Minisiteri ishinzwe imicungire y’
Imvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa Gatatu n’intangiriro y’ukwa kane, yatwaye ubuzima bw’abasaga 41, isenya inzu zisaga 2800 ndetse hanakomereka abasaga 100.
Habinshuti Philippe, Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Ibiza muri MIDIMAR, yatangarie ijwi rya Amerika ko imvura irimo kugwa rimwe na rimwe iba irimo inkuba nyinshi ndetse igatera n’inkangu. Akavuga ko uretse aba bantu bishwe nayo, n’amatungo asaga 700 ngo yishwe nayo n’imyaka ihinze kuri hegitari 800 irangirika.
Ku ruhande rw’abaturage bo bavuga ko iyi mvura itigeze iza nk’iy’umugisha, umwe ati “yakonkobotse hariya hakurya, iza idasanzwe umuyaga urahurutura, uti huruuuu…. Ngo pa, nti turapfuye birarangiye”.
Undi ati “Nuko amazu araguruka, turavuga duti ‘iki ni ikiza’ ntabwo ari imvura isanzwe, ntabwo twavuga ko ari iy’umugisha”.
Bakomeza bavuga ko nyuma y’iyi mvura idasanzwe biteguye inzara igiye kubibasira, bitewe n’imyaka yabo yangije.
Minisiteri ishinzwe ibiza yo ivuga ko igerageza kubaha ibikoresho by’ibanze ariko ko abo yasenyeye inzu, bagicumbikiwe bitewe n’uko hataraboneka ingengo y’imari yabafasha gusana.
Habinshuti ati “ Ku bijyanye n’ibikoresho by’ibanze, tuba dufite ubushobozi bwo gufasha abantu ibihumbi 50, ni abantu benshi, ibyo bikoresho biba bihari nta nubwo ari ukujya kubigura ari uko ibiza byabaye, ikibazo kiba ku mabati kuko akenewe ni menshi, amabati asaba ingengo y’imari iri hejuru”.
Akomeza avuga ko mu gihe ingengo y’imari ibaye nkeya, MIDIMAR ishobora kubafasha ibikenewe bikaba byaboneka, akaba ari muri urwo rwego ngo bari bafite miliyoni 75, bakaba baragenewe izindi zigera kuri 95.
Gusa iyi Minisiteri ikaba isaba abashinzwe iteganyagihe kuzajya bamenyesha abaturage mbere, nabo bakaba bakwitegura.
Imvura idasanzwe yaherukaga mu myaka ibiri ishize, aho mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru abantu 34 bagwiriwe n’inkangu bahasiga ubuzima.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



