Tariki ya 24 Gashyantare 2013 ni bwo mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari byasinye amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye mu iterambere.
Ingingo y’amahoro n’umutekano ziibandaga cyane kuri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yugarijwe n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwayo.
Imyaka irenga 7 irashize. Ubu haribazwa niba hari icyo aya masezerano yagezeho cyangwa se niba yarakubise igihwereye.
Bwiza TV yagiranye ikiganiro n’umusesenguzi kuri politiki y’Akarere, Jabo Jean Marie agira byinshi abivugaho.
Byinshi kuri ubu busesenguzi byumvikana muri iki kiganiro:


