5 kuri 4 nyuma yo kunganya 1-1, kahawe igikombe n’amafaranga 100.000,Tara ya 2 ihabwa amafaranga 70.000,Kabahinda ya 3 ihabwa 40.000.






