Abatuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntibazibagirwa Nyakwigendera Etienne Tshisekedi wa Mulumba, uyu niwe washinze anaba umuyobozi w’Ishyaka rya UDPS (Union for Democracy and Social Progress) mu mwaka wa 1982, ni we se wa perezida Felix Antoine Tshisekedi uyobora icyo gihugu kuri ubu.
Etienne Tshisekedi azwiho kuba yarabaye umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwose bwayoboye DRC kuva babona ubwigenge. Yatangiye Politiki anenga ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko, akurikizaho ubwa Laurent Desire Kabila, asoreza ku bwa Joseph Kabila.
Etienne ntiyabashije kugira amahirwe yo kubona imitegekere y’umuhungu we kuko yapfuye tariki ya 01 Gashyantare 2017 hasigaye imyaka ibiri ngo amatora yagejeje uwo muhungu we ku butegetsi abe.
Abatuye Isi ntibazibagirwa ko uyu musaza yamaze imyaka ibiri yose Leta ya Kinshasa yayoborwaga na Joseph Kabila yaranze ko azanwa mu gihugu ngo ashyingurwe, ibintu byatumye amara iyo myaka yose yarapfuye ariko umubiri we ukibitse atarashyinguwe.
Etienne Tshisekedi aramutse azutse nabwo yarwanya ubutegetsi bw’umuhungu we Felix Antoine kubera ko gahunda Etienne Tshisekedi yari afitiye FDLR n’u Rwanda zitandukanye n’iza Felix Tshisekedi nk’Uburasirazuba n’Uburengerazuba.
Ukurikije uko ubutegetsi bwa Felix bukora, ukabihuza n’ibyo se umubyara yajyaga atangaza uhita ubona ko imitegekere y’uyu Felix idahuye n’ibyifuzo bya se washinze ishyaka rya UDPS kuri ubu riyoborwa n’uyu mwana we.
Ingingo nyamukuru ituma u Rwanda rutumvikana na DRC ni umutwe w’inyeshyamba wa FDLR. Uyu mutwe ugizwe n’Abanyarwanda barimo abahunze iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bamwe muri bo banashinjwa kugira uruhare muri iyo Jenoside.
FDLR kuva yashingirwa muri DRC abayigize bakomeje kwimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside no kurebera abantu mu ndorerwamo y’amoko. Ibi ni nabyo nkomoko y’intambara kuri ubu iri hagati ya M23 na FARDC kuko aba M23 bavuga ko barwanira uburenganzira bwa bene wabo b’Abatutsi bo muri icyo gihugu bicwa bakanasahurwa n’abagize FDLR.
Ibitekerezo bya Etienne Tshisekedi byari uko FDLR niba ari impunzi yagombaga kwamburwa intwaro kandi igatuzwa kure y’umupaka wa DRC n’u Rwanda nk’uko amasezerano mpuzamahanga abivuga. Hari amashusho bwiza.com ifite arimo Etienne agira ati “Ku bijyanye n’inkomoko y’amakimbirane hagati y’igihugu cyacu n’abaturanyi (u Rwanda), ntagiye muri byinshi reka mfate urugero ku bya FDLR n’uko binjiye muri Congo, byatangiye bite?”
Ati “Buri wese aravuga ngo duterwa n’u Rwanda, ariko murebye neza ni iki cyabaye na mbere hose? Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abahutu bari bamaze kuyikora bahunze ubutegetsi bwa Kagame, barahunga baza muri Congo. Aho muri Congo rero bagombaga kubahiriza itegeko mpuzamahanga rivuga ko iyo igisirikare cy’abaturanyi kirenze umupaka gihugungiye mu gihugu cyanyu, ikintu cya mbere mugomba gukora ni ukubambura intwaro, twe rero ntitwabambuye intwaro ku butegetsi bwa Mombutu, twarabihoreye. Icya kabiri muba mugomba kubashyira byibuza mu bilometero 150 uvuye kuri uwo mupaka ariko twe twabarekeye muri metero nkeya aho ku mupaka.”
Akomeza agira ati “None icyo gihugu nigifata ingamba zo kwirwanaho cyirindira umutekano muzavuga ngo cyateye Congo? Ni ngombwa mbere ya byose kubahiriza amategeko ku bijyanye n’impunzi zifite intwaro ziturutse mu gihugu gituranyi. Ibyo icyo nshaka ni ukubabwira ko mu guhora muvuga ngo mwatewe mwatewe mugomba no kubanza kureba ku ruhare rwanyu ku mpamvu ituma muterwa.”
Ibi bya Etienne rero bitandukanye cyane n’ibitekerezo bya Felix Tshisekedi kuko we avuga ko FDLR ari Abanyarwanda Leta y’u Rwanda ngo yangiye gutahuka mu gihugu cyabo. Ubwo yari mu Burundi mu nama y’Abakuru b’Ibihugu, Tshisekedi yaravuze ngo “FDLR ni abantu bakunda igihugu.”
Ibyo byiyongeraho ibyigeze gutangazwa na Patrick Muyaya uvugira guverinoma ya Tshisekedi wagize ati “FDLR ni abantu baharanira impinduramatwara.”
N’ubwo Tshisekedi atemera kwitandukanya na FDLR ndetse rimwe na rimwe ntanemere ko bakorana. Hari amakuru yemeza ko aba barwanyi kuri ubu bari no mu barinda uyu mukuru w’Igihugu. Ibi byashimangiwe na Coroneille Naanga wahoze ayobora Kimisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) muri DRC wagize ati “Hari bamwe mu bagize FDLR bari mu barinda Umukuru w’Igihugu i Kinshasa n’i Lubumbashi. Biteye isoni kubona imitwe yitwaje intwaro ubu yarahindutse abafatanyabikorwa ba Guverinoma.”
Kuri uko gukorana na FDLR kwa Tshisekedi haniyongeraho ko uyu mutegetsi aherutse kuvuga ko azubaka ibikuta bitandukanya kiriya gihugu n’u Rwanda mu gihe se umubyara we yavugaga ko hakwiye ahubwo kubakwa ibiraro bihuza ibihugu by’abaturanyi na DRC.
Abasesenguzi bemeza ko Tshisekedi yahisemo guhuza amaboko na FDLR nyuma yo kunanirwa kuvana abagize uwo mutwe mu nzego z’Igihugu cye kuko bamaze kuzicengeramo hafi ya zose.
Ngo byashoboraga no kumukururira guhirikwa ku butegetsi iyo akomeza kurwanya uyu mutwe nk’uko yari yabyiyemeje mu ntangiriro za manda ye ya mbere kuri ubu iri kugera ku musozo.


