Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yise umutegetsi wâu Rwanda âKidobya nâ Umunyabyaha wishyize hejuruâ amutega iminsi agaragaza ko yifuza ko ubutegetsi bwâu Rwanda bwavaho ngo kuko ari bwo abatuye mu bihugu byombi bazagira amahoro.
Uyu mukuru wa DRC yabigarutseho mu ijambo ryagarukaga ku byaranze uruzinduko perezida wa Sudani yâAmajyepfo, Salva Kiir yagiriye aho muri DRC, ni uruzinduko rwari rugamije gukomeza gushaka umuti wâumwuka mubi uri hagati yâu Rwanda na DRC nkâibihugu byose biri mu muryango wâAfurika yâUburasirazuba.
Nâubwo Tshisekedi atongeye kuvuga ko afite gahunda yo kugira uruhare mu ihirikwa ryâubutegetsi bwâu Rwanda nkâuko yari yarabivuze mu Ukuboza 2023, kuri ubu bwo yashimangiye ko ubutegetsi bwâu Rwanda buzavaho âMu buryo bumwe cyangwa ubundiâ.
Ubwo yari ageze ku bijyanye nâibibazo biri hagati yâu Rwanda na DRC, Tshisekedi yemeje ko ntaho bihuriye nâabaturage bâAbanyarwanda cyangwa se Abanyecongo kuko ngo Abanyarwanda atari bo binjira mu ntambara ku butaka bwa Congo ahubwo ko ngo ari ubutegetsi bushoza iyo ntambara buyobowe nâumuntu umwe wahindutse umufasha wâabo yita abanyabyaha.
Ati âUbwo butegetsi nibwo butera bukanashoza intambara kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abaturage bâibihugu byombi nta kibazo na kimwe bafite hagati yabo, ni umugambi wâubutegetsi ariko nkâuko mubizi ubutegetsi ntabwo buba ari ubwâiteka ryose. Umunsi umwe biriya byose bizahagarara mu buryo bumwe cyangwa ubundi hanyuma twongere tubane neza nkâabaturanyi, icyo ni cyo cyifuzo cyanjye.â
Tshisekedi yakomeje avuga ko uwo mubano mwiza hagati yâibihugu byombi udashoboka mu gihe ubutegetsi bwâu Rwanda butarahinduka, ati âKuri ubu hariho kidobya, umunyabyaha wishyize hejuru ariko ntazahoraho byâiteka, umunsi umwe igihe cye kizagera cyo kurekera gukomeza iyi mikino akinira ku buzima bwâabantu.â
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo avuze ibi mu gihe muri iyi minsi igihugu cye kiri mu biganiro nâu Rwanda bigamije kunagura umubano wâibihugu byombi. Ni ibiganiro bihagarariwe na Perezida wâAngola nkâumuhuza.
Mu cyumweru cyashize nabwo ba minisitiri bâUbubanyi nâamahanga bâibihugu byombi bahuriye aho muri Angola mu biganiro, mu makuru yâibyo baganiriyeho yamenyekanye harimo ko Leta ya DRC yemeye ko izitandukanya nâumutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwâu Rwanda kuri ubu ukaba waracengeye ku rwego rwo kuba mu ngabo za DRC.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwagiye rugaragaza ko rudakwiye guhuzwa nâibibazo biri muri DRC kuko ari ibibazo byâimbere muri icyo gihugu bityo kikaba kigomba kubyikemurira. Ni mu gihe ariko DRC yo yemeza ko u Rwanda ari rwo ruyitera mu Burasirazuba rubinyujije mu kwihisha inyuma yâumutwe wa M23.


