Rumwe mu rubyiruko rwo mu mujyi wa Rusizi ruvuga ko rukenana impano zinyuranye rwifitemo ziba zagombaga kurutungana n’imiryango yarwo,urukiri mu mashuri rukabona amafaranga y’ishuri bitagoranye,urwarangije izo mpano zikarubera igishoro,nyamara ntirufashwe, dore ko hari rwinshi mu mirenge itandukanye y’aka karere n’ibitangazamakuru binyuranye byagiye bifasha mu kugaragaza ubwo buhanga rwifitemo ariko ntirugire icyo rufashwa n’ubuyobozi ngo ruzikuze, urwo muri uyu mujyi rugasaba ababishinzwe mu karere, mu bafatanyabikorwa bako na Minisiteri ibifite mu nshingano kurwegera bakarufasha.
Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo rumwe muri rwo ruturuka mu miryango ikennye cyane,rusanzwe rwitabwaho n’umushinga RW0960 ukorera mu itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda paruwasi ya Kamembe rwari mu marushanwa yo kugaragaza izi mpano hanarebwa uburyo urwo bigaragara ko rufite impano zazamurwa zikagira aho zirugeza rwafashwa kuzibyaza umusaruro, rumwe muri rwo rwagaragaje ko hari byinshi rushobora gukora mu kwihangira imirimo binyuze mu mpano zinyuranye,ariko rugifite ikibazo cyo kwegerwa n’ababishinzwe.
Ishimwe Steven wiga mu wa 6 Ubugenge,ubutabire n’imibare muri Kiziguro Secondary school mu mu burasirazuba, akaba uwo muri aka karere ka Rusizi,avuga ko yarebye ubuzima abamo bwo guhora afashwa nk’utishoboye kandi afite ubwenge n’ibitekerezo byagira aho bimugeza nubwo akiri ku ntebe y’ishuri,akagira n’impano idasanzwe mu bugeni, ikoranabuhanga n’ibindi,ahera mu gukora imitako,agera nubwo akora imashini ituraga amagi y’inkoko ,aho yatangiye kugurisha ibyo akora akabona amafaranga amufasha ariko ko bitaragera kure kubera kutabona ababimushyigikiramo benshi.
Ati: “Ngeze ku rwego rwo gukora imashini ituraga amagi y’inkoko aho imwe nyigurisha amafaranga 160.000,maze gukora 2 nagurishije amafaranga 320.000, nkora imitako na yo nshoborakubonamo amafaranga menshi ndamutse mfashijwe, nakoze na sisiteme igenzura amatara yo ku bipangu ku buryo utirirwa ujya gucana no kuzimya ahubwo yo ibikora mu gihe cyabyo kandi ni nziza cyane.
Mu gihe ahandi bayigurisha amafaranga 80.000 jye nyigurisha amafaranga 20.000 kandi abayikoresheje bambwira ko imeze neza cyane. Nk’imitako nkora hari iyo ngurisha amafaranga 60.000 indi nkayigurisha amafaranga 40.000 byose nkabikorera I Kigali mu biruhuko kuko narebye ngasanga ntajya mfusha ibiruhuko byanjye ubusa nirirwa nzerera mpitamo kubibyaza umusaruro.’’
Arakomeza ati: “Ariko ikimbabaza ni uko ,uretse ubuyobozi bw’uyu mushinga usanzwe utwitaho ari bwo bugerageza kumpa udufaranga duke ngo nkoreshe izo mpano zanjye zitazima, nta muyobozi n’umwe ku rwego rwa Leta uranyegera ngo ankorere ubuvugizi mbashe kugira aho ngera.
Nkomeza kwitwa uwo mu muryango utishoboye ngahora mu mfashanyo ngo nige kandi mfite uburyo natera imbere nkanafasha benshi kwiga nkoresheje umutwe wanjye, nyamara tukumva abahora batubwira ngo twihangire imirimo, bamera nk’ababitubwira mu magambo gusa,nyamara hari abashobora kuwuhanga bakoresheje impano bifitemo, bo mu byaro hasi ntitumenyekane. Dukeneye gufashwa rwose kandi turashoboye pe. Ariko se duce he ko tugerageza kumenyekanisha ibyo dukora ariko ibibazo bikanga bikaba byose?’’
Mukundwa Joy Sonia urangije ayisumbuye mu ishami ry’imibare ubutabire n’ikoranabuhanga, avuga ko nyuma yo kubona ababafasha babandika mu makayi n’ibyo babaha byose akaba ari ho byandikwa, agasanga bibikwa mu buryo butizewe,bishobora no kubura kikaba ikibazo, yahimbye ikoranabuhanga ryabika neza ibyo byose hifashishijwe mudasobwa,ibyo kubandika mu makayi bigahagarara.
Ati: “Muri aya marushanwa turimo,urubyiruko rugaragaza impano ririya koranabuhanga nerekanye ryakunzwe cyane kandi ni ubuhanga niyumvamo bwakanteje imbere n’umuryango wanjye ukava mu bukene bukabije butuma nza mu bafashwa kwiga. Ariko se mfashwe na nde gukuza iyo mpano ko tubura abo tubyereka ngo batugire inama icyo twakora ngo twigaragaze, tuzibyaze umusaruro?’’
Dufitimana Rodrigue na we avuga ko afite impano mu itangazamakuru ashaka gukuza, kimwe na bagenzi be bigana,n’abandi biga mu mashuri menshi abanza n’ayisumbuye muri aka karere bazifite, nyamara hari amaradiyo n’ibindi bitangazamakuru bidashobora kubegera ngo bibafashe kubera ubuyobozi bwabo butabyitaho.
Ati: “Muri aka karere hari radiyo 2,hari abanyamakuru b’ibitangazamakuru binyuranye, kuki ubuyobozi bw’Akarere butakorana n’ubwishuri n’ubw’ibyo bitangazamakuru, ngo abana bafite impano muri uwo mwuga batangire bafashwe, bamenye kuvugira mu ruhama hakiri kare, bigishwe uko inkuru zikorwa, nk’ubwo ko amahirwe yari aya, natabyazwa umusaruro ubu azawubyazwa ryari?’’
Aba kimwe na bagenzi babo, basanga hari igikwiye gukorwa n’ubuyobozi, mu gihe bakangurira abarangije ayisumbuye na kaminuza kwiga imyuga nk’ubwubatsi, ububaji,ubudozi n’ibindi, ngo bahange imirimo, bakwiriye no kuzamura impano zinyuranye zirimo ikoranabuhanga, ubugeni,ubukorikori bunyuranye,umupira w’amaguru n’uw’intoki, imikino ngororamubiri n’ibindi biba biri mu muntu byamukiza nk’uko babibona ahandi ku isi, Minisiteri ibishinzwe ikaba ngo ikwiye kugaragaza imbaraga muri uru rwego ikajya inabazwa icyo yabikozeho ikacyerekana, ngo byafasha byinshi.
Rév.past Uwiragiye Théodore, umushumba w’itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti,unakurikirana uyu muhsinga muri iri torero, avuga ko bamaze kubona iki kibazo bahereye mu bana bafasha babakoresha amarushanwa, abazagaragaza impano bifitemo kurusha abandi, nyuma yo kurushanwa n’abandi bagakomeza kwigaragaza, bazafashwa kuzamuka,na we agasanga bibababaje kuba umwana yakurira mu bukene bukabije akazanabusaziramo kandi muri we yari yifitemo uburyo bwo kubwikuramo kare,akagira n’abandi afasha.
Ati: “Natwe tubabazwa cyane no kubona hari abana bakora ibitangaje byabagirira akamaro, nyamara ntibitabweho. Twe twarabisuzumye dusanga hari igikwiye gukorwa, haba twe ubwacu mu bushobozi dufite, haba no kubakorera ubuvugizi,n’ubundi buryo ari yo mpamvu twahereye ku marushanwa ngo tubarebe bose, abarusha abandi bashyigiikirwe,binafashe abari hasi yabo, ufite impano yazamura ntiyitinye avuga ko n’ubundi ntacyo izamumarira,ahubwo ayibyaze umusaruro wamuhindurira ubuzima we n’abe.’’
Na we asanga imvugo y’ubukene mu rubyiruko ikwiye gucika kuko,uretse imbaranga n’amahirwe yo kwiga Leta ibaha, hakwiye n’uburyo Leta n’abafatanyabikorwa bayo bakora, umwana ufite indi mpano yamuzamura agafashwa kuyikuza.
Hamaze iminsi humvikana muri aka karere abana b’abanyeshuri bakoze byinshi bifitemo nk’imashini zituraga amagi, amaradiyo,moto n’ibindi, bikagaragazwa gusa n’itangazamakuru ariko ntibirenge urwo rwego ngo hagire ikibakorerwa cyo kubashyigikira,perezida wa komisiyo y’imwe mu mishinga iterwa inkunga na compassion internatioanal muri aka karere,Bipfakuruta Martin,akavuga ko hagiye gushakwa ubushobozi ku bana nk’aba bari mu bo basanzwe bitaho,impano zabo zigaterwa inkunga, zikabateza imbere aho guhora Bershka kandi bifitemo icyabafasha cyagirira akamaro imiryango yabo n’igihugu muri rusange.


