Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Ukwakira 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zitandukanye, ziganjemo izerekeye: politiki, umutekano, ubutabera n’uburezi.
Harimo ko:
U Burundi bwanze kuva ku izima ku busabe bwahaye u Rwanda
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Ines Sonia Niyubahwe mu kiganiro abavugizi b’inzego nkuru za Leta bagiranye n’itangazamakuru ku wa 8 Ukwakira, yatangaje ko imipaka ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda izafungurwa ari uko rutanze abo rucumbikiye bagerageje guhirika Pierre Nkurunziza ku butegetsi.
U Burundi buvuga ko aba bantu barimo Maj. Gen. Godefroid Niyombare ngo u Rwanda rucumbikiye kuva mu 2015 ari bo batumye imipaka y’ibihugu byombi idafungurwa.
Gusa n’ubwo u Burundi bukomeje gutsimbarara kuri ubu busabe, Leta y’u Rwanda yo yagiye isobanura ko itabohereza kuko ari impunzi, ngo ibikoze yaba yishe amategeko mpuzamahanga arengera impunzi.
Leta yafashe icyemezo cyo gusibiza abanyeshuri 60,642 batsinzwe ikizamini
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine tariki ya 4 Ukwakira ubwo yashyiraga hanze amanota y’abasoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bakoze ikizamini cya Leta, yatangaje ko 60,642 muri bo batsinzwe bazasibira.
Aba bose bari mu cyiciro cya nyuma kizwi nka U (Unclassified) barimo 44,176 bari barasoje amashuri abanza n’16,466 basoje icyiciro rusange cy’ayisumbuye. Ntibahawe ibigo by’amashuri bishya, ahubwo basabwe gusubira aho bigaga, mu myaka bigagamo.
Icyemezo cyo gusibiza aba banyeshuri cyashingiye ku cyafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabereye i Gabiro muri Gashyantare 2020. N’abatarakoze ikizamini cya Leta bazajya basibizwa nk’uko Minisitiri Uwamariya yabitangaje.
Igitutu cy’inteko ya EU ku Rwanda
Abadepite bagize inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, tariki ya 8 Ukwakira 2021 batoye icyemezo cy’uko Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bubiligi atigeze ahabwa ubutabera ku byaba by’iterabwoba yahamijwe.
Muri iri tora, abadepite 660 ni bo babyemeje, 2 barabihakana, mu gihe 18 bifashe.
Iki cyemezo cyatumye Inteko ya EU isaba u Rwanda kurekura no kohereza Rusesabagina wakatiwe imyaka 25 y’igifungo; ngo hatitawe ku kuba yarahamijwe ibyaha cyangwa se ari umwere.
Urukiko rwatesheje agaciro ikirego kimwe kuri Dr Kayumba
Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro tariki ya 5 Ukwakira yatesheje agaciro ikirego cy’uwari umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ushinja Dr Kayumba kugerageza kumusambanya ku gahato mu 2017 ubwo yamwigishaga.
Umucamanza yasobanuye ko nta bimenyetso bikomeye byatuma Dr Kayumba akekwaho icyaha cyo kugerageza gusambanya uwari umunyeshuri kuko ngo ntiyigeze yiyambaza urwego rubifitiye ububasha ubwo yakorerwaga iki cyaha.
Yabishingiyeho mu gusobanurira Ubushinjacyaha ko iki cyaha kitatuma Dr Kayumba afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Gusa yafashe icyemezo cy’uko ayifungwa kubera ikindi cyaha aregwa cyo gusambanya ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo mu 2012.
Ubwumvikane buke bwa Gen. Kainerugaba na Minisiteri y’Ingabo
Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashobora kuzahagarika iyi nshingano yahawe na se, Perezida Yoweri Museveni, mu gihe Minisiteri y’ingabo yaba idahinduye imibereho y’abasirikare be avuga ko babaye ahantu habi kandi nabi.
Uyu musirikare wemeza ko Minisiteri y’Ingabo yahawe ingengo y’imari nini, avuga ko yasabye miliyari 20 z’amashilingi ya Uganda yo kuvugurura aho abasirikare be baba no kongera umutekano ku birindiro byaho, ariko abo yise ‘agatsiko k’abagizi ba nabi’ bari muri iyi Minisiteri baramurwanya, ntiyahabwa igisubizo.
Gen. Kainerugaba yavuze ko mu mwaka utaha azasezera mu 2022, amafaranga yasabye naba atarayahabwa.


