Rwose komeza uririmbire Imana, igihugu kizakurengera- Amb.Nduhungirehe abwira umutinganyi

Sangiza iyi nkuru

Rwose komeza uririmbire Imana, Albert Nabonibo! Igihugu kizakurengera “, aya ni amagambo Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye umusore uririmba indirimbo zihimbaza Imana uherutse kwemera ku mugaragaro ko akunda abo bahuje igitsina, mu rwego rwo kumuhumuriza nyuma yo kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi mu Rwanda no mu Burundi bagaragaje gutangazwa n’umuririmbyi w’indirimbo z’Imana mu Rwanda wemeje ko ari umutinganyi, bamwe ntibabyakiriye neza gusa hari n’abubaha imiterere ye.

Muri bo harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wamusabye gukomeza akaririmbira Imana.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu banyuranye bagaragaje ibitekerezo byabo kuri Albert Nabonibo ufatwa nk’umuririmbyi wa mbere w’indirimbo zo guhimbaza Imana utangaje ko ari umutinganyi mu Rwanda.

Uyu yatangaje ko azi neza ko hari benshi bazakira nabi kuba agaragaje imiterere ye, ariko ko yari abyiteguye.

Avugana na BBC yagize ati: ” Byanze bikunze umuntu azabaho, abazabyakira bazabyakira abatazabyakira na bo nta kundi nabigenza kuko sinacika mu bantu, ni ikintu cyo kurwana nacyo buri munsi “.

Hari abantu bamwe bamukomeje bashyigikira kuba yabashije kurenga ubwoba akava mu kwihisha, hari n’abamugaye, abamututse kubera imyemerere yabo ku butinganyi.

Mu muco mu Rwanda abakundana bahuje ibitsina ntibahabwa umwanya, abakundana badahuje ibitsina bo barisanzura mu kwerekana amahitamo yabo.

Amategeko y’u Rwanda ntahana ubutiganyi ariko ntanemera gushyingira abahuje ibitsina.

Bwana Nduhungirehe avuga kuri iyi nkuru abinyujije kuri twitter yibukije ingingo ya 16 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko “Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose no kurikwirakwiza bishingiye ku …., ku gitsina,….birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *