abayobozi_banyuranye_barimo_abasenateri_bifatanije_n_abanyeshangi_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg

Shangi-Nyamasheke: Imibiri 5 y’Abatutsi bishwe muri jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Sangiza iyi nkuru

Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro, nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na Ndinzumukiza Eric uhagarariye Ibuka muri uyu murenge wa Shangi, harimo umwe wabonywe n’abahingaga mu murima uri mu gikari cya paruwasi gatolika ya Shangi bagiye kuhatunganya ngo haterwe urutoki, hakaba ari bwo bawa mbere hari hahinzwe kuva jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, indi 4 yari ishyinguye ahatari mu rwibutso rwa jenoside, Ibuka igasaba ubuvugizi ngo imirima yose itarahingwa kuva Jenoside ihagaritswe mu 1994, cyane cyane nk’iyi y’ahari hahungiye abatutsi benshi, ihingwe, byatuma haboneka n’indi mibiri itarabokena kugeza ubu.

Ndinzumukiza avuga ko nko kuri za paruwasi gatolika n’izindi nsengero, ku bigo by’amashuri n’ahandi, benshi bahahungiraga bahizeye ubuhungiro nyamara barahagwa, bajugunywa ahabonetse hose harimo n’aho hatigeze hongera guhingwa, uyu mubiri ukaba ubonetse hano I Shangi, ku wa 17 Mata mu murenge wa Karengera na ho harashyinguwe mu cyubahiro undi mubiri wabonetse na bwo mu isambu ya paruwasi gatolika ya Mwezi,na yo yari ihinzwe bwa mbere kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa, akaba ari yo mpamvu Ibuka igaragaza icyo cyifuzo.

Ati: “Mu cyifuzo cyacu nka Ibuka,turasaba ko mu buvugizi Leta idukorera,badusabira aba bihaye Imana,amasambu yabo atarahingwa kugeza ubu agahingwa kuko ibyo ari byo byose twajya tugenda tubona imwe mu mibiri n’ubu tutarabona,kuko hari nk’abagendaga bacika ibitero bari bihishe mu kiliziya, cyangwa mu rusengero runaka, bakicirwa mu nkengero zaho bagacukurirwa akobo aho bagatabwamo,tugakeka ko haba hakiri imibiri myinshi ahantu nk’aho.’’

Yakomeje ati: “Turacyafite impungenge kuko nk’iyi paruwasi ifite ishyamba abacu bahungiragamo,bamwe bakicirwamo,ntihigeze hahingwa,tugatekereza ko hahinzwe bishoboka ko hari umubiri waboneka nk’uko aho handi imaze kuboneka bahahinze, abahahinze bakatubera imfura bakayitewereka ntibayisisibiranye, tukabihera ko ubwo twibukaga mu myaka ishize, hari aho iyi paruwasi yari yatanze hatahingwaga ngo hahingwe, hahinzwe tuhakura undi mubiri.

Ubwo hano hari abasenateri benshi baje kudufata mu mugongo turabasaba ko icyo cyifuzo bagitwara, kuko kuba kugeza ubu hari imibiri tukigenda tubona ahantu nk’aho tutabura kugira impungenge z’ahatarahingwa,kandi uko habonetse umubiri wari utaraboneka,ugashyingurwa mu cyubahiro twumva turuhutse.’’

Ikindi Ibuka isaba ni uko ubwo imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Shangi izaba yimuriwe mu rwa Gashirabwoba mu rwego rwo guhuza inzibutso,aho izakurwa hazashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside kuko hari amateka akomeye cyane batifuza ko yibagirana, kikazashyirwa no ku cyobo cyiswe kuruwaruje, cyaroshywemo abatutsi barenga 17.000 bari biciwe kuri paruwasi gatolika ya Shangi ku wa 29 Mata 1994, bakahabaroha ku wa 30 Mata 1994, abakiri bazima bakajya babatema babarohamo babanje kubikoreza imibiri y’ababo biciwe mu kiliziya bayihajyana.

Akavuga ko bahasabye icyo kimenyetso inshuro nyinshi ariko kikaba kitahajya, Ibuka ikanasaba ko,uko icyorezo cya COVID-19 kigenda kigabanya ubukana,ijoro ryo kwibuka n’urugendo rwo kwibuka byakongera gushyirwaho kuko na byo bivuze kinini cyane kuri bo, abafungurwa barakoze Jenoside, kuko barangije ibihano , bakanibutswa gusaba imbabazi abo bahemukiye kugira ngo babashe kubana neza batishishanya, Leta ikanongera ingufu mu kubakira abarokotse Jenosideyakorewe abatutsi, bari mu nzu zenda kubagwaho.

Ibuka inaboneraho gushimira Leta imbaraga yashyize mu gusubiza agaciro abatutsi bari barambuwe igihe kinini, n’abishwe bagashyingurwa mu cyubahiro kibakwiye, n’imbaraga ishyira mu kongera kubanisha neza abanyarwanda,binyuze muri gahunda zinyuranye ishyiraho bose bisangamo.

Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi ,bijyanye no gushyingura iyi mibiri 5 yashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba,byabanjijrijwe no gushyira indabo ku cyobo cy’aha I Shangi cyiswe kuruwaruje, cyari cyarubakiwe kuba ubwiherero bw’ishuri ryisumbuye ryaho, kikarohwamo abatutsi batagira ingano,abari bagihumeka babanje kwikorezwa imibiri y’abari bishwe bayijyanayo, na bo baricwa bajugunywa hejuru y’ababo.

Mu buhamya bwe, Nyiribakwe Jean Paul wari ufite imyaka 11 gusa, agahungira kuri iyi paruwasi, akahakubitirwa mu mutwe ubuhiri burimo imisumari,agakomeretswa cyane, na we akagezwa kuri iki cyobo kitagiraga ukigezwaho ngo agaruke, nyamara we, ku bitangaza na we avuga ko gusobanura bimurenga akaharokokera, avuga ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kikabungabungwa.

Ati’’ Jye n’aba bake bo mu rungano rwanjye twarokowe n’udukanzu twambikwaga n’ababyeyi cyangwa bashiki bacu ubwo interahamwe zavugaga ko zibanza kwica abagabo n’abana b’abahungu,abagore n’abakobwa zikazabica zimaze kubagira abagore cyangwa zikazabasasira Habyarimana ashyingurwa, turifuza ko mu bigomba gukorwa hano byihutirwa,ari ukubungabunga amateka ya kiriya cyobo.’’

Arakomeza ati: “Ntawakigeragaho ngo arokoke. Ni cyo cyanyoye amaraso y’abacu,ni cyo babahirikagamo. Buriya cyari kinini cyane. Ndagira ngo nsabe abayobozi turebe uko twakibungabunga, abenjennyeri turi kumwe hano, tuzakore inyigo y’ukuntu twagikora neza,kuko ni rwo rwibutso rwacu. Urwibutso tuzarukura hano abacu tubajyane mu rwa Gashirabwoba, ariko kiriya cyobo cyo tuzakibungabunge kuko kibumbatiye amateka akomeye cyane,yaba ayacu twarokokeye hano, n’ay’abacu bakijugunywemo.’’

We n’abo barokokanye, bongeye gushimira byimazeho, Soeur Marisiyana Mukamuzima w’imyaka 84 wayoboraga ishuri ryisumbuye rya Shangi icyo gihe, ubu wagizwe umurinzi w’igihango,uburyo yahaze amagara ye akabitaho na we yarahigwaga,akabaho na bo bakabaho,bamushimira ubwo butwari budasanzwe.

Mu kiganiro ku mateka y’ibyabereye aho i Shangi, abayobozi babigize mo uruhare n’iherezo ryabo cyatanzwe na Senateri Havugimana Emmanuel, yagaragaje ko bamwe mu babakoreye ubugome ndengakamere kuva muri za 1973 babirukana mu mashuri kugera muri Jenoside yakorewe abatutsi, bafunzwe,bakatiwe n’inkiko, bamwe bamaze gupfa, abandi bagizwe abere barimo uwari perefe wa Cyangugu muri Jenoside Bagambiki Emmanuel, Senateri Havugimana anagaragaza uburyo Leta ya nyuma ya Jenoside yabanishije neza abanyarwanda ubu bakaba basangira akabisi n’agahiye.

Uwari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye mu mateka yabo, yongera gusaba abazi ahaba hakiri indi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jonoside kuhagaragaza igashyingurwa mu cyubahiro, anashima Leta yashyizeho gahunda yo kwibuka, ikanongera kubanisha neza abanyarwanda nubwo bitari byoroshye, ariko ngo byagomba gukorwa kugira ngo igihugu cyubakwe, batandukane n’abagishenye kariya kageni.

Ku byo abarokokeye hano i Shangi basabye byose, Senateri Umuhire Adrie wari umushyitsi mukuru,yavuze ko bagiye kubikorera ubuvugizi,na we asaba abazi ahakiri imibiri itarashyingurwa kuhagaragaza.

Ati: “Ibyifuzo byabo byose twabyumvise, tugiye kubikorera ubuvugizi kandi twizeye ko nta kizananirana. Twongeye kubihanganisha no kubakomeza,tunongera gusaba ko abagifite amakuru y’aho imibiri y’ abacu bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro iri kuhagaragaza, igashyingurwa mu cyubahiro, baba bakoze cyane.’’

Akarere ka Nyamasheke kabarirwamo abatutsi 166.629 bishwe muri Jenoside, baruhukiye mu nzibutso 16 zigomba kuzasigara ari 3 nk’uko byavuzwe na perezida wa njyanama y’aka karere Hategekimana Jules César, igashyingurwa mu buryo burushijeho kuba bwiza,aho yongeye kwizeza abarokotse jenoside batishoboye gukomeza kwitabwaho mu buryo bwose, harimo kubakira abakiba ahatameze neza.
abayobozi_banyuranye_barimo_abasenateri_bifatanije_n_abanyeshangi_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg
abarokokeye_shangi_basaba_ko_amateka_yaho_atakwibagirana.jpg
aba_bari_abana_icyo_gihe_ngo_kurokoka_byasabye_ko_bambikwa_udukanzu_kuko_ngo_interahamwe_zari_zavuze_ko_agahungu_kose_aho_kari_gashakishwa_kakicwa.jpg
senateri_umuhire_adire_na_senateri_havugimana_emmanuel_bunamira_abatutsi_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_jenoside_yakorewe_abatutsi_rwa_gashirabwoba.jpg
soeur_marisiyana_muakamuzima_wayoboraga_ishuri_ryisumbuye_rya_shangi_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi_ubu_akaba_yaragizwe_umurinzi_w_igihango_yongeye_gushimirwa_ubwitange_yahagiriye.jpg
perezida_wa_njyanama_ya_nyamasheke_hategekimana_jules_cesar_yijeje_abarokotse_ko_hazakomeza_gukorwa_ibishoboka_byose_ngo_imibereho_yabo_irusheho_kuba_myiza.jpg
senateri_umuhire_adrie_yabijeje_kugeza_ibyifuzo_byabo_aho_bigomba_ngo_bizabonerwe_ibisubizo_vuba.jpg
iki_cyobo_cyiswe_kuruwaruje_cyaroshywemo_abatutsi_barenga_17.000_abarokotse_bakomeje_gusaba_ko_cyabungabungwa_birushijeho.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *