Nyuma y’aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, imbuga z’amakuru zitandukanye zikorera mu Rwanda zifunzwe Urwego rwa Uganda rushinzwe kugenzura itangazamakuru, UCC, Umuyobozi Nshingwabikorwa wacyo, Godfrey Mutabazi aratangaza ko bazakuraho ibihano byari byafatiwe izi mbuga bashinja gutangaza poropaganda zibangamiye umutekano wa Uganda, mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yaraye ashyizweho umukono na Perezida Kagame na Museveni mu rwego rwo gukemura ibibazo bimaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Umuvugizi wa UCC, Ibrahim Bbosa yavuze ko uru rwego rwandikiye abatanga serivisi za internet rubasaba gufunga izo mbuga z’ibinyamakuru bikorera mu Rwanda birimo The New Times, Igihe, Rushyashya n’izindi.
Iki cyemezo ngo kikaba cyafashwe nyuma y’inkuru zakozwe n’ibi binyamakuru zibaza ku bwenegihugu bwa Perezida Museveni ndetse ngo zibasira nyina umubyara, Nyakwigendera Esteeri Kokundeka n’umuvandimwe we, Gen. Salim Saleh.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa UCC, Eng. Godfrey Mutabazi yabwiye Chimpreports kuri uyu wa Kane ko, izo mbuga zikorera mu Rwanda zafunzwe mu mukwabu wo guhangana n’abateza imbere ubukangurambaga bushingiye ku rwango muri Uganda.
Yavuze ko imbuga zikora ibi zafunzwe kandi atari izo mu Rwanda gusa.
Mutabazi kandi yatangaje ko yavuganye n’abayobozi b’u Rwanda akabasobanurira impamvu y’iki cyemezo.
Yavuze ko yavuganye n’urwego nk’urwo akuriye mu Rwanda mu ijoro ryakeye, kandi ko mu rwego rw’amasezerano yo muri Angola bazongera gufungura imbuga zafunzwe kandi bizeye ko ubukangurambaga bushingiye ku rwango buzahagarara.
Amasezerano ya Angola yavugaga akaba ari ayashyizweho umukono kuri uyu wa Gatatu hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni agamije gusubiza mu buryo imibanire y’ibihugu byombi.
Bamwe mu bayobozi muri Uganda bakaba bavuga ko imwe mu mbogamizi zihari mu gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi ari poropaganda ziva mu Rwanda.


