Uganda: Umufana umwe yatumye igihugu cyose kitareba umupira

Sangiza iyi nkuru

Umufana w’Umunya-Uganda wari warakaye, aherutse gutuma abakunzi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Uganda Cranes) bose bamara umwanya munini batareba umukino watambukaga kuri televiziyo ya UBC.

Byabaye tariki ya 6 Nzeri 2021 ubwo iyi kipe yakiraga iya Mali mu majonjora y’ibanze yo gushaka itike y’irushanwa ry’igikombe cy’Isi rizabera muri Qatar mu 2022.

Mu mukino hagati, uyu mufana yahagurutse aho yari yicaye, ashyira umutwe we imbere ya ‘camera’ nini ku buryo itashoboraga kubona ibiri kubera mu kibuga.

Uyu mufana yahamaze umwanya, asa n’uterana amagambo, arangije afata camera, arayizengurutsa, ayerekeza mu bafana, arangije asubira kwicara.

Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa. Umukinnyi wa Uganda, Murushid Juuko yeretswemo ikarita itukura ku munota wa 65.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *