Ubworozi bw’inyana muri Nyamasheke bushobora gusimbuzwa ubw’ibimasa

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke batangaza ko ubworozi bw’ibimasa aribwo bwahawe intebe nyuma y’uko inyana zidatanga umusaruro vuba kandi ibyo zirya bitwara imbaraga nyinshi bityo bakaba babona ko kuzorora ari igihombo.
ibim
Ibi babitangaza nyuma yo kubona ko ibimasa bikura vuba kandi babijyana ku isoko bakuramo agatubutse mu gihe iyo inyana ivutse itinda kubyara ndetse hakaba hari n’igihe irinda ntibabimenye ngo bajye kuyibangurira.
Aba baturage bakomeza bashimangira ko ibyari ubworozi bishobora guhinduka ubucuruzi dore ko ngo usanga inyana zikunze kuboneka ari iza gahunda ya girinka, akaba arizo zishobora kuziba icyuho cy’izari zisanzwe.
Izi mpungenge zigaragazwa n’abaturage benshi, bavuga ko muri iki gihe ubworozi busigaye bwarabaye nk’ubucuruzi, aho umuntu atororera ubwinshi ahubwo yororera inyungu,kuko aka karere nta rwuri kagira ngo abaturage bororeremo inka zibyara izindi nyinshi.
Uku gukendera kw’inka zibyara bigaragazwa n’amasoko y’inka yo muri aka Karere,aho usanga ibimasa ari byo byiganjemo gusa kuko aborozi benshi ngo bashaka kunguka vuba, ibintu bimaze gufatwa nk’umuco.
Igitangaje cyanateye abandi inkeke , ngo n’uko nta muntu ukemera kuragirira undi inyana ngo azamuziturire ,ahubwo usanga ashaka kuragira ikimasa igihe cyo kugurishwa cyagera bakagabana amafaranga.
Bamwe mu bacuruzi b’inka mu isoko rya Bumazi baganiriye n’imvahonshya dukesha iyi nkuru, bavuga ko ntagushidikanya ubworozi bw’inka bumaze gucyendera muri aka karere.
Bati” Nta gushidikanya ubworozi bw’inka muri aka karere bwatangiye gukendera kuko nko mu isoko nk’iri inyana aba ari nke cyane, abenshi bigurira ibimasa”
Ushinzwe ubworozi muri aka karere Sindayiheba Félix, we ariko si ko abibona, kuko avuga ko nubwo ibimasa bigenda birushaho kuba byinshi n’inyana zihari, cyane cyane izo muri gahunda ya Girinka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Mutesi Joy

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *