U Bufaransa bwemeye gukura ingabo zabwo muri Niger

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Niger mu mezi cyangwa ibyumweru biri imbere.

Ibi Macron yabitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2023 nyuma y’igihe gito atangaje ko u Bufaransa budashobora kubahiriza icyifuzo cy’abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum basabye izi ngabo kuva mu gihugu cyabo.

Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse kuvuga ko ingabo z’u Bufaransa zageze muri Niger hashingiwe ku masezerano igihugu cyabo cyagiranye n’ubutegetsi bwa Bazoum, bityo rero ko ari we ufite ububasha bwo kuzirukana mu gihe ataratangaza ko yarekuye ubutegetsi.

Gusa kuri ubu, yavuze ko abadipolomate b’u Bufaransa barabanza kugenda, ingabo zikazakurikiraho. Ati: “U Bufaransa bwafashe icyemezo cyo gucyura ambasaderi wabwo kandi mu masaha ari imbere, ambasaderi wacu n’abandi badipolomate baragaruka mu Bufaransa.”

U Bufaransa bufite ingabo 1500 muri Niger. Bufashe icyemezo cyo kuzicyura ku munsi ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika butangaje ko nta ndege z’iki kiyoborwa na Macron zemerewe kugera mu kirere cyabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *