Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko abantu biyita abahanuzi bahanurira abandi ibizababaho bakwiye kujya babanza kubazwa niba atari Abasazi anaboneraho gusaba Abanyarwanda kudatwarwa n’abo yita Abasazi ahubwo bagahugira mu gushaka icyabateza imbere.

Ibi umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa 14 Kanama 2024 mu ijambo yagejeje ku banyarwanda nyuma yo kwakira indahiro ya Minisitiri w’intebe ndetse n’iz’Abadepite ubwo yari ageze ku kibazo cy’insengero zafunzwe kimaze iminsi kigarukwaho mu itangazamakuru.

Umuruku w’Igihugu yavuze ko nyinshi mu nsengero zashinzwe n’abantu bafite umugambi wo kwiba abaturage bakabambura utwabo binyuze mu kubashukisha ibyo bita ubuhanuzi bwo kubabwira ibizababaho.

Perezida Kagame ariko yanabajije abayobozi babishinzwe aho bari bari ubwo izo nsengero zongeraga gukwira cyane ko gahunda yo kuzifunga atari ubwa mbere ikozwe mu Rwanda, ati :“Ko twagize iki kiganiro tukakiganira bihagije ndetse bigasa naho hafashwe umwanzuro habaye iki ku buryo twongera tugasubira hahandi? Ubu koko mwebwe nk’abanyarwanda, namwe nk’Abadepite mwicaye hano ubwanyu, ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingira ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasiteri warangiza erega abantu bakishyura, na wa wundi wagujije ibikorwa byari bikwiye kuba bimuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga akuzanira akaguha.”

Akomeza agira ati :“Ibintu bijyanye n’insengero kandi sibwo bwa mbere hari ubundi icyo kibazo cyavutse, sinzi niba bamwe mubyibuka, ubanza hari abantu basa n’abijijisha ntibagire kwibuka. Ikintu cy’insengero ni iki? Murabanza induru ikavuga, bafunze amakanisa, wabanje ugahera ngo ariko ubundi yagiyeho ate ? Amakanisa cyangwa ubundi ni iki? Ukabona ngo amakanisa bafunze ibihumbi, amakanisa ibihumbi ni iki? Mwarwaye ibiki koko ? Ariko ngira ngo ni ibibazo byo kuba Abanyafurika, Abanyafurika dufite ikibazo rwose.”

Ati :“Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemuza ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano, bituzamurira ubukungu, bituma umunyarwanda atagira inzara, atagira biriya bibazo navugaga zose mugiye kuzimarira muri ibi bintu…Ni ukuvuga rero abantu bavugishije ukuri, aya makanisa amwe yagiyeho kugira ngo abantu bakamure naduke abantu bafite kugira ngo bibonere umutungo wabo.

Agaruka ku buryo abiyita abahanuzi b’Imana bakora, Perezida kagame yagize ati: “Uhuye n’umuntu akakubwira ngo urareba nijoro nari ku musozi kanaka nabonekewe nahuye n’Imana, navuganye nayo, wahura n’undi akakubwira nawe ukundi Imana yamubwiye, wahura n’undi ni umuhanuzi arahanura ibizaba ejo kuri kanaka no kuri kanaka, mbere na mbere njyewe mpuye nawe ukambwira ibyo nabanza kukubaza niba utari umusazi, niho nahera, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso. Umuntu warindagiye akaza akabarindagiza mugakurikira ? Ntibibe hamwe ntibibe ahandi, bikaba ahantu Magana, ibihumbi ? igihugu se ubwo kiba kikiriho ko mwashize mutabaho?”

Ati: “Ariko ibundi ibi by’amafuti, bidusanga hano mwebwe abantu bakuze bazima, abantu mufite ibyo munyuzemo umuntu akaza akarindagiza igihugu cyose, agafata igihugu akakigira ingwate namwe mukarindagira mugakurikira? Uwaturoze se ubwo yarakarabye wa mugani w’ikinyarwanda? Abantu ngo muraho mwagiye mu mashuri mwarize, mwaraminuje muri aho muri abantu b’abirasi ba bandi ba V VIP warangiza ugashukwa n’umusazi ukamukurikira? Ntunamubaze uti ariko urantwara he?”

Perezida Kagame yaboneyeho kubwira Abadepite barahiye ati: “Niba mushaka kuba abapasiteri muve mu budepite mugende mu bupasiteri, ariko nabwo mbere y’uko muba abapasiteri ibyo bindi mujyamo mujya gushuka abantu mukabahanurira wabanje ukihanurira se wowe? Urajya guhanurira abandi ubabwire ngo bazaba batya wabanje ukamenya ibyo uzaba wowe? Uri icyo ntazi urajya gushuka abantu…”

Gahunda yo gufunga insengero yakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB rufatanyije n’inzego z’ibanze, ni gahunda yasize mu gihugu hose hafunzwe insengero zirenga 7500 zose zasanzwe zitujuje ibisabwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero
    igihe kizatubwira uwari warasaze. umudendezo wogusenga ntinavogerwa. umuntu ntagomba kuwitambika ntituzacogora gusenga Imana. kandi ushukwa na satani akabuza abandi umudendezo wogusenga azavaho yirebere ukunu umudendezo woguse Imana umera.

    1. Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero
      Nkawe ukwiriwe gukatirwa gupfa niba harabamaze gupf no gutandukana mungo ngo namasengesho.

  2. Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero
    Birakwiye akajagari kagomba gucika ,abantu bagasenga batekanye.
    Kandi ntawe ukwiye kuyobya abantu akoresha izina ry’Imana munyungu ze.

  3. Ugashukwa n’umusazi nawe ukamukurikira? – Perezida Kagame agaruka ku ifungwa ry’insengero
    Nibyo rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *