Umuyobozi wa Huza SACCO Mururu Nyandwi François( hagati) avuga ko igabanuka ry'imikorere rigaragarira mu buryo benshi bagorwa no kwishyura inguzanyo bafashe.

Rusizi/Mururu: Ihungabana ry’ubukungu ryateye bamwe mu bafashe inguzanyo ya SACCO kubura ubwishyu

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umurenge wa Mururu u karere ka Rusizi bari basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwabukiranya imipaka bavuga ko butagikorwa neza muri iki gihe, barasaba akarere ubuvugizi ngo ubu bucuruzi bugarure imbaraga bwahoranye,abafashe inguzanyo mu bigo by’imari birimo na Huza SACCO y’umurenge wabo babashe kuzishyura,kuko ngo bagikora neza bishyuraga neza.

Uyu murenge,umwe muri 3 igize umujyi wa Rusizi, nubwo ugaragaramo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, igice kinini cy’abawutuye gitunzwe n’ubucuruzi burimo ubuciriritse bwambukiranya imipaka bakorera I Bukavu muri RDC, nubwo hari n’indi mirmo bakorerayo irimo ubufundi,ubuyede,abamesa imyenda n’indi.

Byose bavuga ko bisa n’ibyahagaze kuko mbere bambukiraga ku majeto( Jetons), ntibanasabwe aya viza( Visa) bagezeyo, bakavuga ko ubu bigoye,binakubitiyeho ingaruka z’ubukene bukabije basigiwe na COVID-19,bikarushaho gukara.

Ibi ngo bigira ingaruka nini cyane ku mibereho yabo, bamwe mbere ya COVID-19 bari banafashe inguzanyo muri Huza SACCO Mururu ngo bongere igishoro,bishyure bafate n’izindi biteze imbere,aho COVID-19 iziye aka karere kakibasirwa cyane, n’urujya n’uruza n’abanyekongo rukagabanuka,ngo aho irangiriye ikibazo cyarushijeho gukara, kuko uburyo bagendagamo bakoresheje amajeto bwahagaze, ab’ubushobozi buke babura imikorere, n’inguzanyo bamwe bari bafashe babura uburyo bazishyura, abari bariye igishoro bateganya kuguza ngo bizahure na byo biranga.

Umuyobozi wa Huza SACCO Mururu Nyandwi François( hagati) avuga ko igabanuka ry'imikorere rigaragarira mu buryo benshi bagorwa no kwishyura inguzanyo bafashe.
Umuyobozi wa Huza SACCO Mururu Nyandwi François( hagati) avuga ko igabanuka ry’imikorere rigaragarira mu buryo benshi bagorwa no kwishyura inguzanyo bafashe.

Ubwo Bwiza.com yaganiraga n’abanyamurayango ba Huza SACCO Mururu nyuma y’inama y’inteko rusange yabo barebera hamwe uko bahagaze mu kwishyura inguzanyo bafashe nyuma y’ibi bibazo byose, basanze ari ikibazo kuko bari ku bukerererwe bwa 8,5% mu gihe BNR ivuga ko butagombye kurenga 5%. Bemezaga ko biterwa n’imikorere yaguye, batakambira akarere ngo kagaragaze iki kibazo mu zindi nzego hagire igikorwa.

Hakizimana Vedaste utuye mu mudugudu wa Mutongo,akagari ka Tara avuga ko ubu kugira ngo umuturage yongere yambuke bimusaba 36.000 ya viza n’aya laissez-passer 11.000.

Amafaranga 47.000 ku mwaka akaba atakwigonderwa na buri wese,kandi bagikoresha amajeto n’ujyanyeyo imboga nke yarashoboraga kuzana inyungu y’amafaranga nibura 3000 ku munsi, agatunga umuryango,akanizigamira,yanaguza akishyura,ubu bikaba bitoroshye.

Ati’’Imbogamizi zihari ni izijyanye n’inguzanyo zitishyurwa neza kubera mikorere y’aho dutuye,cyane cyane ko twe inguzanyo nyinshi zajyaga mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Bwajemo ibibazo bikomeye cyane,bitewe n’uko umuturage w’ubushobozi buciriritse atacyoroherezwa kwambuka akoresheje Jeto nka mbere, hakora amakoperative, na yo ugasanga ari ibibazo bisa, byakubitiraho n’ubukene bukabije twasigiwe na COVID-19 ugasanga umuturage wa hano abayeho bigoranye rwose,twifuza ko Leta yacu yagira icyo ikorana n’abo hakurya tukoroherezwa imihahiranire.’’

Bashimira Leta ko yari yabonye ibyababayeho ikabaha inguzanyo y’imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19 nubwo ngo yabaye nk’igitonyanga mu Nyanja ,ubwo bwiza.com yabasuraga ngo bakaba bari bategereje icyiciro cya 2 cyayo ,cyagombaga kwiyongera,aho icya mbere ngo batarenzaga 1.000.000 bakaba bari biteze ko bikunze bajya bageza no muri 5.000.000,ariko ngo byaba byiza ibi bisubizo Leta ibashakira binajyanye no kubashakira uko babyaza umusaruro imirimo yabo.

Nshimiyimana Laurent utuye mu mudugudu wa Mukorazuba mu kagari ka Tara,ati’’ Hariya ni ho usanga inyungu mu bucuruzi kurusha hano iwacu kuko ho ubushobozi bwo guhaha burenze ubwacu. Akantu kose karibwa ujyanyeyo karunguka. Hano ho imirimo wabonamo inyungu nka hariya isa nk’iya ntayo kuko n’ubuhinzi bwacu ntibuduha menshi nk’ubucuruzi bukorerwa hariya.’’

Yarakomeje ati’’ Nk’ubu singicuruza nka mbere kuko najyanaga imboga n’imbuto nkunguka nibura 3.000 ku munsi akantungira umuryango, ngasagura ayo nizigama muri SACCO nkabasha kuguza. Ariko aho COVID-19 iziye tukarya igihe kirekire tudakora,igishoro cyarashize,ab’inguzanyo kuyishyura birabagora,n’ubu inguzanyo nafashe mbere y’icyo gihe ndacyarwana no kuyishyura ntaho nkura. Iyi mikorere yo guha ibicuruzwa amakoperative,ntibabyikurkiranire kubera izo ngorane zose,na yo ngo irabahombya cyane.

Mutuyimana Alice,ati’’ Ni ikibazo. Mbere twijyaniraga ibicuruzwa ukamenya uwo ubihaye n’ayo aguhaye. Ubu ni ugushyira mu modoka mukoresheje amakoperative, akabijyanira ayo muri Congo ngo abicuruze umwe wabijyanye akazana ayo abonye, yararana ngo ntibyashize bakatwambura, hakaba ubwo bavuga ngo hari ibyaboze tukayahomba.

Ariko bigenze neza,tukongera kwambuka neza twasubirana ubuzima,kuko ubu ntiduhagaze neza mu bukungu rwose.’’

Abihurizaho na Nsabimana Théodore,uvuga ko ikindi kibashegesha ari amasaha yo kwambuka umupaka yagabanijwe,akava kuri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akagera kuri saa cyenda z’igicamunsi kandi n’abagiye baba bataragurisha bose.

Bifuza ko kugendera ku majeto byasubiraho bakongera gukora nka mbere.
Bifuza ko kugendera ku majeto byasubiraho bakongera gukora nka mbere.

Bagahuriza ku gusaba Leta nk’uko yabakoreye byinshi,gusesengura n’iki kibazo, hagashakwa igisubizo gituma bongera gukorana neza n’abaturanyi babo nka mbere, no kubageraho byoroshye. Umuyobozi wa Huza SACCO Mururu,Nyandwi François,avuga ko nubwo bafashe ingamba z’imicungire myiza y’umutungo, kuba abafata inguzanyo batabona imikorere ngo bazishyure neza,baniteze imbere nk’uko Leta yabegereje ibi bigo by’imari ibibifuriza,bikiri imbogamizi.

Ati’’ Abaturage batubereyemo inguzanyo zirenga 20.000.000 kandi mbere ntibyageraga aho,kuko bakoraga neza,bakishyura neza. Twirinda kubashyira muri za cyamunara kuko tuzi ibibazo byabo,ariko bamwe uba usanga ari yo maherezo niba nta gikozwe kigarura imikorere.

Gusa twizeyeko bitazatinda gukemuka kuko tuzi neza ko Leta yacu ireba kure,byose iba ibibona,n’ibisubizo idushakira twumva bizaza binoze kuko iki ni ikibazo gikomeye cyane abayobozi bacu batakwicarana.’’

Umuyobozi w’aka karere,Dr Kibiriga Anicet,avuga ko ari ikibazo kizwi, no kuba abaturage badahahirana neza ku bwinshi nka mbere n’igihombo biteza byose bizwi,Leta iticaye,ibishakira ibisubizo.

Ati’’Ibyo bavuga ni byo kandi inzego zacu ntizicaye,ziba zishakisha igisubizo gishimishije abaturage bacu. Icyo cya jeto ni cyo natwe twifuza kandi ntekereza ko hatagize izindi ngorane zibizamo mu bihe bitarambiranye bizaba byakemutse. Gusa icyo tuniifuza ko hashyirwaho uburyo abanyekongo bagaruka guhahira iwacu ku bwinshi,ibyo bakeneye bakabikura ino. Byose hagenda harebwa icyakoroshya imihahiranire n’abaturanyi. Babe bishakamo ibindi bisubizo,ibindi natwe tuba tubitekereza,twumva nta kizabibuza gukunda.’’

Huza SACCO Mururu igizwe n’abanyamuryango 7750,umucungamutungo wayo Mukabutera Daphrose avuga ko nubwo iki kibazo gihari imikorere na serivisi nziza bitahungabanye, n’igiteza imbere abanyamuryango kizakomeza gushakishwa igihe abayobozi bakinoza imikoranire mu bucuruzi n’idi mirimo n’abaturanyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *