Ubushinjacyaha kuri uyu wa 16 Kamena 2021 bwasababiye Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, bushimangira ko bwamworohereje kubera ko yafashije ubutabera.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko rukuru, urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka ko hashingiwe ku byaha bushinja Sankara, yari akwiye igihano cy’igifungo cya burundu.
Gusa ngo kubera ko kuva ku nshuro ya mbere yakurikiranwe n’urwego rw’ubutabera mu Rwanda kugeza mu rukiko, yemeye ibyaha byose ashinjwa, akanabisabira imbabazi, bwamusabiye icy’imyaka 25.
Muri uku korohereza inzego zishinzwe ubutabera (ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’inkiko), bwavuze ko Sankara yatanze amakuru menshi, afasha iperereza, anafasha izi nzego gukurikirana abo bareganwa.
Maj. Sankara wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yatawe muri yombi muri Mata 2019. Araregwa ibyaha 16 byiganjemo iby’iterabwoba.
Ifoto: The New Times
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


