img-20211216-wa0038.jpg

Rusizi: Urubyiruko n’abagore bafite ibikorwa byagizweho ingaruka na COVID-19 barasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

Rumwe mu rubyiruko n’abagore barimo n’abafite ubumuga bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke basanzwe barihangiye imirimo y’ubukorikori buciriritse bavuga ko ubwo COVID-19 yageraga bwa mbere mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibikorwa bari bafite by’ubukorikori buciriritse burimo ibyo babohaga byakundwaga na ba mukerarugendo byahagaze kubera guma mu rugo y’igihe kirekire,bituma bamwe bakomeza gukodesha inzu zidakora bakamera nk’abahombye, bagasaba ubuyobozi bw’uturere twabo n’ubw’umuryango Rwanda Action usanzwe ubakurikiranira hafi kubitaho by’umwihariko bagafashwa ngo ibyo bakora bitazazima.

Baganira na Bwiza.com, bavuze ko mbere babagaho mu buzima butagira ibyiringirio by’imibereho myiza, baza kwishyira hamwe mu matsinda n’amashyirahamwe yaje guhinduka amakoperative, barahugurwa batangira kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi mu bushobozi buke bari bafite, bafashwa kugenda babona aho bakorera bitangira kugenda neza ,ariko aho COVID-19 iziye, nk’abafotoraga barahagarara kuko batari bagifite aho bajya gufotora ibirori n’ibindi, abakoraga ubutetsi burahagarara, ababohaga cyangwa bagakora imitako na byo biba ibibazo, ibyabo bisubira I Rudubi.

Delina Alexianne uhagarariye koperative Izihirwe craft Center igizwe n’abagore n’abakobwa 13 bakorera ahitwa kuri Shangazi mu murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke, bavuga ko nyuma yo kwanga gukomeza guheranwa n’ubukene bukabije bari barimo mbere bishyize hamwe batangira gukora ibinyuranye birimo ubudozi,gukora imitako nyarwanda,uduseke,ibikapu n’ibindi, mu gihe bari batangiye kwizera kubusohokamo COVID-19 ije ibyo bakoraga hafi ya byose bibura isoko basubira hasi.

At: “Twarakubititse bitavugwa kuko twahise tubura abaguzi kandi twishyura inzu twakoreragamo no kuyivamo biranga twibwira ko COVID-19 itazatinda,ba mukerarugendo b’abongereza n’abanyamerika twazanirwaga na Rwanda Action isanzwe itwaitaho ntibagaruka,n’aho iki cyorezo gitangiye kugenzereza make turagerageza gukora ariko nta soko dufite, turakomeza kwishyura aho dukorera ubwishyu bukatugora, tukifuza ko ubuyobozi bw’Akarere kacu bwadufasha gushaka ahandi twakura amasoko y’ibyo dukora, tukanafashwa nk’uko twumva Leta ifasha n’abandi bafite imishinga yagizweho ingaruka na COVID-19, natwe abacungiraga ku bushobozi buke ntitwibagirane.’’

Nyirandayambaje Godeberthe uhagarariye koperative abiyitaho igizwe n’abanyamuryango 37 barimo 15 bafite ubumuga bwo kutabona n’ababyeyi 22 bafite abana bafite ubumuga bukomatanije, avuga ko kuba basanzwe bafite ubwo bumuga cyangwa ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bukomatanije byarabahezaga mu bukene no kutitabwaho nimiryango yakabafashije uko bikwiriye, bashyizwe hamwe bishimira noneho ko na bo hari icyo bagiye kwimarira ariko ubu bahanganye n’ibibazo bikomeye bisaba ubufasha.

Ati: “Dukorera mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi,mu byo dukora harimo no kuboha imipira y’abanyeshuri ariko ubwo COVID-19 yari imeze nabi cyane abanyeshuri batiga natwe akazi kacu kabaye nk’agahagaze, ubwo icyorezo cyagenzaga make Akarere n’intara baradusura basanga uretse ibyo bibazo, n’aho twakoreraga ari hato cyane.’’

Arakomeza ati: “Badutije sale y’akagari ka Giheke ngo dukoreremo kuko babonaga n’amafaranga y’ubukode atugora, ariko n’iyo sale akagari kaje kuyidukodesha kandi ubushobozi ntabwo, tukaba twinginga dukomeje ubuyobozi bw’Akarere ko bwadufasha nk’abakorera muri izo ngorane zose kandi ayo mafaranga duha akagari yadufasha mu bundi buryo.

Bayiturihire cyangwa bayidusonere turebe ko twakwisuganya, Rwanda Action na yo idufashe kubona amasoko y’ibyo dukora nk’uko isanzwe idufasha muri byinshi, bitabaye ibyo ubuzima bwatugora rwose kandi twari dutangiye kugira aho twigeza.’’

Bavuga ko bashimiracyane perezida Kagame wabonye ko n’abantu bafite ubumuga bashoboye akabahesha agaciro , bakaba bajya hamwe nubwo baba batabona cyangwa n’ababyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanije bakabona abo bisungana bakagira icyo bageraho gifasha abo bana atari uguhura n’ababaca intege gusa ngo barita kubatazagira icyo babamarira nyamara mu mafaranga make bakura mu bikorwa nk’ibi hari icyo bamarira abo bitaho cyangwa bo n’imiryango yabo, ariko ko badafashijwe kuva mu bibazo bikomeye batewe na COVID-19 n’ubu batazi niba itagiye kongera kubakoma mu nkokora, n’ubundi ubuzima bwabagora.

Kuri aba bafite ubumuga bo mu murenge wa Giheke batakambira Akarere ngo kabakureho uyu mutwaro ubaremereye wo kwishyura sale y’akagari bakoreramo cyangwa kabafashe kuyishyura nibura igihe gito bisuganye, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi yabasabye kwandikira Akarere kakabisuzuma.

Ati: “Koko COVID-19 yagize ingaruka zikomeye cyane ku bintu byinshi, si muri aka karere gusa ni hose, ariko kuvuga ko hari abo twaha ubufasha bw’amafaranga sinzi ko byakoroha kuko iyo ingengo y’imari ishobora kuba itarateganijwe nubwo ndi mushya ntarabyinjiramo byose ngo ndebe, ariko nk’iyo sale y’akagari bavuga ko bakodesha, bakwandikira Akarere ,nyobozi ikabisuzuma, hashobora kuvamo igisubizo kibanogeye igihe bakirwana no kongera kwisuganya, n’abandi bagiye bagira ibibazo byihariye bakegera ababishinzwe ku karere bakabagira inama y’uburyo babisohokamo badahagaritse ibyo bakoraga.’’

Ku bo mu karere ka Nyamasheke,umuyobozi waho w’agateganyo w’ ishami ry’ishoramari , Sebuhoro Claver na we avuga ko ibibazo nk’ibi bizwi kandi hari n’abagiye bafashwa mu buryo bunyuranye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere, akizeza n’abandi ko bazakomeza kubaba hafi, abashobora guhuzwa n’ababaha inguzanyo bashoboye kuyishyura bakabahuza , ab’ububushobozi buke na bo hakarebwa icyakorwa ngo bakomeze ibikorwa byabo ntibihagarare.

Ubwo amakoperative 40 yo muri uru rwego yahugurirwagamu karere ka Rusizi na Rwanda Action isanzwe ibakurikiranira hafi, ibibazo nk’ibi byagarutsweho, ushinzwe amakoperative akora imishinga ibyara inyungu itari iy’ubuhinzi muri uyu muryango atangariza Bwiza.com ko,koko ibikorwa byabo byinshi byakomwe mu nkokora na COVID-19 ku buryo ubu usanga bamwe nta mikorere ihamye barongera kugira ,ariko ko, ku bufatanye n’ababishinzwe mu turere twabo hari ibigenda bikorwa ngo imikorere igaruke n’ibibazo byabo bikurikiranirwe hafi umunsi ku wundi.
img-20211216-wa0038.jpg
img-20211216-wa0040.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *