Abagore bavuga ko gutinya inguzanyo biterwa no kudasobanukirwa neza iby'inguzanyo.

Rusizi: Ubwoba bwa cyamunara butera benshi gutinya inguzanyo

Sangiza iyi nkuru

Nubwo abaturage bakangurirwa n’abayobozi,baba ab’ibigo by’imari cyangwa ab’inzego bwite za Leta kwizigamira no gufata inguzanyo ngo biteze imbere, bamwe mu batuye umurege wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bavuga ko batinya inguzanyo kubera ubwoba bwa cyamunara, cyane cyane ko ngo imikorere kuri bamwe igenda igorana bakagira ubwoba ko bafashe ayo mafaranga yabagusha mu guteza utwabo aho kubateza imbere.

Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bazi akamaro k’inguzanyo n’aho ikura umuturage ikamugeza aheza iyo ikoreshejwe neza, ikanakoreshwa icyo yakiwe, ariko ngo hari igihe umuntu ayaka ngo yongere igishoro,cyane cyane ko ngo aka gace ari ak’ubucuruzi kuruta ibindi bishobora kwakirwa inguzanyo, yayafata yatanze n’ingwate irimo n’inzu umuryango ubamo ya mikorere yizeraga ikanga, na ya nzu umuryango wabagamo ukayisohorwamo ibibazo bikavuka.

Abagore bavuga ko gutinya inguzanyo biterwa no kudasobanukirwa neza iby'inguzanyo.
Abagore bavuga ko gutinya inguzanyo biterwa no kudasobanukirwa neza iby’inguzanyo.

Niyonamabaje Jean de Dieu utuye mu kagari ka Cyangugu avuga ko amaze igihe kirekire akorana n’ibigo by’imari,akaba yaragiye yaka inguzanyo akayishyura neza ariko ko abenshi mu baturage bakora ubucuruzi buciriritse bagira ubwoba bw’inguzanyo,ngo ari yo mpamvu badatera imbere.

Ati’’benshi muri iki gihe bavuga ko nta mikorere igaragara iriho mu bucuruzi buciriritse ,bakagira ubwoba bwo gufata ayo mafaranga ngo bitabagusha mu guteza cyamunara n’utwo bari bifitiye,ariko jye mbona ubu bwoba bakwiye kuburenga, bakiga imishinga neza,bakaka inguzanyo babanje gutekereza neza icyo bayikoresha, bayiganiriyeho nk’umuryango, byabungura kuruta ubu bwoba.

Mu nteko rusange ya Nkamira SAACO ya Kamembe iki kibazo cyaragarutse ahibazwaga impamvu yo giutinya inguzanyo kwa benshi kandi ibigo by’imari nk’ibi Leta yarabishyizeho ngo bibazamure biciye mu kubitsa no kuguza , basanga ubu bwoba ngo bugaragara cyane mu bagore,kuko ngo babitsa ari benshi nyamara inguzanyo igafata mbarwa, bigatuma benshi bahera mu ngo ntibagire icyo bakora kandi babitsa.

Nyiranzeyimana Pascasie na we utuye muri uyu murenge avuga ko abitsa ariko nta narimwe arafata inguzanyo kubera gutinya kuba yateza umugabo ibibazo bya cyamunara igihe yayafata ntibigende neza, ariko ko ingorane cyane cyane abagore bagira ari ukudasobanukirwa neza uko imishinga inoze ikorwa ngo baguze bakore ibifatika.

Ati’’ sinababeshya ngira ubwoba bw’inguzanyo nkumva nakoresha duke tutanterera umuryango ibibazo,kuko hari igihe uyafata wizeye ko ibyo ugiyemo bizunguka kandi yenda umugabo atabyumva neza,byahomba bikazana ibibazo mu rugo kwishyura rya deni biba byanze hagakurikiraho kuguteza cyamunara,cyane cyane iyo nta bindi bintu ufite byagufasha,gusa uko bagenda batwigisha na Leta irushaho kubidukangurira tuzageraho dutinyuke.

Habimana Jean Paul,umucungamutungo wa Nkamira SACCO ya Kamembe avuga ko koko ibibazo nk’ibi bigihari kandi bibangamiye iterambere nyaryo ry’abagifite imibereho iciriritse bakeneye kuzamuka, bikiganza cyane cyane mu bagore kuko usanga babitsa cyane ariko kuguza bigakorwa cyane n’abagabo.

Ati’’ ni ikibazo kigihari ariko twahagurukiye kugikemura tworohereza cyane cyane abagore n’urubyiruko kuko ubona ari bo bacyitinya kandi Leta ishaka ko bazamuka mu iterambere, mu nama rusange nk’izi bikagarukwaho kugira ngo ibyo kwitinya biveho bafate inguzanyo, bakore imirimo natwe tuyikurikiranire hafi,tubagire inama, ubwo bwoba bavuga ntibwabaho kandi na gahunda ya Leta y’iterambere ku baturage bose biciye mu gukorana n’ibigo by’imari yagerwaho nta nkomyi.’’

Bsabwa kutajyana inguzanyo mu bishobora kubateza ibibazo kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere.
Bsabwa kutajyana inguzanyo mu bishobora kubateza ibibazo kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere.

Icyakora nanone nk’uko bivugwa n’umuyobozi wungirije w’inama y’ubuyobozi y’iyi SACCO,Murekatete Emérance, ngo haracyari n’ikibazo cy’imyumvire ya bamwe mu baturage bataramenya neza gukoresha amafaranga nk’aya, bamwe makayakoresha ibyo batayasabiye ugasanga birabahombanye kuko atari yo mishinga babaga bize, abandi bagatinda kwishyura bagira ngo abanze agwire ibibazo biza bidateguje bikayabamaraho bakiteza ibyo batinyaga bya cyamunara, agasanga kwigisha bikwiye gukomeza.

Ubuyoboz bw’aka karere busaba abafata inguzanyo kutazijyana mu bidakwiye kuko hari nk’abashobora kuzishora mu bucuruzi bwa magendu bikabagiraho ingaruka mbi bitaretse n’imiryango yabo n’ibyabo byose,ari yo mpamvu baba bagomba kubanza kwiga neza imishinga bagiye kuzakira, bagakora bunguka aho gushora imiryango mu bubabare bw’igihe kirekire.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *