Umwe mu basirikare babarizwa mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu muri Uganda (SFC) ndetse n’ushinzwe umutekano w’umusivili kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Ukuboza bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwica umukozi wa Mobile Money mu myaka isaga 2 ishize.
Corporal Benson Opio na Santo Okot, umusekirite wakoreraga ikigo cya Group 4 Security, bamenyeshejwe urubarindiriye ubwo bagezwaga imbere y’umucamanza Stephen Mubiru wo mu Rukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Gatanu.
Ikinyamakuru Daily Monitor kiravuga ko uwo mukozi wa Mobile money wishwe ari uwitwa Komagum, akaba yararashwe kuwa 19 Werurwe 2016 saa mbiri z’ijoro arasiwe mu gasantere k’ubucuruzi ka Layibi muri Gulu, mu iduka ryitwa Lokoroma, aho yakoreraga akazi ko kohererezanya amafaranga.
Bivugwa ko nyuma yo kumwica bamwibye miliyoni zisaga 2 z’amashilingi, amatelephone asaga 10 na accessories zazo, n’amakarita yo guhamagaza byose bifite agaciro ka miliyoni 40 z’amashilingi.
Nyuma yo gukora ibyo, Cpl Opio na Okot baje gutabwa muri yombi bashinjwa icyaha cy’ubwicanyi n’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru.
Kuri uyu wa Gatanu, nyuma yo gusesengura ibimenyetso mu rukiko, umucamanza Mubiru yagize ati: “ Hari ibimenyetso bikomeye bihuza abagabo bane n’icyaha .”
Ku cyaha cya kabiri cy’ubujura bwo ku rwego rwo hejuru, Opio na Okot bahawe igihano cy’igifungo cya burundu. Naho abandi babiri bashinjwa ubufatanyyacyaha, Micheal Mohamed Ojok yahanishijwe imyaka 40 y’igifungo, mu gihe undi witwa Churchill Ojok yahanishijwe imyaka 35 y’igifungo kubera uruhare rwe muri ubwo bujura n’ubwicanyi bwakorewe uyu musore w’imyaka 19 wanigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Umushinjacyaha wa leta, Patrick Omia, yari yasabiye igihano kiruta ibindi ari cyo cy’urupfu buri umwe muri aba babiri ba mbere, avuga ko hakoreshejwe intwaro yica mu kurangiza ubuzima bw’umusore w’inzirakarengane uteri ufite kirengera.
Yavuze ko yaba Opio na Okot bakoresheje ububasha bwabo nabi mu gihe ari abashinzwe umutekano babitorejwe bakabaye bararinze nyakwigendera.
Nyinawabo wa nyakwigendera witwa Sarah Nyakato Okello, nawe akaba yarasabye ko bahabwa igihano cy’urupfu avuga ko abahamijwe icyaha bamuteye agahinda gakomeye. Uyu mubyeyi akaba yasobanuye Cpl Opio nk’umugizi wa nabi udashobora guhinduka.


