Umushinga w’ubuhinzi bw’indabo uri gukorerwa mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari witezweho guhindura ubuzima bw’abahatuye n’igihugu cyose aho bamwe batangiye kubona k’umusaruro wa wo.

ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusaruro w’ibyoherezwa n’ibivanwa mu mahanga (NAEB )batangije umushinga wo guhinga indabo zizafasha kwinjiza amadovize mu gihugu no kuzamura ubuzima bw’abaturage mu Karere ka Rwamagana.
Akarere ka Rwamagana katangiye kwishimira uyu mushinga wo guhinga indabo, uri gukorerwa mu murenge wa Gishari, nka kimwe mubizafasha abaturage kuzamuka bava mu bukene.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere Mbonyumuvunyi Radjab yagiranye n’itangazamakuru yatangaje ko uyu mushinga watangiye guhindura ubuzima bwa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gishari kuko abimuwe aho washyizwe bishyuwe amafaranga y’ingurane ndetse bamwe babonamo akazi aho ukoramo wese ahembwa amafaranga 1500 buri munsi .
Nkuko bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Gishari bavuga ko uyu mushinga wahinduye byinshi k’ubuzima bwabo aho babonye umuhanda bivuye kuri wo, bamwe bakabona akazi bakaba batunze ingo ndetse n’ubuzima bw’agace batuyemo bukaba bwarahinduye isura.

Nkunzingoma Siriyake ni umuturage wo mu murenge wa Gishari mu Kagari ka Kavumu mu mudugudu w’Ingeyo avuga ko uyu mushinga waje ari igisubizo mu mudugudu wabo kuko baguriwe bakimuka ndetse bakabonamo akazi aho bahembwa mu minsi 15 kuri we akaba amaze no kubonamo inzu yo guturamo.
Worter Muganga umuyobozi w’imari w’uyu mushinga (Bella Flowers) avuga ko uyu mushinga wo guhinga indabo uhuriweho na MINAGRI ndetse na NAEB aho izi ndabo zizakoresherezwa hano mu Rwanda ndetse zikanacuruzwa hanze y’Igihugu.
Avuga ko izi ndabo zahinzwe zizatangira gusarurwa mu kwezi kwa7 aho biteganywa ko izi ndabo zizatangira kugurishirizwa mu bihugu byo hanze mu rwego rwo gukura amafaranga hanze mu gihe wasangaga u Rwanda arirwo ruyasohora kurenza ayinjira mu gihugu.
uyu mushinga wo guhinga indabo uzarangira utwaye amafaranga agera kuri milliayari 7 z’amafaranga y’u Rwanda harimo guhinga no kubaka inyubako ariko nyuma yo kurangira ukaba uzajya winjiriza igihugu amafaranga agera kuri Million 7 z’amadolari buri mwaka ndetse ukazafasha gutanga imirimo kubaturage.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mecky Kayiranga@bwiza.com/MHC


