Aha aya mazi asendereye hahoze inzu y'ubucuruzi iratwarwa n'ibyarimo byose.

Rutsiro: Abaturage mu ruhuri rw’ibibazo nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza barasaba gutabarwa byihuse

Sangiza iyi nkuru

Abatuye santere y’ubucuruzi ya Nkora mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, abahacururiza n’abatuye mu nkengero zayo bararira ayo kwarika nyuma yo gusigwa iheruheru n’ibiza bidasanzwe byatewe n’imvura nyinshi yaguye ku wa 6 Gashyantare, inyubako zimwe z’ubucuruzi zigatwarwa n’amazi n’ibyari birimo byose harimo n’iyarengewe burundu, utamenya ko yahigeze, bikaba byaranangije bikomeye ikiraro cya Nkora cyoroherezaga imigenderanire y’abatuye uyu murenge n’ab’ahandi, bagasaba gutabarwa byihuse.

Ubwo Bwiza.com yabasuraga ngo yirebere uko babayeho nyuma y’ibi biza abakuze bavuga ko ari ubwa mbere babibonye kuva bavuka bakaba barinze basaza,bigahurirana n’uko na Meya w’aka karere, Murekatete Triphose yari yagiye kumva ibibazo byabo nyuma y’ibyumweru birenga 2 bahuye n’aka kaga, bayitangarije ko babayeho nabi cyane.

Aha aya mazi asendereye hahoze inzu y'ubucuruzi iratwarwa n'ibyarimo byose.
Aha aya mazi asendereye hahoze inzu y’ubucuruzi iratwarwa n’ibyarimo byose.

Ngo hari abo muri bo inyubako z’ubucuruzi n’ibicuruzwa byose byarohamiye rimwe bakaba badasigaranye n’urwara rwo kwishima, abo inzu bari batuyemo zatwawe n’ibyo biza, basemberana abana, ikibashengura kuruta ibindi kikaba abana babo bigaga mu mashuri yo mu murenge wa Mushonyi ubu batiga kubera ko ikiraro cya Nkora bambukiragaho cyangiritse cyane, nta n’indi nzira bashobora kunyuramo ngo bagere ku mashuri, n’ugerageje kubatwara mu bwato agaca ababyeyi amafaranga 1000 buri munsi badashobora kubona.

Habiyaremye Musa,perezida w’iyi santere y’ubucuruzi ,ati’’ Byari Ibiza n’abakuru bavuga ko batigeze babona kuko iyo mvuya yatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa 6 Gashyantare, bigeze saa tatu z’ijoro umugezi wa Nkora uruzura amazi asandara mu nyubako z’ubucuruzi, izigera muri 4 ziratwarwa n’ibyarimo byose, ikiraro cya Nkora cyari kihamaze imyaka 63 gikomeye kirariduka.’’

Arakomeza ati’’Turi mu bwigunge bukomeye kuko abatwariwe inyubako n’ibyarimo byose ntibashumbushijwe kandi ariho bakuraga amararo n’amaramuko, nta n’ubwishingizi byari bifite ngo babe bagira aho babaza, kurihira abana amashuri cyangwa kubabonera mituweli ni ibibazo, ntitugenderanira n’indi mirenge kandi iri ryari isoko mpuzamahanga kuko n’abanyekongo benshi barihahiragamo, byose ubu byarahagaze,inzara ni yose, duhanze amaso Leta.’’

Bavuga ko ikindi kibahangayikishije ari uko bakomeza kubarirwa imisoro badakora, abafite imyenda y’amabanki bakomeza kubarirwa, bakavuga ko bashobora kwisanga n’utundi bari baragerageje guhaha dutejwe cyamunara hishyurwa iyo myenda, bagasaba Meya ubuvugizi mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’ibigo by’imari bikaborohereza.

Dusengimana Selemani avuga ko nyuma y'uko inyubako yacururizagamo irengewe n'amazi n'ibyarimo boyse nta n'ubwishinzgi bwabyo afite,yasigaye iheruheru, asaba gufashwa
Dusengimana Selemani avuga ko nyuma y’uko inyubako yacururizagamo irengewe n’amazi n’ibyarimo boyse nta n’ubwishinzgi bwabyo afite,yasigaye iheruheru, asaba gufashwa

Dusengimana Selemani watakarije ibifite agaciro k’arenga 5.000.000 mu nyubako yarengewe n’amazi burundu,ati’’ Byose byararengewe n’inyubako nakoreragamo nyikodesha byose Ibiza bibiroha mu kivu, nsigariyeho aho, ni ho nakuraga ubwishyu bw’abana n’ibibatunga, mfite ubwoba ko nkomeza kubarirwa imisoro, abaturage mbereyemo imyenda na bo ntibanyoroheye, mbese turiho nabi cyane, Meya twabimugejejeho dutegereje igisubizo ariko ntitworohewe na mba.’’

Nyirabitaro Djamila avuga ko nyuma y'uko inyubako ze 2 z'ubucuruzi zitwawe n'amazi n'ibyarimo byose, perezida Kagame ari we wenyine atezeho amakiriro akongera kubona icyo agaburira abe.
Nyirabitaro Djamila avuga ko nyuma y’uko inyubako ze 2 z’ubucuruzi zitwawe n’amazi n’ibyarimo byose, perezida Kagame ari we wenyine atezeho amakiriro akongera kubona icyo agaburira abe.

Nyirabitaro Djamila wahatakarije inzu 2 z’ubucuruzi n’ibyarimo byose na we ati’’ Turasaba Nyakubahwa perezida wacu Kagame kudutabara byihuse kuko ni we wenyine twagira. Nagurishije byose ngo nze hano nshakishe imibereho none byose biratikiye, abakoreshaga kiriya kiraro baduhahira banatuzaniye ibindi ntibaza, mbese turashonje pe, nadutabare nk’uko yanadutabaye n’ibindi bihe, turebe ko twakongera gukora,ubu twicaye aho,turashonje,twifashe mapfubyi, mbese nta buzima, ntidutekanye.’’

Nyiransengiyumva Aisha avuga ko nyuma y'uko inzu yari aryamyemo n'umuryango itwawe n'amazi bakarusimbuka ariko ntagire na kimwe arokora, babuze aho barambika umusaya,bifuza kubakirwa
Nyiransengiyumva Aisha avuga ko nyuma y’uko inzu yari aryamyemo n’umuryango itwawe n’amazi bakarusimbuka ariko ntagire na kimwe arokora, babuze aho barambika umusaya,bifuza kubakirwa

Nyiransengiyumva Aisha, we avuga ko ibi biza byatwaye inzu yabagamo n’umuryango we, bakagira amahirwe bakarokoka kuko bari batarasinzira bagaca mu gice cyari kitaragwa, bakaba basembera nta na kimwe barokoye.
Ati’’ Ndasaba kubakirwa ngo ndeke kuzererana abana. Twasohotse gutyo gusa, nta kenda,nta cyo kurya, turi aho gusa, abana bagiye kumfana n’inzara. Nibura mbonye aho mbashyira nabacira inshuro, ariko batirirwa bazerera ku musozi batagira n’aho barara.’’

Aba kimwe n’abavuga ko abana babo bamaze igihe batiga, bakibaza uko bizagenda mu gihe n’iki kiraro kugikora bishobora kuzatinda,Meya Murekatete Triphose avuga ko ari ibibazo bikomeye cyane Akarere kahuye na byo, bimwe birenze ubushobozi bwako,ariko gakomeje gukomanga hirya no hino kuko ibi biza byangije byinshi cyane.

Ati’’ Imvura nk’iyi iteza Ibiza yatangiye ku wa 6 Gashyantare, n’ubu iracyagwa, ibiraro birenga 13 mu karere kose byarangiritse cyane birimo na kiriya twasuye cya Nkora twifuza ko cyakorwa byihuse, kubera uruhare rukomeye cyari gifitiye aka karere n’utundi duhana imbibi, kandi twe nta bushoboshozi bwo kucyubaka dufite, ariko ababishinzwe muri Minisiteri ifite kurwanya Ibiza mu nshingano baraje, barakibonye,hasigaye inyigo ngo kibe cyakorwa, ariko turifuza ko byihuta cyane.

Ku byerekeye abanyeshuri bacyambukaga bajya kwiga mu murenge wa Mushonyi ubu batiga,ati’’ Cyo kiraduhangayikishije cyane ari yo mpamvu twifuza ko gikorwa vuba, umubyeyi gutanga amafaranga 1000 ya buri munsi mu bwato ngo umwana yambuke ntiyayabona, nta bwinshingizi abo bana baba bafite uwarohama byaba ibibazo, abavuga ibyo kubimurira mu mashuri yo muri Kigeyo na byo twasanze atari byiza kwimurira abana ahandi mu gihembwe hagati.

Meya Murekatete Triphose( uwa 3 uturutse i buryo) hamwe n'zindi nzego bashakira hamwe n'abaturage icyakorwa ngo nibura abana babe basubiye kwiga, badatakaje igihe kinini mu ngo.
Meya Murekatete Triphose( uwa 3 uturutse i buryo) hamwe n’zindi nzego bashakira hamwe n’abaturage icyakorwa ngo nibura abana babe basubiye kwiga, badatakaje igihe kinini mu ngo.

Hari umushoramari watwemereye ubwato buba bubambutsa ku buntu igihe hagishakwa ibindi bisubizo kuko n’ikiraro nubwo cyatangira kubakwa kitahita cyuzura, baraba bambuka batyo nubwo na byo birimo izindi ngorane,abarimu na bo tukazabasaba kureba uko babasubiriramo amasomo batakaje.’’
Ku batagira aho barambika umusaya, Meya Murekatete,ati’’ Barahari kandi barababaje cyane turabizi. Tumaze kubarura inzu zirenga 16 zasenyutse kandi turacyabarura, ariko bo igisubizo cyihuse kirahari kuko amafaranga yo kububakira ahari, turashaka ibibanza ahatari amanegeka, cyo kizakemuka vuba.’’

Avuga ko iyi mvura ikomeje kugwa ari nyinshi cyane ,uko iguye akaba ari ko yangiza, inkuba nyinshi zikubita abaturage umwe akaba yarahasize ubuzima abandi bakavurwa bagakira, abaturage bagasabwa guhangana n’ibi biza bubahiriza amabwiriza yose ajyanye n’ibyo basabwa birimo gufata ibisenge byo ku nzu zabo, gukora imirwanyasuri ifite ingufu kuko hari henshi imyaka y’abaturage igenda yangirika, n’ibindi kuko bitabaye bityo hazangirika byinshi cyane gusana byazagorana.

Abatuye santere y’ubucuruzi ya Nkora bavuga kandi ko hatagize igikorwa cyihuse, kubera ko imvura ikomeje gusatira n’inzu babamo n’ubuzima bwabo bushobora kuhagendera,n’isoko rigatwarwa, Meya ati’’ Kubera ko dutegenya kwimura iriya santere y’ubucuruzi hakubwakwa icyambu, barabaruriwe igisigaye ni ukubishyura bakagenda. Turabyihutisha bahave kuko bigaragara koko ko amazi ashobora kugera n’aho atageze ubushize,cyane cyane ko hari n’inzu zituwemo twabonye imvura nyinshi iguye rimwe twazisanga mu kivu, turasaba ababishinzwe babyihutishe.’’

Icyo abacuruzi basaba ko batakomeza kubarirwa imisoro,bakanashumbushwa,uyu muyobozi abasaba kwandika babisaba,bakagaragaza ingorane bahuye na zo, bagakorerwa ubuvugizi ntibakomeze kubarirwa imisoro badakora, Akarere ngo kakaba kanakomeje gushakisha abafatanyabikorwa bagafasha, abo bigaragara ko ibicuruzwa n’inyubako zabo z’ubucuruzi byangiritse cyane bakazafashwa kongera gukora.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose avuga ko imvura iri muri aka karere muri iyi minsi igwa nabi cyane,ikangiza byinshi, agasaba abafatanyabikorwa bako kugafasha guhangana n'ingaruka z'ibiza itera.

Meya Murekatete Triphose avuga ko mu mirenge 13 y’aka karere irenga 6 yose yahuye n’ibiza, bimwe byasize abaturage mu kangaratete, byangiza n’ibikorwa remezo rusange, bikaba ariko bibasigiye isomo rikomeye ryo gukangurira cyane cyane abacuruzi kugira ubwishingizi bw’ibicuruzwa n’inyubako zabo z’ubucuruzi, ahahurirwa abantu benshi hagashyirwa imirindankuba kubera inkuba na zo zikomeje kwibasira ubuzima bw’abaturage, n’ibindi, abaturage bakagira umutima wo gufasha bagenzi babo bahuye n’ibiza, bakanatangira amakuru ku gihe aho bigaragaye bagatabarwa byihuse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *