Saa mbiri z’igitondo zo kuri uyu wa 20 Nyakanga, ubwo umwe mu bo mu muryango w’umusaza w’imyaka 77 y’amavuko,witwaga UGIRIRABINO Aloys,wari utuye mu mudugudu wa Kashishi,akagari ka Rurara,umurenge wa Mushonyi mu karere ka Rutsiro, yagarukaga mu rugo avuye mu mirimo bari bazindukiyemo, yasanze uyu musaza bari basize aryamye,yapfuye,anigishije ikiziriko cy’inka, hagakekwa umuhungu we witwa Habimana Evariste w’imyaka 20 bari basigaranye ubwo abo bandi bagendaga, bikanakekwa ko yaba yamujijije amafaranga 400.000 yagurishije inka ku wa 19 Nyakanga.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi Mwenedata Jean Pierre yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com, uyu musaza usanzwe yorora inka nto z’ibimasa byakura akabigurisha akagura ibindi bito,bityo bityo, ku wa 19 Nyakanga yagurishije ikimasa amafaranga 400.000 ayazana mu rugo ayaraza mu nzu, hakaba hari umuhungu we witwa Habimana Evariste usanzwe uba mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru,wari waragarutse muri uru rugo arumazemo iminsi 4.
Ubwo nyina w’uyu musore yajyanaga n’abamufashaga mu mirimo isanzwe y’ubuhinzi mugitondo cya kare, basize uwo musore na se aho, umwe mu bari bagiye mu mirimo agarutse gato,ahamagaye abura umwitaba, ageze mu nzu arebye abona umusaza arambitse hasi,imbere y’uburiri yaryamagaho,yapfuye anigishije ikiziriko cy’inka,ahamagaye umusore aramubura, ni ko gutabaza,abo bari mu mirimo baraza, n’abandi baturage n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, umusore baramubura,basanga yanajyanye ngo n’ibyatuma amenyekana byose, nk’amafoto ye n’ibindi.
Gitifu ati’’ Twabimenye dutinze gato,nko mu ma saa tatu n’igice z’igitondo, dutabaye dusanga umusaza yapfuye,anigishije ikiziriko cy’inka, umusore yatorotse n’aho uwo musaza bivugwa ko yari yaraje ayo mafaranga nta n’igiceri gihari,yose yayatorokanye. Umusaza bigaragara ko yari yabanje kwirwanaho,umurambo we twawusanze urambitse imbere y’uburiri yararagaho, n’ikiziriko mu ijosi,nta kindi gikomere twabonye afite.’’
Avuga ko RIB yahise ihagera,umurambo wa nyakwigendera ukaba wari ugiye kujyanwa mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa, uwo musore yatangiye gushakishwa n’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rikomeje.
Ati’’ Twatangiye kumuhiga,twatanze imyirondoro ye ahantu hatandukanye dufatanije n’abaturage. Urumva yahise atoroka,no kuba nta wundi wari uhari ngo ahite atabaza,mu gihe inzego zibishinzwe zikimushakisha,twe turi mu rugo rwa nyakwigendera, abaturage bose baguye mu kantu kuko ibyo uwo mwana yakoze nta wari ubyiteze.
Turagerageze kwihanganisha abasigaye n’abaturage bose no kubagira inama ko igihe babona umuntu afite imyitwarire idasanzwe bajya bahita bamutungira agatoki inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, tunareba uburyo nyakwigendera yaza gushyingurwamo.’’
Uyu muyobozi avuga ko nubwo abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko impamvu aya mafaranga yari yayaraje mu rugo ari uko ngo yari kuzinduka ajya kugura ikindi kimasa gito yari kumara igihe yorora,yari kuzagurisha na cyo gikuze,ariko abaturage bagomba kwibuka kutajya baraza amafaranga angana gutyo mu nzu kuko birimo ingaruka mbi nyinshi zirimo kuyibwa cyangwa kuyazira nk’uko uyu ayazize, bakibuka ko Leta yabegereje ibigo by’imari ikemura ibibazo nk’ibyo, utabikoze akaba yayashyira no kuri telefoni,ariko ko ibyo kwirazaho amafaranga muri buriya buryo bakwiye kugenda batandukana na byo.
Avuga kuri uru rupfu n’inama yagira abaturage, cyane cyane urubyiruko,umuyobozi w’aka karere Murekatete Triphose, yasabye urubyiruko kudategereza buri gihe ibyo ababyeyi bashatse ngo rurinde runabibatsindaho kandi rufite imbaraga zo gushaka ibyarwo, ko rukwiye gukora rukiteza imbere aho kumena amaraso ngo rurashaka ibyo rutavunikiye.
Ati’’ Ayo makuru twayamenye kandi yatubabaje cyane rwose,tunaboneraho kwihanganisha umuryango ubuze uwawo mu buryo nk’ubwo, tugasaba abaturage muri rusange umuco w’ubupfura no kwirinda ibyaha. Urubyiruko rukirinda ingeso mbi,kuko bibabaje cyane mu by’ukuri aho umuntu agera aho yica umubyeyi we. Ni ibintu bibi cyane bikwiye kwamaganwa na buri wese.
Abantu barangwe n’indangagaciro na kirazira, urubyiruko rwige gukora,abana bumve ko batazacungira gusa ku byo ababyeyi babo bagezeho aho guharanira kwibeshaho, kuko urumva nk’uriya yari amaze igihe yarataye ababyeyi,yibera mu mujyi wa Musanze,akagaruka acunga ibyo ababyeyi be bagezeho anabambura ubuzima ngo abitware,bigaragaza ingeso mbi cyane yo kudakora, ari byo dushishikariza abaturage bose,cyane cyane urubyiruko kwirinda.’’
Nyakwigendera asize umugore w’imyaka 63 usigaye wenyine mu nzu ,kuko ari we gusa babanaga,abandi bana be barashatse, Meya Murekatete akavuga ko andi makuru kuri uyu musore agikurikiranwa n’inzego z’umutekano.


