Bwa mbere mu mateka y’u Rwanda indenge ya sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir yakandagiye ku butaka bw’i Burayi yifashishije indege yiswe Umurage.
Ni mu gikorwa cyo gutangiza izo ngendo indege ya Airbus 330-300 yahagurutse i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2017, yerekeza i Londres mu Bwongereza, aho yururukiye ku kibuga cya Gatwick kiri muri uwo mujyi.
​ Abakora ingendo z’indege hari ubwo bakererezwa no kuba zibanza kugwa ku bindi bibuga bitandukanye, mbere yo kugera aho zigana, bitandukanye n’iyi izajya igera mu Bwongereza nta handi ihagaze.​
Izi ngendo izajya izikora inshuro eshatu mu cyumweru, ni ukuvuga ko ari ku wa kabiri, ku wa kane no ku wa gatanu wa buri cyumweru. Ni urugendo izajya ikora mu gihe cy’amasaha 8 n’iminota 40.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abongereza bari mu mwanya itanu ya mbere y’abanyamahanga basura u Rwanda, rusurwa n’abasaga miliyoni n’ibihumbi 300 mu mwaka washize.
U Rwanda ni igihugu gifite ubwiza nyaburanga bushobora gukurura ba mukerarugendo, burimo ingagi zo mu birunga, inkura z’umukara zongeye kuhazanwa ndetse n’intare , imisozi iteye neza igize u Rwanda rw’imisozi igihumbi ndetse n’ibirunga.
Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza yatangaje ko u Rwanda rumaze kugera ku mpinduka nyinshi mu myaka mike ishize, rukaba igihugu kigendwa.
Ati “Biciye mu gutangiza izo ngendo z’indege idahagarara iva I Kigali ijy I Londres, ifungurwa rya hoteli nyinshi, bizatuma u Rwanda ruba igihugu kigendwa.”
Bimwe mu bishobora gukurura abasura u Rwanda birimo hoteli zamaze kuhubakwa zirimo nka Ladison Blue, na Kigali Convention Centre yatumye u Rwanda ruba ihuriro ry’ ahabera inama mpuzamahanga.
Ni muri urwo rwego u Rwanda rwagizwe igihugu cya gatatu muri Afurika mu kwakira inama mpuzamahanga,rukazakira inama mpuzamahanga ku bijyanye n’ingendo World Travel Awards Africa Gala Ceremony izaba mu Kwakira 2017, ahazahemberwa n’abahize abandi muri serivisi zitandukanye
RwandAir ikorera ingendo zayo mu mijyi 21 ya Afurika na Aziya mu mijyi 21.
Iyi sosiyete itangaza ko yiteguye gukora ingendo zigana mu bice bitandukanye by’Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York no mu Bubiligi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus​/Bwiza.com


