rwigema_aimable_yitabye_imana_afite_imyaka_18_gusa_y_amavuko.jpg

Rusizi: Umusore w’imyaka 18 wigaga mu yisumbuye yapfuye arohamye mu kivu

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwaga Rwigema Aimable wari utuye mu mudugudu wa Karangiro, akagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yajyanye n’abandi bana bigana koga mu kiyaga cya kivu asanzwe atabizi ararohama ahita apfa.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na se w’uyu mwana Rwigema Adrien, ngo uyu muhungu we wigaga mu wa 6 w’ayisumbuye muri ETO Mibilizi mu karere ka Rusizi, yavuye mu rugo saa cyenda z’igicamunsi ajyanye n’abana bigana koga mu kivu mu gice cyo hafi y’ahubakwa amahoteli basanzwe bita ‘’ ku bagore’’ bagezeyo batangira koga, ababwira ko yumva agenda abimenya akomeza agana mu gice cy’amazi menshi aramutwara ararohama ahita apfa.

Yagize ati:’’ Ni byo, umwana warohamye mu kivu agapfa ni uwanjye yitwa Rwigema Aimable, yaturutse mu rugo saa cyenda z’igicamunsi ajyanye n’abana bigana koga mu kivu mu gice cy’aho bita ku bagore , bagezeyo batangiye koga, we kubera kutabimenya nta n’icyo yari afasheho,atangiye kubwira bagenzi be ko agenda abimenya,agana mu gice cy’amazi menshi ararohama ahita apfa nta n’undi mu bo bari kumwe wari ubizi ngo amurohore hakiri kare.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Burunga Niyomwungeri Jean Bosco, yabwiye Bwiza.com ko iby’irohama ry’uyu musore babibwiwe n’abo bari kumwe kuko ngo yarohamye mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba,inzego z’umutekano, iz’ubuyobozi n’abaturage umurambo we barawurohora uhita ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe.

Ati’’ Tukibimenya ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Gicurasi inzego z’umutekano,iz’ubuyobozi bw’akagari ka Cyangugu yarohamiyemo n’abaturage bahise batabara umurambo we urohorwa uhita ujyanwa mu bitaro bya Gihungwe gukorerwa isuzuma.’’

Uyu muyobozi akavuga ko hakwiye ingamba zihamye hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi, cyane cyane muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kubera kurambirwa mu ngo kw’abana batari mu mashuri bashobora kujya ku kivu koga bakaba bahasiga ubuzima nk’uko byagendekeye aba bandi.

rwigema_aimable_yitabye_imana_afite_imyaka_18_gusa_y_amavuko.jpg

Ikibazo cy’abana b’abanyeshuri bapfa barohamye mu kivu kimaze gufata intera iteye impungenge ababyeyi bose b’imirenge igikikije, kuko uyu apfuye hari hatarashira ibyumweru 3 umwana w’umukobwa w’imyaka 10 wigaga mu wa 2 w’amashuri abanza mu murenge wa Nkanka na we apfuye arohamye yagiye kuvoma, yakurikiraga abandi bana 2 bo mu muryango umwe , buri wese wari ufite imyaka 12 biga mu mashuri abanza na bo ku Nkanka, hari hashize icyumweru n’igice na bo barohamye bagiye gutashya inkwi, aba bakaba barakurikiraga abandi 2 na bo bari bamaze igihe kitari kinini barohamye umwe arohamiye mu gice cy’umurenge wa Nkanka undi mu wa Gihundwe, na bo umwe yigaga mu mashuri abanza undi mu yisumbuye.

Nyakwigendera arashyingurwa kuri uyu wa 7 Gicurasi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *