Abaturage b’Akagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka,mu Karere ka Rusizi baravuga ko agahinda ari kose iyo bareba poste de santé ya Rweya ikomeza kwangirika yarubatswe babisabye banashyizeho imbaraga zabo kandi ubuyobozi bwarabizezaga ko izuzura ihita ibaha zimwe muri serivisi z’ubuzima babona bakoze urugendo rurerure bajya ku kigo Nderabuzima cya Nkanka,bagasaba akarere gukemura iki kibazo byihuse. Bamwe muri aba baturage bo batangarije Bwiza.com ko bamaze kubona urugendo rurerure cyane bakora bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Nkanka kandi hari ubuvuzi bworoheje bashobora guhererwa hafi yabo binajyanye na politiki y’igihugu y’uko muri buri kagari hakwiye kuba ivuriro ry’ibanze ( poste de santé) babiganiriyeho n’ubuyobozi bw’umurenge wabo biyemeza kuyiyubakira umurenge ukabakorera ubuvugizi bw’ibyo batakwibonera byoroshye, itorero ADEPR Paruwasi ya Nkanka ribaha ikibanza barayubaka. Bavuga ko yatashywe ku mugaragaro ku wa 20 Kamena 2019 bizezwa ko nta minsi 3 ishira badatangiye kuvurwa ndetse n’uzayikoreramo uwo munsi baramubereka bataha ibyishimo ari byose,ariko ngo kuva uwo munsi kugeza ubu iracyafunze,ahubwo basabwa guhora basimburana kujya kuyikorera isuku,ngo hari na bimwe mu bice byayo byatangiye kwangirika kubera guhora ikinze. Iyamuremye Abraham wo mu mudugudu wa Rweya mu kagari ka Kamanyenga yagize ati ’’ Yagombaga gufasha abaturage b’akagari kacu,aka Kinyaga n’igice gito cy’aka Gitwa kuko iri hagati na hagati ariko iheruka gufungurwa umunsi itahwa,imbaraga zacu zahashiriye,kutwizeza ibitangaza, intumwa z’akarere,mu madisikuru zivuga ngo tugiye kwivuza none ndorera.’’ Mugenzi we Mukabuhuye Nasalie na ati’’ Baratubabaje cyane rwose batwiriza mu miganda ya buri munsi nta kindi dukora ngo tugiye kwivuza,bakazana rwiyemezamirimo bakamutwereka tukamuha amashyi ngo agiye gutangira kutuvura,none reba amezi yose ashize. Turasaba akarere gukemura iki kibazo rwose kandi bajye batubwiza ukuri nihaba n’ikibazo babitumenyeshe aho guhora gutya.’’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette,yemera ko kuva iyi poste de santé itahwa ku wa 20 Kamena 2019 itongeye gufungurwa kandi koko hari rwiyemezamirimo wari wavuze ko yakoreramo akanerekwa abaturage ariko bikamunanira. Gitifu Nyirazaninka avuga ko “Hatanzwe isoko ngo haboneke undi n’ikigo nderabuzima cyagiye gitanga gahunda yo kuza kuhakorera kikagira ikibazo cy’abakozi bake,ariko ko ku bufatanye n’akarere hari ikizakorwa vuba.” Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel yabwiye Bwiza.com ko ubusanzwe poste de santé zashyizwe mu maboko ya ba rwiyemezamirimo,ariko hari izo abagombaga kuzikoreramo bagiye bagira ibibazo binyuranye ntibazikorereremo. Avuga ko babuze ubushobozi cyangwa babonye akandi kazi, bakaba bakora ibishoboka byose ngo na zo zikore. Ati’’ Mu karere kose dufite poste de santé 28,harakora 23 zirimo izikorerwamo na ba rwiyemezamirimo izindi zigakorerwamo n’ibigo nderabuzima ubwabyo, izindi ntizirabona ba rwiyemezamirimo bazitsindira n’iriya ya Nkanka irimo, tukaba dukora ibishoboka byose ku bufatanye n’ibigo nderabuzima ngo na zo zitangire gukorerwamo,tukizeza abaturage ba kariya gace ko uku kezi kutazarangira poste de santé yabo igikinze.’’ Iyi poste de santé yuzuye itwaye arenga miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda. Uretse ikibanza cyatanzwe na ADEPR n’ibikoresho byatanzwe n’akarere, indi mirimo yose yakozwe n’umuganda w’abaturage.

Poste de santé ya Rweya iheruka gufungurwa ubwo yatahwaga ku mugaragaro mu mezi umunani ashize


