Abaturage bo mu mujyi wa Rwamagana n’abatwara abagenzi barasaba ko imirimo yo kubaka Gare ya Rwamagana yakwihutishwa bakava aho banyagirirwa.
Kimwe n’abahategera ndetse n’abakora imirimo yo gucuruza amatike y’urugendo, bavuga ko babangamirwa no kutagira aho bugama imvura igihe iguye bitewe n’uko aho gare yashyizwe by’agateganyo ari kure y’umujyi.
Gare ya Rwamagana irimo kuvugururwa iri mu mudugudu wa Kayenzi, akagari ka Nyagasenyi, umurenge wa Kigabiro, aho yabaye yimuriwe by’agateganyo ni muri metero kuva hagati ya 800 na kilometero uvuye aho yari isanzwe. Ni mu mudugudu wa Kirehe, akagari ka Nyagasenyi.
Umushoferi witwa Nizeyimana Abdulukhalim yemeza ko babangamirwa no kuba gare itarUzura, ndetse ko bibagora gukora akazi kabo neza ko gutwara abagenzi.
Aragira ati “tugiye kongera guhura n’imvura izatubangamira mu kazi kacu ko gutwara abagenzi kuko aha mubona dukorera iyo iguye nta mugenzi uba uharangwa kubera gutinya kunyagirwa ndetse haba hari ibyondo byinshi ku buryo ubona bibangamira abagenzi.
Arakomeza, ati “Ikindi hano ni kure y’umujyi ku buryo tugorwa no kubona amaresitora yo kuriramo, niyo mpamvu bibaye byiza abakora ibikorwa byo kubaka gare badutabara bakayirangiza vuba tukabasha kuyikoreramo kugira ngo ukwezi kwa cumi tuzabe twaravuye hano”.
Ku ruhande rw’abagenzi, nabo barasaba gutabarwa vuba, Sibomana Saidi agira ati “iyo ugeze hano imvura igwa nibwo ubona ko ari habi, nta mazu ahari yo kugamamo igihe imvura yaguye, ubwo imvura yatangiye kugwa izajya itunyagira, twari tuzi ko mu gihe gito bazadusibiza aho twahoze dukorera ariko na nubu tujya tuhaca tugasanga bizatinda, turasaba ko bakwihutisha imirimo yo kubaka”.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu arizeza abaturage ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo Gare nshya izatangire gukoreshwa vuba.
Yagize ati “turizeza abaturage ko harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo gare izatangire gukoreshwa vuba, ubu harimo gukorwa amapave kandi tuvugana umunsi ku munsi n’abafatanyabikorwa ‘Jali Holdings’ kugira ngo tuzabashe kuyikoresha, turizeza abaturage ko vuba bazaba bakoresha iyi Gare nshya”.
Imirimo yo kuvugurura iyi gare yatangiye muri Kamena 2017, ikaba izuzura itwaye akayabo ka miliyari eshatu n’igice.
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


