nyuma_yo_kugonga_babri_bari_bari_hamwe_uwa_3_yamugongeye_ukwe_kuri_iki_gipangu.jpg

Rusizi: Polisi iraburira abatwara ibinyabiziga nyuma y’impanuka y’imodoka yagonze batatu

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 2022, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice, ni bwo imodoka yari ifite plaque RAD 170 M yavaga mu gice cy’ahitwa ku badive yerekeza ahitwa ku cyapa mu mujyi wa Rusizi, yari itwawe n’uwitwa Muhigirwa Jean Bosco bivugwa ko yari ifite umuvuduko ukabije cyane, yagonze abantu 3 umwe agahita yitaba Imana,undi arembeye mu bitaro bya kaminuza y’u Rwanda (CHUB), undi na we arembeye mu bitaro bya Gihundwe, bombi bakomeretse bikomeye, polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikaba iburira abatwara ibinyabiziga bagifite ingeso y’umuvuduko ukabije,ko batazihanganirwa.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Manirafasha Bernard warebaga iyi mpanuka wanagize uruhare mu kugeza ku bitaro bya Gihundwe abahuye na yo bose, ngo ubwo yari ari mu kazi ke, yagiye kubona abona iyo modoka ije yiruka amasigamana, ita umuhanda igana mu gice cy’ibumoso mu nzira y’abanyamaguru ikubita abantu 2 bari bahagararanye n’abandi, abona bagura amainite ya telefoni, umusore ahita akubita umutwe ku ipoto y’amashanyarazi yari ihari, undi bari kumwe ukuze imukubita ku kuboko kw’ibumoso na we yikubita hasi.

Akomeza avuga ko iyo modoka yihutaga cyane yakomeje yagera imbere neza ya Motel arindira umutekano na bwo ita icyerekezo, ikubita undi munyamaguru imushwanyaguza akaguru, asigara avirirana, amaraso yanze gukama, irakomeza kuri uwo muvuduko igeze ku bitaro bya Gihundwe ikubita Hilux bivugwa ko yarimo ikata umuhanda yerekeza mu bitaro bya Gihundwe ari na yo yayihagaritse, ntiyakomeza kugenda igonga abantu gutyo.
Ati: “Nkibibona nahise nkora ubutabazi bwihuse, uwakomeretse ukuboko mushakira moto imujyana mu bitaro bya Gihundwe, uwakomeretse ukuguru na we mutegera imodoka yahise ihanyura na we imujyana mu bitaro, uwo wari wkomeretse bikabije mu mutwe, abandi bamutwara mu maboko na we bamugezayo, gusa ngo akigerayo yapfuye ari kwitabwaho n’abaganga ni ko numvise abandi bambwira. Uwari uyitwaye we ntacyo yabaye, polisi yahageze iramutwara.’’

Ubwo Bwiza.com yageraga muri ibi bitaro ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mata, yahasanze umwe mu bahuye n’iyo mpanuka witwa Nzabareba Vedaste w’imyaka 39 y’amavuko wari, upfutse ukuboko kw’ibumoso, avuga ko yumva amerewe nabi cyane, ngo amagufa yako yangirikiye hagati y’urutugu n’inkokora, akaba yanakomeretse bidakabije mu mutwe,anayitangariza uko byagenze.

Ati: “Nari mvuye mu misa ya nimugoroba yari isohotse mu ma saa kumi n’ebyiri ntashye, ngeze kuri metero nka 50 hafi ya Hotel Munini, njya kugura amainite ya telefoni aho nasanze n’abandi bantu bahahagaze.

Bakimara kuyampa, barimo bampa poromosiyo kuri Tigo, numva imodoka inkubise ku kuboko kw’ibumoso nitura hasi, nongeye gukanguka mbona n’umusore umwe mu bo twari kumwe aryamye hasi afite ibikomere mu mutwe, bahita banshyira kuri moto banzana hano, na we baramuzana,numva ngo yakubise n’undi na we baramuzana, mu kanya numva ngo umusore yadukubitanye ashizemo umwuka bitegura kumujyanana na mugenzi we i Butare.’’

avuga ko akiri ingaragu, agakomoka mu kagari ka Mutongo, umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke, acumbitse mu mujyi wa Rusizi aho akora imirimo y’ubupagasi, akavuga ko icyatumye we atajyanwa mu bitaro bya CHUB kandi igufa rye ry’ukuboko ryacitsemo ari uko nta mituweli agira, akaba afite impungenge z’uburyo azavurwa atayifite,agasaba ko uwabagonze yabavuza, cyane cyane ko ngo yabahohoteye bikabije, we adafite n’uburyo bwo kwivuza.

Ati: “Nta mituweli mfite ni yo mpamvu jye bambwiye ko batanjyana mu bitaro byisumbuyeho ubwo mugenzi wanjye bamujyanaga, sinazi niba bazamvura neza kuko ntayifite, sindanashaka ngo ngire unyitaho, n’ababyeyi banjye barashaje cyane, ndi kwitabwaho n’abo mu muryango badafite ubushobozi bwo kumvuza, ngasaba polisi yafashe uwatugonze kudufasha, uwo watugonze akatuvuza,agashyinguza n’uwitabye Imana, tugasaba n’ubutabera, kuko ubwacu bitatworohera kubikurikirana.’’

Muganga wabakiriye akanabitaho, Dr Ndayishimiye Aimable, avuga ko aba bose bahageze bakitabwaho, ariko kuko ibi bitaro bidafite umuganga w’amagufa kandi ari cyo kibazo bose bari bafite, umwe yangiritse cyane mu mutwe, undi amagufa y’ukuguru yamenaguritse, undi yamenaguritse ay’ukuboko, byabaye ngombwa ko hatekerezwa kubajyana mu bitaro bya CHUB bifite iyo serivisi, ariko umwe agapfa bagiye kumushyira mu modoka ngo bamujyane, bakajyana umwe,undi na we akabibuzwa no kubura mituweli.

Ati: “Uwapfuye ni umusore w’imyaka 22 wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye muri GS Gihundwe B muri uyu mujyi. Yapfuye tukimara kumuha ubuvuzi bw’ibanze, tugiye kumwohereza muri CHUB kuko yari yakomeretse cyane mu mutwe, uwashwanyaguritse igufa ry’ukuguru we turamwohereza, usigaye,nubwo na we igufa rw’ukuboko ryangiritse cyane abura mituweli aguma hano.

Nayibona, kuko hari uburyo yafashwa kuyibona kandi bisigaye byoroshye kuko ahita avurwa umunsi yayibonye, na we azoherezwa aho babasha kumwitaho kuko hano nta muganga w’amagufa tugira. Ibyo kuba uwabagonze yabavuza byo twizeye ko polisi ibikurikirana, twe ntacyo twabikoraho kindi.’’

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye Bwiza.com ko iperereza ku cyayiteye rigikomeza ariko ko uyu wari utwaye iyi modoka yari afite n’umuvuduko ukabije, ageze mu mudugudu wa Cyapa, akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, agatangira kugenda agonga abo ahuye na bo, akanagonga Hilux yahuriye na yo imbere y’ibitaro bya Gihundwe agenze nk’ikilometero cyose muri ubwo buryo ari na yo yahagaritse uwo muvuduko yari afite.

Ati: “Uwitabye Imana ni umwana w’umunyeshuri witwaga Iradukunda Crespo w’imyaka 22. Niyongabo Eliezer w’imyaka 29 na Nzabareba Vedaste w’imyaka 39 bo bakomeretse bikomeye bari kwitabwaho n’abaganga.

Uwari utwaye iyo modoka witwa Muhigirwa Jean Bosco, uretse abo yagonze ibasanze mu mukono wabo bagenda n’amaguru, yanagonze imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite plaque RAC 812B yari itwawe n’uwitwa Bahire Brave Christian w’imyaka 30, akaba yahise afatwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kamembe igihe iperereza rigikomeje.’’

Yakomeje ati: “Impanuka nubwo yaba imwe ntituyifuza kuko yangiza byinshi, ni yo mpamvu dusaba dukomeje abatwara ibinyabiziga kugerageza kugendera ku muvuduko uteganywa n’amategeko, bakagenda bitonze, bakanagendera mu mukono wabo w’iburyo, kugira ngo birinde izo mpanuka za hato na hato, zinadutwara ubuzima bw’inzirakarengane.’’

Uyu muhanda wabereyemo impanuka ushyizwemo kaburimbo vuba, abaturage bakavuga ko hari ahatarashyizwe ibyapa byahagombaga, SSP Irere akavuga ko polisi atari yo ishyira ibyapa ku mihanda, hari Minisiteri ibishinzwe, ariko bikorwa ku bufatanye n’izindi nzego zirimo na polisi, hakaba hagiye kurebwa niba koko bidahari kugira ngo bishyirwemo, abawukoresha bawukoreshe na byo babyubahiriza.
nyuma_yo_kugonga_babri_bari_bari_hamwe_uwa_3_yamugongeye_ukwe_kuri_iki_gipangu.jpg
nzabareba_vedaste_avuga_ko_kuba_yagize_impanuka_adafite_mituweli_atazi_niba_azavurwa_neza.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *