Minisitiri w’imari Uzziel Ndagijimana kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Nzeri yongeye gushimangira ubushake bwa Guverinoma y’U Rwanda bwo kurushaho gukomeza umubano n’u Bushinwa kubw’inyungu rusange z’ibihugu byombi.
Gusurana kw’abakuru b’ibihugu byombi ndetse perezida Kagame agasubira mu Bushinwa yitabiriye inama ku Bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa (FOCAC) yabereye I Beijing kuwa 3-4 Nzeri, byose biri mu rwego rwo kurushaho gukomeza umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko byashimangiwe na Dr Uzziel Ndagijimana.
Minisitiri Ndagijima ati: “ U Rwanda rwishimira inkunga n’imikoranire biva mu Bushinwa nk’igihugu cyo muri Afurika giharanira kugera ku ntego z’iterambere ryacyo mu nzego z’ingenzi nk’ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubuzima no kubaka ubushobozi .”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei we avuga ko mu kwizerana, mu bwumvikane no mu kurinda indangagaciro z’ubucuti, ubutabera n’inyungu rusange, u Bushinwa buzakorana n’U Rwanda kandi bizarushaho guhana ibitekerezo ku miyoborere n’imirongo ngenderwaho mu iterambere.
U Bushinwa n’u Rwanda bikaba bizarushaho guhuza ingamba z’iterambere, bikazarushaho gusarura mu bintu bitandukanye nko mu kubaka imihanda, ibigo nderabuzima, kubaka ubushobozi bw’abakozi, ikoranabuhanga mu bucuruzi (e-commerce), mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubufatanye mu kurwanya ibyaha n’ibindi nk’uko Ambasaderi Rao akomeza abishimangira.
Ibihugu byombi kandi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga china.org.cn bizongera imikoranire mu karere no ku rwego mpuzamahanga, kandi bikomeze kurinda uburenganzira n’inyungu z’ibihugu biri mu iterambere.
Ambasaderi w’u Bushinwa kandi yatangaje ko U Rwanda ruzungukira byinshi mu nzego zitandukanye z’ubufatanye biri muri FOCAC binyuze mu mbaraga ibihugu byombi bishyiramo.


