U Rwanda rwiyemeje kuringaniza ubucuruzi bwarwo n’ubwa EAC

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubucuruzi, inganda n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba iratangaza ko mu gihe cy’imwaka icumi u Rwanda ruzaba rumaze kuzamura ibikorwa byarwo by’ubucuruzi ku rwego rumwe n’urw’ibindi bihugu bibarizwa muri uyu muryango nyuma y’uko bigaragaye ko iki gihugu kikiri inyuma mu bucuruzi n’inganda.
Ibi byatangajwe na minisitiri Kanimba Francois mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura itangizwa ry’icyumweru kigamije kumenyekanisha by’ umuryango w’Afurika y’iburasirazuba mu Rwanda ku nshuro ya 7
[ad id=”44145″]
Kanimba avuga ko n’ubwo bimwe mu bihugu byo muri EAC nka Uganda byamaze gusiga u Rwanda mu bucuruzi, ngo hari icyizere ko u Rwanda rubinyujije mu bikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibi bihugu byombi ngo ruzagenda ruzamuka buhoro buhoro
Ati “Uganda ni kimwe mu bihugu bigenda neza mu by’ubucuruzi, iyo urebye iracyaturusha byinshi. Ndiha imyaka 10 kugira ngo tube tumaze kuringaniza ubucuruzi,Bizakomeza kugenda byiyongera kubera inganda zidasa n’izahandi ziri kugenda zubakwa mu Rwanda”
Ubukangurambaga bwo kumenyekanisha inyungu ziri mu bihugu bigize EAC, buteganyijwe kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2016 buzibanda ku gusobanurira urubyiruko kwita ku kongera ubumenyi ngiro mu nzego z’imirimo itandukanye bizatuma babasha kwibona bahanganye n’abandi bo mu bihugu bigize uwo muryango.
[ad id=”44145″]
Kugeza ubu MINEACOM ivuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Uganda bugeze ku gaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika buri mwaka, MINEACOM ubucuruzi mu Rwanda bugenda buzamuka ku kigero cya 10% bishingiye ku musaruro uva mu nganda
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *