iyi_na_yo_yangijwe_n_umutingito_wo_muri_nzeri_2016.jpg

Rusizi-Nyamasheke: Umutingito waraje abaturage hanze kubera ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Saa cyenda n’iminota 23 z’ijoro rishyira uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga, ni bwo mu karere ka Rusizi kose, imirenge hafi ya yose ya Nyamasheke no mu bindi bice bimwe na bimwe by’igihugu humvikanye umutingito bivugwa ko wari uri ku kigero cy’ubukana( magnitude) bwakanze cyane abatuye Akarere ka Rusizi, bamwe babwiye Bwiza.com ko batongeye gusubira mu mazu batinya ko hagaruka undi ukabahitana.

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangarije Bwiza.com ko nta wahitanywe cyangwa ngo akomeretswe n’uyu mutingito, ko nta n’ ibyagaragajwe wangije, hari bamwe babwiye Bwiza.com ko wabangirije ariko bidakanganye,icyakora kuba waje bamwe bakiri mu bitotsi abawumvise mbere bagahita bavuza induru abandi bagashidukira hejuru, byatumye bamwe ngo batinya gusubira mu mazu yabo baguma hanze kugeza mu gitondo.

Umuturage wo mu mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shara mu murenge wa Muganza yabwiye Bwiza.com ati’’ Wari ukaze cyane hano mu kibaya cya Bugarama. Abaturage bamwe bahise bavuza induru nyinshi cyane abandi bazikangukiramo bose barwana basohoka hanze,bamwe bakagira ngo ni ababateye, ku bw’amahirwe nta wakomeretse muri uwo mubyigano w’ababyeyi n’abana barwanira gusohoka.

Iwanjye wasatuye urukuta rw’icyumba turaramo ariko twari tumaze gusohoka nta wagize icyo aba.’’

Uwo mu murenge wa Kamembe na we ati: ’’Hari saa cyenda n’iminota 23 ni bwo uwa mbere waje ufite ubukana bukomeye wamaze amasegonda 6, uhise hahita haza undi w’amasegnda 3 ariko wo ntiwumvise na bose kuko barwanaga n’inzugi basohoka, uwa 3 wo wari ufite akagufu gake wamaze nk’amasegonda 4 waje saa cyenda n’igice, bamwe bari bagifite igihunga kuko basohokeye hejuru bari mu bitotsi batanambaye, abandi bambaye utwo bararana,ku buryo bamwe twumva tutaratuza neza imitima nubwo nta wakomeretse.’’

Uyu mutingito ngo wumvikanye no mu bice bya Bukavu na Goma muri RDC n’iby’u Burundi bituranye n’ikibaya cya Bugarama mu Rwanda, umwe mu baturage b’I Nguba mu mujyi wa Bukavu na we yavuze ko utari woroshye.

Ati’’ Natwe hano i Nguba twashidukiye hejuru kandi abenshi bari basinziriye, turwana dusohoka ariko bitoroshye kuko tuba twafunze cyane gufungura bitunguranye gutyo bikagorana ariko ku bw’amahirwe ntawe turumva waba wakomerekeje muri uko gusohoka, n’ibyangiritse si byinshi.’’

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu karere ka Rusizi, Habarugira Wencesilas yabwiye Bwiza.com ko kugeza ubu nta byo barabarura byangiritse,ariko abaturage basabwa gukomeza inzu zabo kugira ngo igihe waza ari mwinshi utaba wabasenyera.

Ati’’ Wari uri ku kigero cy’ubukana cya 4.3 kandi ntiwatize cyane nubwo wumvikanye inshuro 3 zose. Ukunda kutwangiriza cyane ni ufite ubukana kuva kuri 5 gusubiza hejuru. Abaturage basabwa kudahita barwanira kwiruka basohoka igihe bawumvise kuko hari ibishobora kubagwaho basohoka cyangwa inzu zidakomeye zikabagwaho bari no hanze, abari mu manegeka na bo bakahava kuko bahangirikira cyane,igihe hari ugize ikibazo bakihutira kubibwira inzego z’ubuzima kugira ngo atabarwe byihuse.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasaba Appolonie avuga ko nubwo hari imirenge igera kuri 7 iri hafi y’Akarere ka Rusizi wumvikanyemo cyane ariko utari ufite imbaraga zo kwangiza,akavuga na we ko bagiye kurushaho gukangurira abaturage bakiri mu manegeka kuyavamo,abafite inzu zitaziritse neza bakazizirika kugira ngo,uretse n’umutingito, n’imvura cyangwa umuyaga mwinshi bitaba byabasenyera igihe byaje.

Kuva muri 2008 Akarere ka Rusizi kakunze kwibasirwa n’imitingito, uwibukwa cyane ni uwabaye ku wa 3 Gashyantare 2008 ugahitana abarenga 30 muri Rusizi na Nyamasheke abandi benshi bagakomereka,abandi bagatatwa n’ihungabana rikabije n’amazu menshi agasenyuka arimo n’insengero, uwabaye ku mugoroba wo ku wa 23 Nzeri 2016 ugasenya amwe mu mazu y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi n’undi woroheje cyane uherutse gutambuka muri aka karere Saa yine na 56 z’ijoro zo ku wa 22 Werurwe uyu mwaka nubwo wari woroheje cyane, abaturage bagasabwa kwitonda igihe bawumvise.

Amafoto y’ibyangijwe n’umutingito wo mu 2016

iyi_na_yo_yangijwe_n_umutingito_wo_muri_nzeri_2016.jpg

iyi_na_yo_yangiritse_mu_mutingito_wa_2016.jpg

umutindito_wo_ku_wa_23_nyakanga_2016_wangije_amwe_mu_maze_y_ubucuruzi_n_imodoka_i_kamembe.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *