Uwamahoro Théodosie wari umubitsi wa Imbaturabukungu SACCO Butareyo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi arashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho kwiba amafaranga arenga 11.000.000 y’iki kigo cy’imari agacika.
Amakuru BWIZA yahawe n’umucungamutungo w’iyi SACCO Uwimana Daniel, uvuga ko ubu bujura bwabaye ari muri konji akagaruka igitaraganya atabajwe, avuga ko ku wa 28 Nzeri ubwo we yari amaze iminsi muri iyo konji yarasigariweho n’umubaruramari (Comptable) w’iyi SACCO, Nyirahabimana Michelline, uyu mubitsi yahawe amafaranga arenga 13.000.000 akoresha uwo munsi, nimugoroba bagiye gusoza ibikorwa by’umunsi arayasabwa nk’uko bisanzwe bigenda mu bigo by’imari.
Avuga ko aho kuyatanga, Uwamahoro yavuze ko aburamo 10.085.000, ko yazihombye, abivuga ariko ngo mu buryo uyu mubaruramari wari uri mu mwanya w’umucungamutungo yabonaga bitumvikana, ngo ntiyamushira amakenga, nyuma y’isesengura ryimbitse ngo basanga harabura arenga 11.000.000.
Icyo gihe ngo yayemeye atazuyaje,anandika yemera ko azaba yayagaruye ku wa 3.10, umubaruramari arabyemera ariko ntiyagira urwego na rumwe ahita abimenyesha, bigeze ku wa 1 Ukwakira, ngo abona bidashoboka ko uyu mubitsi yahita abonera rimwe ziriya miliyoni zose ako kanya,kandi ko nibigaragara nyuma ko icyo kibazo cyabayeho agaceceka bishobora kuzamukururira ingorane,afata ya nyandiko ayijyana gutanga ikirego kuri RIB Sitasiyo ya Nyakabuye, hatangira iperereza ariko ngo uwakekwagaho aya mafaranga abaca mu myanya y’intoki,arabura na n’ubu.
Ati: “Amafaranga yaratwawe,uyakekwaho kugeza ubu yarabuze,aracyashakishwa n’inzego z’umutekano,dosiye yarakozwe,yashyikirijwe RIB, bari mu kazi kabo. Icyo twabwira abanyamuryango ni uko ikibazo cyagaragaye kiri gukurikiranwa, amafaranga yabo azagaruka ntazahera, uyakekwaho nafatwa agashyikirizwa ubugenzacyaha, akamuhama, azakurwa mu mutungo we ku ngufu agaruke,cyane cyane ko anabyiyemerera.”
Yarakomeje ati: “Ntibumve ko hari igikuba cyacitse, bakomeze bagane SACCO yabo, banumve ko ubuyobozi buticaye, byose bikurikiranirwa hafi, kandi n’uwagira andi makuru, yaba ay’aho uyu aherereye cyangwa andi arebana n’iriya dosiye yayatanga na yo agakurikiranwa, kuko nta we uzaheza umutungo w’abanyamuryango dushinzwe gucunga.’’
Si ubwa mbere iyi SACCO ivuzwemo inyereza ry’umutungo,kuko no muri 2010 ibi bigo by’imari bigitangira, uwari umucungamutungo wayo,witwaga Nshimiyimana Jean Baptistewanakoraga wenyine icyo gihe hatarajyaho uburyo bwo gushyira abakozi benshi muri ibi bigo by’imari, yaje ngo kujya akuramo amafaranga mazima agashyiramo amiganano akajijisha abagenzuzi yerekana ko byose bigenda neza, ariko ngo nyuma yo kutamushira amakenga,yaje gufatwa arafungwa acikira kuri sitasiyo ya poilisi ya Kamembe mu buryo budasobanutse.
Uwimana ati: “Ni byo, icyo gihe na bwo uwo yarayibye kuko yari byose muri SACCO yumva ibyo akora bitagenzurwa neza umunsi ku wundi nk’uko bimeze ubu,ariko yaje gufatwa arafungwa, urukiko rwanzura ko agomba kwishyura arenga 13.000.000,acikira aho yari afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kamembe mu buryo budasobanutse, ariko aho tuhagereye twashyizeho ingamba zo gucunga umutungo neza w’abanyamuryango, nk’ibyo ntibyaherukaga,bigarutse ubu.’’
Ikibazo cy’inyereza ry’amafaranga yo mu makoperative kiravugwa cyane muri ibi bihe muri aka karere,kuko ibi bibaye hatarashira iminsi havuzwe n’ubundi bujura mu makoperative y’abahinzi ba kawa ya COCAGI na Kinyaga coffe, umwaka ushize SACCO ya Gihundwe na yo ikaba yaravuzwemo inyereza rya miliyoni 2 ryatumye hahagarikwa abakozi 3 barimo n’uwari umucungamutungo wayo,bamwe mu banyamuryango b’amakoperative muri aka karere bakavuga ko hakwiye ingamba zihamye zo gucunga umutungo wabo, bigaragara ko ukomeje kwigabizwa na ba runyunyusi baba bashyize imbere ngo bawucunge, akaba ari bo bawunyereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Butare, Ngamije Ildéphonse yabwiye BWIZA ko kugeza ubu ikibazo cy’uyu mubitsi kigikurikiranwa n’ubugenzacyaha (RIB), hashakishwa ababa barabigizemo uruhare bose ngo bayagarure hakurikijwe raporo yatanzwe na BNR, iperereza rikaba rikomeje kuko ngo bari banashyizeho ingenza mu rugo rw’uyu mubitsi ruri mu mudugudu wa Kibirizi,akagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye, ariko baramubura,akaba ngo akomeje gushakishwa kugeza igihe azabonekera,aya mafaranga akayagarura.
Ku bivugwa ku mpungenge z’abanyamuryango nyuma yo kwibwa ubugira kabiri n’abakabacungiye ibyabo, uyu muyobozi yavuze ko badakwiye kugira impungenge, ngo ubwo iki kigaragaye bagiye gushyiraho ingamba zirushijeho gukara zo kurinda umutungo w’abaturage, bakazanifashisha BNR mu gushaka igisubizo kirambye, giha abaturage icyizere gisesuye ku mutungo wabo.


