U Rwanda mu ngaruka z’icyemezo cy’u Burundi cyo guhagarika ubuhahirane

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rwatangiye guhura n’ingaruka zikomeye zo kuba u Burundi bwarakumiriye ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba.

Minisitiri Francois Kanimba yatangaje ko ibyo u Rwanda rwoherezaga mu Burundi biturutse ku musaruro ukomoka ku nganda muri rusange byagabanutseho 40%.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’amakoperative yatangaje ko icyemezo giherutse gufatwa na leta y’u Burundi cyo gukumira ubucuruzi hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda cyakomye mu nkokora ubucuruzi bw’u Rwanda n’icyo gihugu ngo bwari butangiye kuzamuka ku buryo bushimishije.

Yagize ati: “Inganda zacu zari zimaze kugira umuvuduko w’ ubucuruzi mu gihugu cy’u Burundi.abacuruzi benshi bari baragiyeyo bagasinya amasezerano n’abantu babafasha gucuruza ibicuruzwa bimwe na bimwe bikorerwa mu Rwanda, ariko aho icyo gihugu kigiriye mu bibazo na mbere y’uko bafata icyemezo cyo kuvuga ngo ntibacuruza n’u Rwanda ,hagati y’umwaka 2014-2015 ibyo twoherezaga mu Burundi byagabanutseho hafi nka 40%”.

CpmPIiuWAAElZJv

Minisitiri Kanimba yongeyeho ko ubishyize mu mibare u Rwanda muri 2014 rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro k’amadorali milioni 20, ayo akaba yaragabanutse ngo akagera kuri milioni 12 z’amadorali y’amerika.

U Rwanda ngo rwoherezaga mu Burundi ibicuruzwa bijyanye ahanini n’ibikomoka k’ubuhinzi harimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, amata.

Minisitiri w’ubucuruzi ariko ku rundi ruhande yatangaje ko kubyo u Rwanda rwakuraga mu Burundi nta gihombo na gito ruzagira ngo kuko rwakuragayo imbuto gusa kandi ngo n’ubundi imbuto zavaga no mu bindi bihugu bikikije u Rwanda nka Uganda ndetse na Tanzania.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Tubibutse ko kuwa 30 Nyakanga ari bwo visi perezida w’u Burundi, Joseph Butore yatangaje ku mugaragaro icyemezo cyo gukumira ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byavaga mu Burundi byinjira mu Rwanda.

Kuva izi mvururu zamaganaga manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza zatangira mu mwaka ushize, u Burundi bwagiye bushyira mu majwi igihugu cy’u Rwanda kuba giha imyitozo ndetse n’ubundi bufasha abashaka guhirika ubutegesi bwa Perezida Nkurunziza, ibirego u Rwanda rwagiye rwamaganira kure ruvuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *