WhatsApp Image 2025-03-30 at 15.20.07

U Bwongereza n’u Rwanda bikwiye kubahiriza uburenganzira bwa muntu aho kuzana politiki ku buzima bw’abantu-Me Habinshuti Jean Bosco

Sangiza iyi nkuru

Me Habinshuti Jean Bosco, abona Leta y’u Bwongereza n’u Rwanda bakwiye kureka gukomeza gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu, Aho babona ko buri gihugu gikwiye kubahiriza uburenganzira bw’impunzi zabahungiyeho nkuko amategeko abiteganya.

Amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza yasinywe muri Mata 2022. Abimukira bagombaga kugera i Kigali muri Kamena, uwo mwaka, iza guhagarikwa nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zirimo urw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwayigaragaje nk’idakukije amategeko.

Me Habinshuti Jean Bosco, mu kiganiro yagiranye na bwiza.com, yavuze ko ibyo u Bwongereza buri gukora ari “ukwimurira inshingano zabwo ku Rwanda”, ashimangira ko ibiri gukorwa birimo akarengane, ikindi bikaba bitemewe n’amategeko.

“Nshingiye ku masezerano ya Loni agenga impunzi ( convention de Genève relativeréfugiés), u Rwanda rufite inshingano zo kwakira impunzi ziruhungiramo, u Bwongebwo bukagira izo kwakira ababuhungiramo kandi uhunga nawe ahitamo aho ahungira ukahamurindira umutekano mu buryo busesuye. Rero kwimurira inshingano z’u Bwongereza mu Rwanda ni akarengane kandi ntibyemewe n’amategeko cyane cyane amasezerano mpuzamahanga yavuzwe ruguru, ibi bihugu byombi byashyizeho umukono .

Yagize ati: “Ndatekereza ko bafite imikino ya politiki bari gukina, u Bwongereza n’u Rwanda byombi bifitemo inyungu za Politiki, ariko ndatekereza ko badakwiye gukinira imikino ya politiki ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu .”

Yavuze ko impamvu ari uko abo u Bwongereza bushaka kohereza mu Rwanda babuhungiyeho bibagoye, nyuma yo kwambuka ubutayu bwa Sahara ndetse n’inyanja ya Mediterrane, bahunze ibyago n’akaga bishingiye kuri politique cyangwa ibindi bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Me Habinshuti Jean Bosco, abona ibyo u Rwanda n’Ubwongereza biri gukora bibaje cyane kandi bigomba kwamaganwa n’isi yose, abantu bagomba gufatanya kubyamagana kuko bibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Agasaba Inteko ishinga mategeko guhaguruka ikabyamagana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *