Screenshot_20250421-202839

Tshisekedi yagize Christophe Bitasimwa umuyobozi mukuru wa IGF

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi yashyize, mu kiruhuko cy’izabukuru Jules Alingete Key wari usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ikigega cy’Imari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (IGF), yayoboye kuva muri 2020.

Mu itangazo yanyujije kuri Radio na Televiziyo by’igihugu (RTNC), Perezida Felix Tshisekedi ku munsi w’ejo kuwa gatatu yamenyesheje ko ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Jules Alingete Key yasimbuje Christophe Bitasimwa Bahii wari umuyobozi w’ibiro bye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Jules Alingete yashimiye Tshisekedi ku cyizere yamugiriye cyatumye amara imyaka itanu ari umuyobozi mukuru w’ikigega cy’imari ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati: “Nifurije ibyishimo no kugera ku ntsinzi mu mirimo mishya y’umuyobozi wa IGF, Bwana Christophe Bitasimwa. Ndashimira kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’icyizere yangiriye mu gihe cy’imyaka itanu nari maze nkuriye IGF.”

Alingete yari umuntu udasanzwe mu miyoborere rusange ya manda ya Tshisekedi, aho yashyize imbaraga mu kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutumgo wa Leta no kurwanya ruswa aho yakunze kugaragara mu itangazamakuru avuga amagambo akomeye arwanya abo yise “abagizi ba nabi bigwizaho imitungo ya leta.”

Mu minsi mikuru ya Noheli, yifurije abajura bose bafashwe na IGF kubagirira impuhwe no kwihana, agira ati:”Ku bantu mwese mwagaragaweho n’ikibazo cy’ubujura baba abahunze ndetse n’abatawe muri yombi mwese ndabakangurira kureka ibikorwa by’ubujura bw’amafaranga mukihana.”

Alingete kandi, yavuze ko abamwifuriza gupfa cyangwa kwirukanwa ku mirimo ye bitari mu migambi yabo maze abibutsa ko na Yesu Kristo yapfuye akazuka ku munsi wa gatatu kandi ko ubuzima bwe buri mu maboko ye.

Muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, yavuze kandi ko kunenga ikigo cye inshuro nyinshi ari ikimenyetso cyerekana ko “kurwanya ruswa bigenda bigera ku ntego zabyo,” yamagana “abadayimoni, imigambi nibisha n’iterabwoba” bishyirwa kuri IGF.

Rumwe mu manza zamenyekanyane mu gihe yari ku buyobozi muri manda ye, zirimo urw’umushinga wa Bukanga Lonzo agro-nganda aho mu kwezi ku Kwakira 2024, yarwanyije ku mugaragaro uwahoze ari Minisitiri w’intebe Augustin Matata Ponyo, amushinja kunyereza umutungo ufite agaciro ka miliyoni 208 z’amadorali ya Amerika.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *