Ururondogoro ni rwose mu batuye imirenge y’Akarere ka Rusizi ikora ku kiyaga cya Kivu, nyuma y’aho kuva mu kwezi kwa Kanama kugera ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka, imirambo y’abasore 3 n’umukobwa witeguraga kurushinga irohowe mu kivu, undi kugeza kuri iyo tariki ukaba wari umaze iminsi 4 yose utaraboneka, bikavugwa ko bose barohamye bari mu bikorwa byo kwambutsa magendu bayikura muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Umwe mu batuye ahitwa ku Busekanka mu Murenge wa Nkanka hafi y’iki kiyaga yabwiye Bwiza.com ati: “Ikibabaje ni uko abo 5 bose ari urubyiruko, bikavugwa ko barohama bagiye mu bucuruzi bwa magendu, aho bakodesha ubwato buto n’ababufite bakajya ahitwa ku Ibinja no mu mujyi wa Bukavu kurangura byinshi birimo inkweto n’imyenda ya caguwa, bimwe bikambukirizwa mu kagari ka Ishywa mu murenge wa Nkombo nijoro aho bikurwa n’ubundi muri ayo majoro bijyanwa mu baturage bo mu mirenge ya Nkanka na Gihundwe,ku manywa bigacuruzwa mu isoko rya Kamembe, ibindi bicuruzwa nka marato mu mujyi.’’
Yarakomeje ati: “Uwa 1 ni umukobwa witeguraga kurushinga wari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko warohamye muri Kanama. Twumvise ko yavaga ku Nkombo saa cyenda z’ijoro n’abandi bagore2 bajyanye ibitenge mu murenge wa Nkanka mu baturage babibitsagaho, ngo bihakurwe mu gitondo bijyanwa mu isoko rya Kamembe. Bivugwa ko ngo bari baburimo n’iyo mitwaro iremereye we hari ibitenge yihambiriyeho, koga biramunanira ararohama bagenzi be baroga bavamo.’’
Avuga ko uwa 2 ngo ari umusore w’imyaka 18 wo mu Kagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe, warohamye hagati muri uku kwezi. We ngo yavaga mu Kagari ka Bigoga ku Nkombo yerekeza mu ka Ishywa, ari kumwe n’undi musore n’umugore bashaka kwambukiriza inkweto za magendu aho ku Ishywa mu murenge wa Nkombo. Hari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bacunze kubijyana mu Murenge wa Nkanka nijoro bugacya babigejeje mu isoko rya Kamembe, ubwato burohama batarazigezayo ahita pfa, abandi baroga.
Inshuro ya 3 ni abasore 3 baherutse kurohama ku wa 21 uku kwezi barimo uwigaga muri kaminuza w’imyaka 25, undi wigaga mu wa 3 w’ayisumbuye n’undi kugeza ubu bitaramenyekana aho yigaga, bakaba bararohamiye mu mazi ya Congo ngo bavuye ahitwa ku Ibinja kuzana ibirimo imyenda ya Caguwa, babiri imirambo yabo ikaba yarabonetse ku cyumweru tariki 25 Ukwakira, undi iyo tariki umurambo we wari utaraboneka.
Aba ngo barohamye ari 5, aba 3 barapfa, umwe yoga aza mu Rwanda ari we ngo wanatanze amakuru,undi yoga asubira muri Congo,bamwe mu baturage bakavuga ko na bamwe mu batuye imirenge ya Nkanka,Gihundwe na Nkombo barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abakuru b’imidugudu baba bagira uruhare muri iyi magendu idashira cyangwa ngo igabanuke.
Umwe ati: “Magendu ubu ni ho ikaze cyane n’igihe COVID-19 yarakorwaga, ari zo ngaruka n’ubu tucyivurugutamo kandi bamwe mu baturage bayigiramo uruhare. Icya mbere amato ni aya bamwe mu baturage b’ino abo bambukana bakayageza kuri moteri za Congo zibajyana bakaza kugarurwa n’ayo y’Abanyarwanda, bagaca mu rihumye inzego z’umutekano zikorera mu mazi, batabahaye ayo mato ngo bumvikane ibyo na bo babaha ntibagenda. Na ba mudugudu ntibabihagurukira ngo bibure gucika.’’
Avuga ko kugira ngo iyi magendu ikomeje gutwara ubuzima bw’abato icike, cyane cyane ko bamwe bayigiyemo ari abanyeshuri bavuga ko batakwicara ubusa muri gahunda ya guma mu karere yamaze igihe kirekire, ari uko haba ubufatanye bw’inzego zose bireba n’abaturage,n’amasoko igaragaramo ikahafatirwa.
Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem aherutse kubwira Bwiza.com ko atahakana ubucuruzi bwa magendu mu karere ayoboye kuko ikorwa mu mayeri menshi,ariko ko abayikora batazarusha ingufu ubuyobozi. Ati: “Turahari ngo tuyirwanye kandi abayikora ntibazaturusha imbaraga.’’
Imirenge y’Akarere ka Rusizi yegereye ikiyaga cya Kivu ikunze kuvugwamo ubu bucuruzi, ubuyobozi bwayo bukavuga ko bubafata ariko ntibigabanuke,bamwe mu baturage bakavuga ko kuba magendu ifatwa batamenyeshwa uko ibyayo birangira,na bimwe mu byafashwe bishobora kuba bihindukira bikagarurwa mu masoko mu nzira zindi.


