Ubuhinde:Ubukerarugendo bushobora gutuma abagore n’abakobwa bacika ku majipo

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’Ubuhinde abagore n’abakobwa basura iki gihugu basabwe kutajya bambara amajipo mu rwego rwo kwirinda ko bafatwa ku ngufu cyangwa bakagirirwa nabi hashingiwe ku kimero cyabo.
Skt
Mu cyumweru gishize nibwo Leta yamuritse ikarita izajya ihabwa umukererugendo ugana muri icyo gihugu ikubiyemo ibyo bazaba bemerewe n’ibyo batemerewe .
Minisitiri w’ubukerarugendo Mahesh Sharma, yatangaje ko ibi bigiye gutangizwa vuba aha.
Yagize ati” Hari ikarita iriho ibyo ugomba gukora n’ibyo utagomba gukora. Iby’ingenzi biriho ni nka ‘ntujye hanze nijoro, ntiwambare amajipo,…”
Ibi byateje kutavugwaho rumwe n’abantu batandukanye aho bavuga ko ibyo bishobora kuzatuma amafaranga yinjiraga binyuze mu bukerarugendo bitewe n’uko abagore n’abakobwa bashobora kutabyakira , ahubwo bagahitamo kujya mu bindi bihugu bitatura hejuru amabwiriza anyuranyije n’uburenganzira bwabo.
Ijambo rya Sharma ryatumye anengwa hirya no hino ku isi ndetse n’imbere mu gihugu, abantu bavuga ko ibyo ari ukubuza abagore uburenganzira bwabo.
Hari abavuze ko ahubwo igikwiye ari ugukaza umutekano, aho kubuza abagore kwambara amajipo kuko igihe bikomeje gutyo bishobora gutuma igitsina gore gicika ku ugusura iki gihugu.
Sharma si ubwa mbere anenzwe nyuma yo kuvuga ijambo ritavugwaho rumwe, kuko n’umwaka ushize yavuzweho cyane yavuze ko nta mugore ukwiye kuva mu rugo nijoro wenyine nk’uko CNN yabigarutseho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *