U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’u Burusiya yo gutunganya amabuye avamo ingufu za kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cyo mu Burusiya kitwa Rosatom gitunganya ibijyanye n’ingufu z’ibiturika (Energie nuclaiere) cyamaze gusinyana amsezerano n’u Rwanda y’ubufatanye mu gutunganya ubutare bwo mu Rwanda buzabyazwa ingufu  zizifashishwa mu nganda zikora amashanyarazi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Aya masezeano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya hamwe n ‘umuyobozi wungirije ushinzwe imibanire ku ruhande rw’uruganda Rosatom, Nikolay Spasskiy ku munsi w’ejo kuwa Mbere tariki ya 25 Kamena 2017.

Biteganyijwe ko u Rwanda na Rosatom bizafatanya gushyiraho amatsinda aziga neza uko uriya mushinga wakorwa ndetse hakanozwa uko Leta z’ibihugu byombi zazakorana mu kuwushyira mu bikorwa, (Russia-Rwanda Intergovernmental Agreement) hakanigishwa abaturage ibijyanye n’imikoreshereze ya ziriya mbaraga ndetse n’uruhare rwa zo ku iterambere ry’igihugu.

Aya masezerano ari na yo ya mbere u Rwanda rugiranye n’u Burusiya mu gukoresha imbaraga kirimbuzi mu bikorwa by’amahoro abaye nyuma y’uko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi Sergey Lavrov ndetse na Louise Mushikiwabo ku ruhande rw’u Rwanda bari baganiriye kuri uyu mushinga ndetse bakanarebera hamwe uko u Burusiya buri kuganira n’u Rwanda uko bwaruha uburyo bugezweho mu kurinda ikirere mu bya gisirikare ( air defense systems).

Abashakashatsi bavuga ko mu majyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu karere ka Nyaruguru hari amabuye yo mu bwoko bwa Uranium na Thorium byifashishwa mu gutunganya ingufu kirimbuzi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *