Ku wa 5 Nyakanga 2021 ni bwo inzu Muyoboke Gabriel yabanagamo n’umugore n’abana 6 mu mudugu wa Gacyamo,akagari ka Gakomeye, mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro,igakongoka n’ibyarimo byose ntibarokoramo na kimwe, asigara iheruheru aba mu gikoni cyatabawe na cyo umuriro utangiye ku kigeramo, ubu akishimira ko yashykirijwe inzu yo kubamo,ku bufatanye bw’aka karere n’umushinga RW 0318 ukorera mu itorero ADEPR paruwasi ya Ntura, uterwa inkunga na Compassion International.
Nk’uko yabitangarije Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu ku wa 28 Gashyantare, ngo inzu ye yahiye ku wa 5 Nyakanga 2021 saaa yine z’igitondo ubwo yari yagiye guhinga n’umugore n’abana bakuru kuko bari bari mu biruhuko, basiga bayikinze abana bato babohereza mu baturanyi, muri ayo masaha ahamagarwa n’abaturanyi ko iri gushya, ari we ari abo baturanyi ari n’ubuyobozi bw’ibanze bakora ibishoboka byose ngo bayizimye bagire n’icyo barokora birananirana.
Ati: “Icyasigaye gusa ni imyenda twari twambaye tugiye guhinga, nta kindi na kimwe twaramuye, agakoni twari tumaze aya mezi yose tubamo na ko karokotse katangiye gushya.
Ndashimira abaturanyi banjye,abo dusengana muri ADEPR Ntura n’ubuyobozi bw’umurenge wa Giheke, bahise banyereka umutima w’impuhwe,ubonye icyo kurya,akambaro n’ikindi yadufashisha akakiduha,dore ko n’imyenda y’ishuri y’abana n’ibikoresho by’ishuri byose byari byakongokeyemo, Akarere kaduha isakaro, umushinga RW 0318 wa AEDPR Ntura mfitemo umwana ufasha na wo, ku bufatanye n’izindi nshuti n’abaturanyi bakora ibisigaye, uyu munsi ndishimira kongera kubona aho nshyira abana hagutse.’’
Avuga ariko ko n’ubwo ahawe iyi nzu, ko agikeneye cyane cyane ibikoresho byo mu nzu n’iby’abanyeshuri be kuko byo atabibonye, inzu nubwo imeze neza inyuma ikaba inagutse, imbere hari ibigikenewe ngo iruhseho kuba nziza kandi atabyibonera, icyo kuyiriramo na cyo kikaba ingorabahizi, akavuga ko agikeneye kwitabwaho,akaboneraho gusaba ko aka kagari kabo kageramo amashanyarazi bose bagacana,dore ko akagari kose ka Gakomeye nta mashanyarazi arakageramo.
Anavuga ko kugeza ubu atazi icyateye iyi nkongi kuko nta mashanyarazi yari muri iyo nzu, yari inakinze,ntiyacanwagamo, n’igikoni cyacanwagamo si cyo cyahiye, akavuga ariko ko ntawe akeka wamutwikiye kuri ayo manywa kuko ntawe yumva bari basanzwe bafitanye ikibazo ku buryo yamukorera ubwo bugome,icyo yifuzaga kikaba ari aho ashyira abana, akanashimira abagize uruhare bose ngo n’ikibanza yubatsemo mu mudugudu wa Kagarama kiboneke.

Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Ntura, Rév.past Sekaganda Samuel, ashima abakirisitube bose basengana na Muyoboke,abaturanyi b’uyu muryango, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abandi bose bitanze ngo yongere abone aho kurambika umusaya n’umuryango, akabasaba guhorana umutima utabara,ugize ikibazo wese bakajya bihutira kumugeraho, ngo ni bwo bumuntu ,ni na bwo bukirisitu nyabwo.
Ati: “Nk’abafite umwana we twitaho, tukimara kumenya icyo kibazo twakomanze mu bafatanyabikorwa bacu, ku bufatanye n’abakirisitu bacu basengana na we,abaturanyi be, n’abandi hirya no hino bamuzi, dushakisha uburyo yabona aho aba,n’Akarere katwunganira mu isakaro n’ibindi byari bikenewe, tumubonera aho aba natwe turishimye.’’
Yarakomeje ati: “Ku byerekeye ibikoresho avuga ko akibura, kuba mu nzu imbere hadakoze neza hakaniyongeraho igikoni tubona kidatunganye neza, turacyahari, turagerageza gushaka uko na byo byakemuka,abe ahatunganye nk’uko umuryango we ubyifuza.’’
Umurenge wa Giheke ufite abatagira aho baba n’ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi bose hamwe barenga 140 nk’uko bivugwa na Bahigi Viateur uwushinzwemo imibereho myiza y’abaturage, akavuga ko muri uyu mwaka bazavugurura inzu zigera ku 112 zimeze nka nyakatsi, abaturage bandi 2 badafite aho kuba bakazubakirwa, undi wari utuye mu manegeka,na we ngo ikibanza cyarabonetse n’igikanka cyarubatswe, bategereje amabati ava ku karere ngo basakare na we umuryango we ukurwe ahasobora kuwushyira mu kaga.



