Mukamushobozi Epiphanie w’imyaka 50, wo mu mudugudu wa Karume, akagari ka Mpinga, umurenge wa Gikundamvura mu karere ka Rusizi, yagerageje kwiyahura akoresheje umugozi bifashisha boga, ukurwa ku mitego y’uburobyi yashaje, ku bw’amahirwe aratabarwa awukurwamo, ikaba yari ibaye inshuro ya 3 abigerageza.
Nk’uko umunyamakuru wa Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikundamvura, Baziki Yussuf, ngo uyu mugore asanganywe ihungabana rikomeye rituruka ku byamubayeho muri jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko byamunaniye burundu kubyakira.
Ngo kwiyahura kuri iyi nshuro, yabitewe n’imibanire yabonaga bitameze neza hagati ye n’umuryango w’umuturanyi we witwa Ndagijimana Elisé umaze uhafi ukwezi afunze kubera kumubwira amagambo yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside.
Gitifu Baziki avuga ko uyu mugore abana n’abana be bato n’abuzukuru. Ngo umugabo we akorera muri Uganda, akaza kumureba inshuro nke cyane mu mwaka, n’abana be bakuru bakaba barashatse, icyakora akamwoherereza ibimutungana n’abo babana.
Ngo ku wa 19 Mutarama 2023, ubwo yari ari iwe mu rugo, umuturanyi we Ndagijimana Elisé yahanyuze, aho kumusuhuza ngo amubwire neza, ahubwo atangira kumubwira amagambo y’ingengabitekerezo ya jenoside, hari n’abandi baturanyi babyumva.
Uyu muyobozi yagize ati: “Iyo nkuru itugezeho Ndagijimana yarafashwe, tubanza kugenzura neza koko niba ibyavugwaga ari ukuri ngo ataba amubeshyera, nyuma yo kubigenzura neza dufatanije n’inzego za Ibuka, dusanga ni ukuri, Ndagijimana atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muganza.’’
Yakomeje ati: “Agifungwa, Mukamushobozi avuga ko umuryango w’ufunzwe utongeye kumuvugisha kandi ari abaturanyi, umera nk’umuhaye akato kubera kuvuga ko abafungishirije umuntu, bikubitiyeho ko iyo ari mu bihe nk’ibi byegereza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi atangira kugaragaza ibimenyetso by’ihungabana nubwo yahawe umujyanama mu by’ihungabana umukurikirana umunsi ku wundi, kwihangana biramunanira.’’
Ngo nyuma yo kunanirwa kwihangana, mu buryo butandukanye n’uko abandi biyahura babigenza, Mukamushobozi we, yafashe utugozi twifashihwa mu koga, dukurwa ku mitego y’amafi n’isambaza ishaje, araduhambiranya, saa saba n’igice z’igicuku arabyuka ariniga we ubwe, aribabaza cyane kugeza ubwo yatangiye kuzana ifuro mu kanwa n’ururimi rwasohotse.
Ngo muri uko gukomeza kwinigisha uwo mugozi, yatangiye gusakuza, abana be baryama mu cyumba kimwegereye bumva ataka, babyutse bakinguye icyumba cye babona ari kwiniga, bagira ubwoba bwo kumukuramo uwo mugozi, bahamagara ubuyobozi bw’umudugudu n’inzego z’umutekano, baraza bawumukuramo, azanzamutse ababwira ko yafashe icyo cyemezo abitewe n’uko yabonaga abaturanyi be bamwanga, baramuhaye akato nyuma y’aho bavuga ko yabafungishirije umuntu.
Gitifu ati: “Twahise duhamagara umujyanama mu by’ihungabana usanzwe umukurikirana, duhamagara inzego za Ibuka n’iz’umutekano, duhuza Mukamushobozi n’uwo muryango avuga ko wamuhaye akato, uwo muryango uvuga ko nta rwango umufitiye, ko uwafunzwe azira ibyo yavuze ibye bizakurikiranwa n’ubutabera, byamuhama akabikatirwa, yaba umwere agataha, ko bitaba impamvu y’urwango, bariyunga bigenda neza.’’
Mukamushobozi ngo yababwiye ko yicuza uburyo yari agiye kwiyambura ubuzima, abasaba imbabazi, ababwira ko atazabyongera, ariko ngo basanga bakwiye kubwira n’umugabo we akaza, bagakora inama y’umuryango n’ubuyobozi buhari, bakaganira kuri ibyo byose.
Umugabo ngo yabemereye ko azaza muri Werurwe, hagati aho,kugira ngo hataba hagira ikindi kibazo kigaragara, basaba umwe mu bakobwa be kujya ararana na we akamukurikiranira hafi, hagira ikidasanzwe kigaragara akabivuga.
Binavugwa ko mbere yo gushaka kwiyahura uwo munsi yari yagaragaje bimwe mu bidasanzwe, ahubwo ko ari uko abana be batabihaye imbaraga ngo batange amakuru hakiri kare, kuko ngo yarabahamagaye atangira kubaraga, anafata umwe muri bo amujyana ku ruhande amubwira ko agiye kumubwira amagambo akomeye atazagira undi wese ayabwira,icyakora azayabwira musaza we undi yarapfuye.
Ibyo byose ngo kimwe n’ibindi yari yiriwe ababwira, iyo babyitaho, bakagira amakenga bakagira uwo babyongorera, kuko asanzwe akurikiranirwa hafi, baba baratangiye kumukurikiranira hafi hakiri kare, ariko abana,kubera kutabyumva neza, ngo bari babifashe nk’ibisanzwe.
Uyu mugore ngo waje gutura muri uyu murenge aturutse mu karere ka Nyamasheke ari na ho yarokokeye, ubuyobozi buvuga ko impungenge z’uko hari igihe gutekereza cyane ku byamubayeho muri jenoside n’ubundi byamutera kongera gushaka kwiyambura ubuzima igihe abamukurikirana baba barangayegato, zihari, ari yo mpamvu bwashyizeho ingamba zose zo kugerageza ku muba hafi mu buryo bwose, ntiyiyumve nk’uri wenyine,ngo ibyo bihe bimuherane.
Ni inshuro ya 3 agerageza kwiyahura. Inshuro ya mbere ngo umugabo we yohereje amafaranga, umuryango ntiwumvikana imikoreshereze yayo, binakubitanye n’ibyo bikomere byo mu mutima asanganywe, kwihangana biramunanira afata icyemezo cyo kujya kwiroha mu mugezi wa Ruhwa, abaturanyi bamutabara atarawugeramo, baramugarura, baramuganiriza, aratuza, birarangira.
Ku nshuro ya 2 na bwo ngo byatewe n’ibibazo yagiranye n’abo mu muryango we, na none kwihangana biramunanira, ajya mu nzu afata umuti wica imbeba arawunywa, kubera ko abaturage n’ubuyobozi bamuhora hafi, biba byamenyekanye, bamujyana kwa muganga, ahabwa imiti ivanamo ubwo burozi, aravurwa arakira arataha.
Mu gukumira ko hagira ikindi kimubaho, Gitifu Baziki avuga ko bahise bakoresha abaturage inama y’umutekano idasanzwe na we ayizamo, babiganiraho, basaba abaturage kumuba hafi, cyane cyane ko nta kibazo cy’ubushobozi afite kuko inzu yubakiwe igikomeye, amafaranga abatunga umugabo ayohereza, kutabasha kwakira ibyamubayeho akaba akomeza kuganirizwa n’uwo mujyanama mu by’ihungabana umukurikiranira hafi, n’ubuyobozi bugakomeza kumwegera bumuhumuriza.
Uyu muyobozi yongeye gusaba abaturage kwirinda amagambo akomeretsa, nk’ayo y’ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo, uwo bayumvanye bakihutira gutanga amakuru, bakabana neza nk’uko Leta ibibashishikariza, uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ugize ikibazo, aho kucyihererana ngo aheranwe n’agahinda, akagishyikiriza ubuyobozi kigashakirwa igisubizo.


