U Rwanda ruzakuba 2 umusaruro w’indabo bohereza mu mahanga

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rufite gahunda yo kuzamura umusaruro w’indabyo bohereza mu mahanga bitarenze uyu mwaka nyuma yo gutunganya ahantu hatunganirizwa indabyo mu gace ka Gishari mu karere ka Rwamagana.
Hategekimana Emmanuel umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niwe watangaje ibi, by’umwihariko ibi bikazafasha u Rwanda kubona amafaranga y’amanyamahanga rukoresha rutumiza ibicuruzwa bitaboneka mu gihugu, izi ndabyo zikaziyongera ku mabuye y’agaciro yoherezwaga hanze.
Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa hanze (NAEB) bari gufasha abashoramari n’abohereza indabyo hanze mu buryo bwose kugirango babashe kugera ku ntego zo kuzamura umusaruro w’indabyo.
Intego iki kigo gifite ni ukuzamura umusaruro w’indabyo ukagera kuri toni ibihumbi mirongo n’ine bikazafasha u Rwanda kwinjiza arenga miriyoni 140 z’amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2020.
Kugirango iyi ntego igerweho ariko birasaba ko u Rwanda ruzamura ibikorwa remezo bizafasha gutunganya indabyo mbere yo koherezwa hanze. Shungo Harada, umuyobozi w’ikigo cyo mu Bushinwa cyohereza indabyo hanze ikigo giherereye mu karere ka Musanze yatangaje ko hakwiye gushyirwaho ahantu henshi hatunganyirizwa indabyo kugirango zibashe kugera ku umusaruro uteganyijwe.
Impuguke mu buhinzi bw’indabyo zo zivuga ko hakwiye guterwa ubwoko bwinshi bw’indabyo mu duce dutandukanye tw’igihugu kugirango bikurure abashoramari bohereza indabyo hanze.
Harada, umwe mu mpuguke yatangaje ko ari ingenzi ko igihugu kibyaza umusaruro amahirwe mu ishoramari ry’ubuhinzi bw’indabyo hagakorwa ubushakashatsi ku moko y’indabyo agiye aberanye n’uduce dutandukanye two mu Rwanda bikazatuma umusaruro wiyongera.
Yatanze inama ko hatunganywa ahantu hatandukanye ho kubika indabyo hatuma zitangirika hatandukanye kugirango umusaruro w’indabyo ujye woherezwa utari wangirika. Yakanguriye abikorera ko baba abafatanyabikorwa mu gushora imari mu ubuhinzi bw’indabyo.
Yongeraho ko bagakwiye gufatirana mu gihe ibihugu by’iburayi biri mu gihe cy’ubukonje bukabije bakohereza umusarro w’indabyo mwinshi ushoboka, kuko icyo gihe n’igiciro kiba cyiyongereye, asaba kandi ubufatanye hagati y’abahinzi b’indabyo n’abazoherea hanze kugirango babashe kunoza ibyo bakora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *