Simbabajwe n’uko nakuwe muri Guverinoma kuko umukobwa wanjye yagizwe Minisitiri_Dr Mateke

Sangiza iyi nkuru

Dr Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ushinzwe ibibazo by’akarere, yahishuye ko atigeze ababazwa n’uko yakuwe muri Guverinoma bitewe n’uko umukobwa we yagizwe Minisitiri cyangwa se Umunyamabanga wa Leta.

Tariki ya 8 Kamena 2021 ni bwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje abantu 80 bagize guverinoma nshya, abari bayisanzwemo barimo Dr Mateke ukuze cyane ntibagaragaramo.

Nk’uko igitangazamakuru Spy Reports cyabitangaje, ubwo Dr Mateke yabazwaga niba atarababajwe no gukurwa muri guverinoma ya Uganda, yasubije ko ntacyo byatumwaye. Ati: “Ntabwo nababajwe n’uko nakuwe muri Guverinoma kuko umukobwa wanjye yagizwe Umunyamabanga wa Leta.”

Umukobwa we avuga wagizwe Umunyamabanga wa Leta ni Sarah Nyirabashitsi, muri Guverinoma nshya ya Uganda akaba ashinzwe ibibazo by’urubyiruko n’abana.

Dr Mateke yavuze ko mu gihe yari muri Guverinoma, yakoze inshingano ze neza, yifuriza abasigayemo akazi keza.

Dr Mateke afite imyaka 88 y’amavuko. Yinjiye muri Guverinoma ya Uganda bwa mbere mu 1980 ku butegetsi bwa Milton Obote, icyo gihe yari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe uburezi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *