Kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/12/2022, U Rwanda rwifatanyije n’Ibihugu byinshi ku Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti âTwimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi yâIterambere rirambyeâ.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa ku rwego rw’Igihugu byizihirijwe mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana aho byabimburiwe n’urugendo rwo kwamagana ruswa rwitabiriwe n’Abayobozi n’abaturage bo muri aka Karere
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K. Emmanuel yashimiye Urwego rwâUmuvunyi ko uyu munsi wizihirizwa muri iyi ntara. Yagaragaje ko Iburasirazuba bakoze byinshi mu kurwanya ruswa.
Yagize ati â hari ingamba zashyizweho mu kurwanya ruswa haba ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, hagunda ya Shyashyanira Umuturage,ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa,abayobozi n’abaturage bibukijwe inshingano duhuriyeho yo kurwanya ruswa no gutanga amakuruâ.
Mu ijambo rye Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kugaragaza ahari serivisi zitagenda neza na ruswa; yibutsa ko hari ahakiri ibyuho bya ruswa bityo ko hakenewe ubufatanye bw’inzego.
Yanashimiye kandi ubuyobozi bw’intara n’uturere umuhate n’ingamba nyinshi zashyizweho mu kurwanya ruswa. Yashimiye n’amashyirahamwe y’urubyiruko yo kurwanya ruswa akorera mu turere dutandukanye ku ruhare bagira mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa.
Umuvunyi Mukuru yibukije abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rufite icyerekezo kizima cyo kurwanya ruswa. Yagize ati â u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gukumira no kurwanya ruswa kuburyo muri 2024, ikigero cyo kurwanya ruswa kizava kuri 86,56% (RGS 2016) kikagera kuri 92,56% muri 2024â.

Nyirahabimana Solina, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Leta yashyizeho ingamba zo kurwanya ruswa.
Yagize ati â Mu rwego rwâigihugu cyacyu, muzi ko Leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa zirimo politiki yo kurwanya ruswa, amategeko, nâinzego zinyuranye zishinzwe kurwanya ruswa nâakarengane. Izi ngamba nâibikorwa bitandukanye byagiye bitanga umusaruro nkâuko ibipimo bigenda bibigaragazaâ.

kandi yasabye abaturage ko kubera Ruswa ari umwanzi wâIgihugu nâuwâiterambere. bagomba kuyifata gutyo kandi bakayirwanya nkâumwanzi.
Urwego rwâumuvunyi ruherutse gutangaza ko rugiye gufatanya nâamadini mu kurwanya ruswa, mu nsanyamatsiko âTwimakaze Indangagaciro zo kurwanya ruswa, inkingi yâIterambere rirambyeâ. Ubukangurambaga bukaba bukomeje kugaragaza ko ruswa igira ingaruka mbi ku mibereho yâumuntu ku giti cye no ku iterambere ryâigihugu muri rusange.


