Meya Mukandayisenga abona nta mpamvu umuyobozi cyangwa umukozi yatanga yatuma abwira nabi umugana

Uburengerazuba: RGB irihanangiriza abayobozi buka abaturage inabi n’ababasiragiza

Sangiza iyi nkuru

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe uyu mwaka n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku miyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, intara y’uburengerazuba nubwo ari iya mbere ku rwego rw’igihugu muri uru rwego, ngo iracyagaragaramo ingeso mbi yo kuka inabi no gusiragiza abaturage bagana inzego zakabakemuriye ibibazo, umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi akavuga ko bene abo batazajya bihanganirwa.

Mu imurika ry’ubu bushakashatsi ryabereye mu karere ka Rusizi, rikitabirwa n’abayobozi muri iyi ntara kuva ku rwgeo rw’umurenge kugera ku rw’intara n’abafatanyabikorwa b’uturere twose tuyigize,hibanzwe cyane ku kugaragaza aho uturere tw’intara y’uburengerazuba duhagaze muri uru rwego, aho byagaragaye ko utwinshi twateye intambwe ishimishije, nk’aho akarere ka Rusizi kaje ku isonga ku rwego rw’igihugu n’amanota 81,5,kagakurikirwa n’aka Gakenke mu majyaruguru n’amanota 80,5,aka nyuma kakaba Nyamagabe mu majyepfo, n’amanota 68,1.

Nubwo iyi ntambwe nziza yatewe muri iyi ntara, ariko ngo haracyagaragara ikigero kiri hejuru mu nzego z’ibanze z’uturere tuyigize cy’abayobozi n’abakozi baganwa n’abaturage aho kubakemurira ibibazo bakabuka inabi cyangwa bakabahoza mu mayira bababwira ngo bagende bazagaruke,hari ibyo batujuje. Ibi ngo bigira ingaruka nyinshi zirimo ko abaturage babura umwanya wo kwikorera ibindi bakirirwa mu mayira,aho bamwe babona byaratinze bagahitamo gutanga ruswa ngo ibyabo bikemuke,kuko ababasiragiza ngo ari cyo ahanini baba bagamije.

Dr Kayitesi ati: “Hari aho umuturage ajya gusaba serivisi,umukozi usanzwe utari n’umuyobozi akamubwira nabi. Abayobozi bamwe mu nzego z’ubuyobozi na bo bikagaragara ko bavuga nabi. Ariko hari amahame y’ingenzi abakuriye inshingano bose bakwiriye kuba bakora. Nk’inzego zitandukanye dukwiriye kubazwa inshingano kuko ni yo miyoborere twahisemo.’’

Yarakomeje ati’’Igituma imico nk’iyo ikomeza kwangirika kurushaho ni uko abashinzwe kubaza abandi inshingano batabikora neza. Niba abaturage berekanye ko ushinzwe ubutaka bamunenga hejuru ya 50%,iyo bamaze kubona ubu bushakashatsi baragenda bakaganira iki n’ushinzwe ubutaka?

Kuki tumunenga uyu munsi,umwaka utaha bikaba uko,ukurikiyeho tugasanga akiri wawundi? Ariko akenshi usanga inzira zinyurwamo mu kumubaza inshingano haba harabaye uburangare mu kuzubahiriza. Ngira ngo inama ikomeye ni iy’uko amategeko yubahirizwa.’’

Asanga inzira zikoreshwa kugira ngo abayobozi n’abakozi bafashwe mu kubakirwa ubushobozi zikwiye kubahirizwa ariko nanone n’amategeko n’izikoreshwa kugira ngo nk’abo bayica nkana bayazi bahanwe na zo zigakoreshwa, umuturage agahabwa serivisi zinoze, ku gihe adasiragijwe cyangwa ngo abwirwe nabi n’uwakagombye kumufasha.

Akarere ka Nyamasheke ni ko kaje ku isonga muri iyi ntara mu kubwira nabi no gusiragiza abaturage, aho byagaragaye ko 71,2% babajijwe bagaragaje ko aho gukemurirwa ibibazo n’abayobozi n’abakozi kuva hasi kugeza ku rwego rw’akarere, babwirwa nabi bakanasiragizwa,bikaba biri ku gipimo kiri hejuru cyane.

Gakurikirwa na Karongi, Rutsiro, Rusizi, Rubavu, Ngororero, Nyabihu akaba ari yo usanga abayobozi bagerageza kubwira neza abaturage no kutabasiragiza nubwo na ho 29,5% mu babajijwe bagaragaje icyo kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette agasanga nta mpamvu yo kuka inabi cyangwa gucisha hirya no hino ukugannye agushakaho ibyo yemererwa n’amategeko Ati: “Biragaragara ko uburyo batugana,uburyo tubabwira, uburyo tubakira, na bo baduha amanota,bakagira ibyo badushima n’ibyo batunenga.

Nta mpamvu yo kubwira nabi uje akugana kuko n’iyo atabona icyo yari akeneye uko yabitekerezaga, iyo umubwiye neza abona ko ari uko byari kugenda, igisubizo umuhaye nubwo kitaba gihuye n’ibyifuzo bye, ariko yabona uko yakiriwe akumva ko n’igisubizo ahawe ari cyo cyari gikwiye. Twisubireho rwose aho twagiye tugaragaza integer nke.’’

Meya Mukandayisenga abona nta mpamvu umuyobozi cyangwa umukozi yatanga yatuma abwira nabi umugana
Meya Mukandayisenga abona nta mpamvu umuyobozi cyangwa umukozi yatanga yatuma abwira nabi umugana

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko yishimiye iyi shusho y’imitangire ya serivisi n’imiyobore mu turere tw’iyi ntara abaturage bagaragaje,akishimira ko hari aho bimeze neza cyane, nk’ibijyanye n’imibereho mu miryango,nubwo bitaragera ku rwego bifuza ariko biri mu nzira nziza.

Kuri iki cyo kubwira nabi abaturage, ati: “Twese tuba duhagarariye abaturage n’inyungu zabo. Bikagaragara ko zimwe mu ngeso mbi zibangamira imitangire myiza ya serivisi harimo n’iyo yo kubwira nabi abaturage,kubaka ruswa,kubasiragiza, ibimenyane n’ibindi. Niba tuvuga rero ko umuturage ari ku isonga,bivuze ko ari we dukorera, n’abayobozi ari we ubashyiraho. Uwagushyizeho,ukorera si we watinyuka kubwira nabi. Ni ukutimenya no kutamenya urwego turiho n’urw’abaturage bariho.’’

Ashimangira ko umuyobozi cyangwa umukozi nk’uwo nta mpamvu yo kuguma kuri uwo mwanya kandi ko n’ubundi hari ababihanirwa barimo n’abirukanwa ku mirimo yabo,kandi ko n’ukihishemo akorera abaturage nabi namenyekana atazihanganirwa.

Anavuga ko ariko ko hakwiye gukomwa urusyo hakomwa n’ingasire,kuko hari n’abaturage batari shyashya,bubahuka abayobozi n’abakozi bakaba banabatuka, ko iyo atari indangagaciro y’umunyarwanda, binahanwa bikomeye n’amategeko, ko niba barwanya abayobozi n’abakozi badaha serivisi nziza abaturage,badashobora no gushyigikira umuturage wishyira hejuru, watuka cyangwa akandagaza abo ashakaho serivisi.

Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ko umutekano ukiri ku isonga mu gushimwa n’abaturage aho uri ku kigero cya 91,9%, ikiri hasi kikaba icy’ubutaka n’imiturire na serivisi zabyo, ubuhinzi n’ibikorwa remezo na byo ngo ntibihagaze neza.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kaje ku isonga mu gihugu mu miyoborere na serivisi nziza mu baturage, Dr Kibiriga Anicet avuga ko nubwo babaye indashyikirwa ariko inzira ikiri ndende ari yo mpamvu batageze kuri 90% ari yo bifuzaga, agasaba buri wese ugira uruhare mu gutanga serivisi kuyinoza, ingeso mbi zagaragajwe zikirindwa kugira ngo ibipimo by’ubutaha bizarusheho kuzamuka.

Urwego rw'umutekano rwakomeje kuza ku isonga mu zishimirwa n'abaturage
Urwego rw’umutekano rwakomeje kuza ku isonga mu zishimirwa n’abaturage

Abayobozi mu nzego zinyuranye basabwe gukurikina uko abaturage bahabwa serivisi
Abayobozi mu nzego zinyuranye basabwe gukurikina uko abaturage bahabwa serivisi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *