Leta y’u Rwanda ejo ku wa 8 Kamena 2021 yaraye yohereje abarimu 4 bo muri Uganda yari imaze amezi abiri ifunze, bazira gushaka gusubira iwabo banyuze mu nzira zitemewe.
Chimp Reports dukesha aya makuru ivuga ko aba barimo ari: Alex Bakitenda w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Kaliro, Abdul Ssenono Mutwarib w’imyaka 31 na Samuel Nalumenya w’imyaka 45 bakomoka muri Wakiso na Jethro Naturinda w’imyaka 41 ukomoka muri Kabale.
Aba barimu bavuga ko bafungiwe n’abashinzwe iperereza mu Rwanda hagati ya tariki ya 31 Werurwe n’iya 1 Mata 2021, muri kasho ya Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Umwe muri bo utashatse ko amazina ye ajya ahabona yabwiye iki gitangazamakuru ko ubusanzwe bigishaga mu Rwanda, ariko ubwo umubano w’iki gihugu wazagamo agatotsi, bashaka gusubira iwabo. Ati: “Twafashe icyemezo cyo kuva mu Rwanda bitewe n’umubano mubi w’ibihugu byombi.”
Yakomeje asobanura impamvu bahisemo kunyura mu nzira zitemewe, ati: “Kubera ko u Rwanda rwahagaritse ingendo ziruhuza na Uganda, kkunyura mu nzira zitemewe ni byo byadushobokeraga, mu gihe tudafite ubushobozi bwo kugura amatike y’indege.”
Aba barimu bavuga ko batigeze bakubitirwa cyangwa ngo bakorerwe irindi hohoterwa muri kasho bari bafungiwemo, gusa ngo bafunzwe igihe kirekire.
Bose uko ari bane boherejwe muri Uganda banyuze ku mupaka wa Gatuna/Katuna.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


