U Bwongereza n’u Rwanda bikwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu aho kuzana politiki ku buzima bw’abantu-Me HABINSHUTI JEAN BOSCO

Sangiza iyi nkuru

Me Habinshuti Jean Bosco, abona Leta y’u Bwongereza n’u Rwanda bakwiye kureka gukomeza gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu, bityo akaba abona buri gihugu gikwiye kubahiriza uburenganzira bw’impunzi zabahungiyeho nkuko amwe mu mategeko ya Loni abiteganya.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yasinywe muri Mata 2022. Abimukira ba mbere bagombaga kugera i Kigali muri Kamena, uwo mwaka, iza guhagarikwa nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zirimo urw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwayigaragaje nk’idajurikije amategeko.

Me Habinshuti Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye na bwiza.com yavuze ko ibyo u Bwongereza buri gukora ari “ukwimurira inshingano zabwo ku Rwanda”, ashimangira ko ibiri gukorwa birimo akarengane, ikindi bikaba bitemewe n’amategeko.

“Nshingiye ku masezerano ya Loni agenga impunzi ( convention de Genève relative aux réfugiés), u Rwanda rufite inshingano zo kwakira impunzi ziruhungiramo, u Bwongereza na bwo bukagira izo kwakira ababuhunguramo kandi ugunga nawe ahitamo aho ahungira hamurindira umutekano muburyo busesuye . Rero kwimurira inshingano z’u Bwongereza ku Rwanda ni akarengane kandi ntibyemewe n’amategeko cyane cyane amasezerano mpuzamahanga yavuzwe aruguru ibihugu byombi byashyizeho umukono .

Yagize ati: “Ndatekereza bafite imikino ya politiki bari gukina, u Bwongereza n’u Rwanda byombi bibifitemo inyungu za Politiki, ariko ndatekereza ko badakwiye gukinira imikino ya politiki ihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu .”

Yavuze ko impamvu ari uko abo u Bwongereza bushaka kohereza mu Rwanda babugezemo bibagoye, nyuma yo kwambuka ubutayu bwa Sahara ndetse n’inyanja ya Mediterranée bahunze ibyago n’akaga bishingiye kuri politique cyangwa ibindi bishobora gushyira ubuzima bwabo mukaga mubihugu byabo .

Me Habinshuti Jean Bosco, abona ibyo u Rwanda n’Ubwongereza biri gukora bibabaje cyane kandi bigomba kwamaganwa n’isi yose,,, abantu bagomba gufatanya kubyamagana kuko bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Ndasaba Inteko ishingamategeko guhaguruka ikabyamagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *