Umunyamabaga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko icyo yise ubushotoranyi bukomeje nyuma y’aho bitangajwe ko ingabo z’igihugu cye zakurikiranye abagabye igitero mu Karere ka Nyamagabe zikicamo batatu abandi bagahungira mu gihugu cy’u Burundi.
Ni nyuma y’aho kandi Igipolisi cy’u Rwanda muri Nyakanga 2018 cyatangaje ko abateye mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.”
Abinyujije ku rurkuta rwe rwa twitter, Nduhungirehe yavuze ko ubushotoranyi bukomeje nyuma yo kuvuga ko batatu mu bagabye igitero ku Kitabi mu Karere ka Nyamagabe bishwe ariko abandi bagahungira mu Burundi.
Ati “ RDF yakurikiranye kandi yica batatu mu bicanyi bahungaga maze abarokotse bahungira mu Burundi. Ubushotoranyi burakomeje.”


[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku ngingo y’ubushotoranyi, Perezida Kagame ubwo yasozaga ku mugaragaro imyitozo ya gisirikare i Gabiro mu minsi mike ishize yavuze ko nta bushotoranyi bwashyigura u Rwanda gusa ashimangira ko nihagira urenga umurongo akaza ku butaka bw’igihugu abereye ku isonga ashobora kuzaguma mu Rwanda ari muzima cyangwa atari muzima.
Umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu mwaka wa 2015, ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu zavutse ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko agiye kwiyamamaza kuri manda ya Gatatu itaravuzweho rumwe.
Inkuru bijyanye: https://bwiza.com/2018/12/17/ubwoba-ni-bwose-ku-barundi-baturiye-umupaka-wu-rwanda/
U Burundi bwagiye bushinja u Rwanda kuba inyuma y’ababuhungabanyiriza umutekano, ubuyobozi bw’u Rwanda bukabihakana bwivuye inyuma, aho abayobozi batandukanye bagiye batangaza ko nta nyungu n’imwe rwakura mu guhungabanya umutekano w’abaturanyi.


