Ikigo Smart Data Power n’urubuga Women in Africa ruharanira iterambere ry’umugore ku mugabane wa Afurika kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021 byashyize Abanyarwandakazi batatu ku rutonde rw’abagore 200 bakunzwe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu mugabane.
Smart Data Power ni ikigo cyo mu Bufaransa gikora ubusesenguzi ku butumwa butambuka ku mbuga nkoranyambaga no kubazikoresha.
Uza imbere ni Clare Akamanzi, Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iterambere, RDB, uri ku mwanya wa 79.

Akamanzi ku rubuga rwa Twitter, afite konti (@cakamanzi) ikurikirwa n’abantu ibihumbi 147.3, akaba akunze kuhaganirira no kuhatangariza ubutumwa burebana n’ishoramari.
Uwa kabiri ni Dr Agnes Binagwaho uyoboye kaminuza ya UGHE (University of Global Health Equity) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera, akaba yarigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima. Ari ku mwanya w’114.

Kuir Twitter, Dr Binagwaho afite konti (@agnesbinagwaho) ikurikirwa n’abantu ibihumbi 74.8, akaba akunze kuhaganirira no kuhatangariza ubutumwa burebana n’ubuzima ndetse na gahunda za Kaminuza ya UGHE.
Uwa gatatu ni Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi w’ishami ry’u Rwanda ry’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, uri ku mwanya w’175.

Ingabire Immaculée afite konti (@IngabireIm) ikurikirwa n’abantu ibihumbi 70.8, akaba akunze kuhaganirira no kuhatangariza ubutumwa burebana na politiki.
Uru rutonde rwiganjemo ibyamamare muri Afurika y’Epfo, Nigeria, Kenya na Misiri mu byiciro birimo: politiki, imyidagaduro, itangazamakuru n’ishoramari.


